Musanze-Bisate: Mwarimu Ndizihiwe Marcel yataye akazi aburirwa irengero we n’umugore we, bamaze kugurisha ubutaka butari ubwabo
Amezi atatu, umunsi kuwundi arashize, umwarimu witwa Ndizihiwe Marcel wigishaga ku kigo cy’amashuri abanza cya Nyabitsinde, mu murenge wa Kinigi/ Musanze, we n’umugore we witwa Mbanyenabo sidonia baburiwe irengero, ni nyuma yaho mu buryo bukiri amayobera, bagurishije ubutaka bivugwa ko bwari ubwa muramukazi we buherereye muri aka gace ka Bisate.
Nk’uko byemezwa n’uwakorewe ubu buriganya, ngo uyu Ndizihiwe yumvikanye nawe kugura uyu murima ku mafranga miliyoni 4 n’igice maze hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko, baza gukora ihererekanya ry’ubu butaka hari n’umudame we.
Nk’uko aya akomeza abivuga, ngo ku mpamvu ze bwite, ubu butaka yahise nawe abugurisha undi muntu, bakora nabo ihererekanya. Gusa ngo icyatunguye uyu wa nyuma nuko, ubwo yari agiye guhinga uyu murima yakuwemo shishi itabona na nyirumurima, afatwa nk’umusazi, bamwereka ibyangombwa byose bigaragagaza ko uyu murima ari uwabo, ndetse biza kwemezwa n’abo bahana imbibi.
Kuva icyo gihe uyu mugabo n’umugore batangiye gushakishwa ariko kugeza ubu baburiwe irengero, basiga urugo kugeza ubu abana bakaba bari bonyine.
Umunyamakuru wa Virunga Today wahawe nimero za telephone za Ndizihiwe yashatse kumuvugisha amuhamagara kuri izo nimero, amaze kumwibwira ahita akuraho nimero.
Ikintu kitumvikana ni ukuntu uyu mwarimu bigaragara ko yari afite uburambe mu kazi yahitamo gukora igikorwa kigayitse cy’ubujura cyatumye magingo yarirukanywe ku kazi , ibi kandi akabifashwamo n’umudame we bivugwa ko yari n’umujyanama w’ubuzima, barangiza bagahunga bombi urugo, bakarusigira abana.
Uko byagenda kose kandi ntahantu azahungira ubutabera, kuko idosiye ye ishobora gutunganywa akaburanishwa adahari, agafatirwa ibihano we n’umugore we, harimo no kwishyura ariya mafranga.
Ubuyobozi bwa Virunga Today buboneyeho gusaba imbabazi Madame Mukahirwa Bibiane, kubera kwibeshya kwabayeho hagakoreshwa ifoto ye ari kumwe na Ndizihiwe, benshi bakaba baraketse ko ariwe mufasha we nawe uvugwa muri ubu buriganya.
Tubabwire ko itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange rihanisha igihano kitari munsi y’igifungo cy’umwaka umwe ariko nanone kitarenze imyaka 2 umuntu wese ugurisha ikintu cy’undi cyangwa akagitangaho ingwate ( ingingo ya 177), rikanahanisha kandi igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka 5 ariko kitarengeje imyaka 7, umuntu ukoresha inyandiko mpimbano ( ingingo ya 276).

