Politike

Padiri utagira impuhwe yasabye umukozi we kumuvira mu biro, ngo atabikora akamujugunya hirya ya portail

Virunga Today ikomeje inkuru zica amarenga ariko zivuga ibyabereye ahantu runaka kuri iyi Isi ya Rurema, igamije kuburira abakora ibi bikorwa binyuranije n’ibyo Ivanjili itwigisha harimo kwita ku bakene n’abapfakazi nk’Uko umwami wacu Yezu Kristu ubwe yabiduhayemo urugero kandi nyamara aba barahisemo guhabwa izina ry’abihayimana.

Dukomeje gukoresha imvugo ica amarenga kandi kugira ngo twirinde abadushora mu manza ari nako tugirira ibanga rikomeye izi ntore z’Imana zikomeje gutatira igihango zagiranye na Yezu Kristu.

Icyokora uwumva afite uburenganzira ku makuru y’inyongera, yasanga ubuyobozi bwa Virunga Today kuko ibyo buvuga byose biba bifite gihamya.

Tubabwire gusa ko aya magambo ari mu mutwe w’iyi nkuru, ari mu kiganiro kirekire umunyamakuru wa Virunga Today yagiranye n’umukozi uherutse guhohoterwa akakwa uburenganzira yemererwaga n’amategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *