Politike

Amajyaruguru: Abakoresha umuhanda Musanze-Butaro, ngo bazashyirwa bamenye impamvu RURA yabazamuriye igiciro cy’urugendo ku muhanda mwiza kandi uhoramo urujya n’uruza rw’abagenzi

Bisa naho abanyarwanda batangiye kumva inama badasiba kugirwa n’Umukuru w’igihugu mu bijyanye n’imitangire ya service aho nko ku birebana na service nyine bahabwa, yagiye abasaba kugira ubutwari bwo kwanga bene izo service igihe cyose ziba zitanoze,ari mbi.

Mu imbwirwaruhame ze zinyuranye, Perezida Repubulika akaba yarakomeje gusaba abanyarwanda kudaceceka imbere ya serivisi mbi, ahubwo bakazigaragaza, bakazanga, kugira ngo inzego bireba zibikosore.

Urugero rufatika rw’abacengewe n’izi nama z’Umukuru w’igihugu, ni urw’itsinda ry’abaturage bakoresha umuhanda Musanze-Butaro, bahisemo kwandikira ibaruwa Umuyobozi wa RuRA bamubaza impamvu igiciro cy’urugendo muri uyu muhanda kitubuharije igiciro fatizo cyishyiriweho n’uru rwego ayobora none ubu buri mugenzi akaba yishyuzwa amafranga hafi 600 y’ikirenga kuri buri rugendo.

Virunga Today iragaruka ku bikubiye muri iyi baruwa yashyizweho umukono n’abagera kuri 15 bemeza ko bari mu bakoresha uyu muhanda w’ibilometero 47.9 wambukuranya uturere tubiri two mu Ntara y’amajyaruguru, Musanze na Burera

Bandikiye Umuyobozi wa RURA bagenera kopi abarimo Ministre w’Intebe

Ni ibaruwa yo kuwa 25/04/2025, abarimo umunyamakuru wa Virunga Today bashyizeho umukono ikagira impamvu igira iti: “Ikibazo cy’ikiguzi cy’urugendo Musanze-Butaro cyashyizwe hejuru”

Iyi baruwa itangira abayishyizeho umukono babwira umuyobozi wa RURA ko bakeneye kumenya impamvu uru rugendo rwazamuriwe igiciro, hirengagijwe igiciro fatizo cyashyizweho n’urwego ayobora.

Bagize bati: “Bwana Muyobozi Mukuru,tubandikiye iyi barwa ngo tubabaze impamvu igiciro cy’urugendo Musanze-Butaro cyashyizwe ku mafranga 2 573 mu gihe cyakagombye kuba 1998, ukurikije igiciro fatizo cy’amafranga 41.58 kuri buri kilometero, igiciro  kiboneka mu itangazo riheruka rigena ibiciro bishya ku ngendo mu gihugu ryo kuwa 03/04/2026.

Aba banditse iyi baruwa bakomeje bagaragaraza gihamya yuko uyu muhanda ufite uburebure bwa kilometero 47.9 bityo ko igiciro cy’uru rugendo cyakagombye kutarenza amafranga 1998.

Bagize bati:’Bwana Muyobozi Mukuru, dukurikije  amakuru aboneka ku byapa bishinzwe kuri uyu muhanda, ibi bikaba byemezwa kandi  n’abasanzwe bakoresha uyu muhanda mu modoka zabo, kuri ubu umuhanda Musanze-Butaro ufite uburebure bwa kilometero 47.9, bivuze ko igiciro cy’urugendo kigomba kuba amafranga 1 998, hisunzwe igiciro fatizo cyavuzwe hejuru.”

Aba bakomeje bibaza impamvu iki giciro fatizo kitubahirijwe ku muhanda Musanze-Butatro nyamara cyarubahirijwe mu kugena ibiciro mu mihanda yindi iboneka mu ntara y’amajyaruguru bahita batanga n’ingero:

Bagize bati: ”Koko rero Muyobozi Mukuru, nk’ umuhanda Musanze- Kinigi, ufite uburebure bwa kilometero 11, bishyura amafranga 436;  umuhanda  Musanze- Cyanika, ibilometero 25 bo bishyura 1050; umuhanda Nyabugogo-Musanze, ibilometero 91.8 ni 3 821;  naho Musanze-Rubavu ibilometero 61.8 bishyura 2 573; Aha hose hakaba harubahirijwe igiciro fatizo cya 41.58 /km, mu gihe twe twishyura 2 573 ku bilometero 47.9 ( angana neza neza nayishyurwa Musanze-Rubavu),  ni ukuvuga igiciro fatizo cya 53,7 /km.

Mu gusoza ibaruwa yabo aba baturage bagaragarije Umuyobozi wa RURA ko muri iki gihe uyu muhanda umeze neza kandi ko kimwe n’iyavuzwe haruguru, uhoramo urujya n’uruza rw’abantu b’ingeri zose bakeneye guhabwa service nziza cyane cyane bagahabwa uburenganzira ku biciro byagenewe abandi banyarwanda.

Nk’uko bigaragaraga kuri iyi baruwa kandi, abanditse ubu butumwa bahisemo guha kopi y’iyi baruwa, Ministre w’Intebe, Ministre w’Ubutegetsi bw’igihugu, Uw’ibikorwa remezo na Guverneri w’Intara y’Amajyaruguru, aba bose bakaba barebwa muri rusange n’iki kibazo, bivuze ko mu gihe hataboneka umuti ushimishije ku kibazo cyabo, bazahitamo kwandikira noneho abakuriye uru rwego baboneka kuri ruriya rutonde.

Bakorerwa ubujura bw’arenga miliyoni 8 buri kwezi, bazashyirwa bamenye ikibyihishe inyuma

Bamwe mu bakoresha umuhanda Butaro baganiriye n’Umunyamakuru wa Virunga Today bamutangarije ko kuva hashyirwaho kiriya giciro batasibye gutaka akarengane ariko kugeza ubu inzego zegerejewe abaturage harimo ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bakaba barinumiye kandi iki giciro cyashyizweho ku buryo bw’amayobera kikaba gikomeje no kubagiraho ingaruka.

Umwe muri bo ukorera urwego rw’uburezi mu karere ka Burera yagize ati: ‘ Iki giciro kiraturemereye kandi nkanjye buri week end nkora urugendo njya mu masomo mu mujyi wa Musanze, ukurikije igiciro nyacyo, ntabwo nakagombye kurenza ibihumbi umunane  mu kwezi ariko kubera ariya magana atandatu bongeyeho agera muri 10 400 ni amafranga menshi bantwara kandi nta gisobanuro duhabwa.”

Undi nawe usanzwe akorera ibikorwa by’ubucuruzi muri aka karere ka Burera yifashishije ibigereranyo by’imibare maze yereka umunyamakuru uburemere bw’iki kibazo ahita yemeza ko ari ubujura bwo mu rwego rwo hejuru bakorerwa.

Yagize ati:” Uyu muhanda ugereranije wifashishwa n’abagera kuri 500 buri munsi,ni ukuvuga ko mu kwezi bagera ku bihumbi cumi na bitanu; niba batwiba 600 kuri buri muntu, ku bantu 15 000 bishyirira mu mufuka amafranga badafitiye uburenganzira angana na 8 595 000, aka ni akayabo, ni ubujura dukorerwa dukeneye kumenya impamvu yabyo‘.

Uyu wanashyize umukono ku ibaruwa yavuzwe hejuru yabwiye Virunga Today ko icy’ingenzi bakeneye kumenya ari impavu y’iri zamuka, ko bifuza ko mu gisubizo ubuyobozi bwa RURA buzabagenera, bazagaragarizwa ibindi baba baragendeyeho ngo hazamurwe iki gicirio.

Yagize ati : ” Birashoboka ko twese abashyize umukono kuri iyi baruwa twaba twarumvise nabi igisobanuro cy’ijambo igiciro fatizo, mu kugena ibiciro hakaba hari ibindi bagenderaho nk’ubwiza bw’umuhanda cyangwa ingano y’urujya n’uruza rw’abakoresha uyu muhanda, ninayo mpamvu twagaragarije RURA ko uyu muhanda wacu washyizwemo kaburimbo kandi ukaba ukoreshwa n’abantu benshi mu rugero rumwe n’imihanda twavuze haruguru! Harirero ibindi RURA yagendeyeho tukongererwa igiciro twabimenyeshwa aho gukomeza kwishyiramo ko twakorewe akarengane.”

Tubabwire ko iyi baruwa yamaze kugera ku bo igenewe ndetse nka Minaloc ikaba yaragaragarije abayanditse ko ubutumwa bwabo bwayigezeho. Kuri ubu abayanditse bakaba bagitegereje igisubizo bazahwa n’uru rwego rwa RURA, amabawiriza y’imikorere ( manuel de procedures) y’ibigo nka RURA  akaba agaragaza igihe ntarengwa ibaruwa nk’iyi igomba kuba yahawe igisubizo.

Bamwe mu bakoresha umuhanda Musanze-Butaro bagejeje ikibazo cyabo ku Muyobozi wa RURA bagenera kopi Ministre w’Intebe

 

Imirimo yo kubaka umuhanda Kidaho -Butaro yararangiye hasigara agace gato kategeze ku kuri km imwe
Umuhanda Musanze -Butaro ubu uhiramo urujya n’uruza rw’abagenzi

Abakoresha umuhanda Musanze-Butaro bashyizwe ku giciro kimwe cy’urugendo n’abakoresha umuhanda Musanze Rubavu mu gihe intera zombi zifite hafi ikinyuranyo cy’ibilometero 15

Abakoresha umuhanda Musanze-Butaro harimo umubare munini w’ababa bagiye gushaka service ku bitaro bya Butaro bivura kanseri

Icyapa rwagati mu mujyi wa Musanze, kiyobora abagana ibitaro bya Butaro, kikabaha ikigereranyo cy’intera iri hagati y’umujyi wa Musanze n’ibi bitaro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *