Amajyaruguru: Abakoresha umuhanda Musanze-Butaro, ngo bazashyirwa bamenye impamvu RURA yabazamuriye igiciro cy’urugendo ku muhanda mwiza kandi uhoramo urujya n’uruza rw’abagenzi
Bisa naho abanyarwanda batangiye kumva inama badasiba kugirwa n’Umukuru w’igihugu mu bijyanye n’imitangire ya service aho nko ku birebana na service nyine bahabwa, yagiye abasaba kugira ubutwari bwo kwanga bene izo service igihe cyose ziba zitanoze,ari mbi.
Mu imbwirwaruhame ze zinyuranye, Perezida Repubulika akaba yarakomeje gusaba abanyarwanda kudaceceka imbere ya serivisi mbi, ahubwo bakazigaragaza, bakazanga, kugira ngo inzego bireba zibikosore.
Urugero rufatika rw’abacengewe n’izi nama z’Umukuru w’igihugu, ni urw’itsinda ry’abaturage bakoresha umuhanda Musanze-Butaro, bahisemo kwandikira ibaruwa Umuyobozi wa RuRA bamubaza impamvu igiciro cy’urugendo muri uyu muhanda kitubuharije igiciro fatizo cyishyiriweho n’uru rwego ayobora none ubu buri mugenzi akaba yishyuzwa amafranga hafi 600 y’ikirenga kuri buri rugendo.
Virunga Today iragaruka ku bikubiye muri iyi baruwa yashyizweho umukono n’abagera kuri 15 bemeza ko bari mu bakoresha uyu muhanda w’ibilometero 47.9 wambukuranya uturere tubiri, Musanze na Burera
Bandikiye Umuyobozi wa RURA bagenera kopi abarimo Ministre w’Intebe
Ni ibaruwa yo kuwa 25/04/2025, abarimo umunyamakuru wa Virunga Today bashyizeho umukono ikagira impamvu igira iti: “Ikibazo cy’ikiguzi cy’urugendo Musanze-Butaro cyashyizwe hejuru”
Iyi baruwa itangira abayishyizeho umukono babwira umuyobozi wa RURA ko bakeneye kumenya impamvu uru rugendo rwazamuriwe igiciro, hirengagijwe igiciro fatizo cyashyizweho n’urwego ayobora.
Bagize bati: ”




