Politike

Gakenke: Uwakoraga nk’umuyobozi wa One Stop Center y’akarere muri bane RIB yataye muri yombi kubera gukoresha ububasha bahabwa n’amategeko mu nyungu zabo bwite

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko rwafashe abantu bane aribo; Niyomungeri Richard, wahoze ari Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nzige mu Karere ka Rwamagana, Kwisinga Jean Norbert, ushinzwe imiturire mu Karere ka Rulindo, Ishimwe Frank, ushinzwe imitangire y’ibyangombwa byo kubaka mu Karere ka Ngoma na Ntirenganya Epimaque, wakoraga nk’umuyobozi wa One Stop Center y’ubutaka mu Karere ka Gakenke.

Aba bakurikiranweho ibyaha byo gukoresha ububasha bahabwa n’amategeko mu nyungu zabo bwite no kutubahiriza igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka, aho bagiye batanga ibyangombwa byo kubaka ku bantu batandukanye batubahirije igishushanyo mbonera cyemejwe.(RIB).

RIB yataye muri iyo mbi abakozi mu turere tunyuranye hizihizwa umunsi mukuru w’umurimo

Source: Igihe.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *