RIB: Dr Murangira B Thierry yavuze ko bitemewe gukubita umwana inkoni, inshyi cyangwa inkonji, Virunga Today iburira ibigo byahaye umugisha ibyo gucisha akanyafu ku bana
Inkuru Virunga Today ikesha ikinyamakuru Igihe niyo igaruka kuri ubu butumwa Umuvugizi wa RIB yageneye ababyeyi n’abarimu by’umwihariko n’abanyarwanda muri rusange.
Nk’uko byemezwa muri iyi nkuru y’umunyamakuru Utuje Cedric, ngo Dr Murangira B Thierry ibi yabigarutseho ku wa 19 Kamena 2026, ubwo kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamata, uru rwego rwashyikirizaga abantu telefone 140 zifite agaciro kari hejuru ya miliyoni 40 Frw, bari bibiwe hirya no hino mu gihugu.
Cedric avuga ko umuvugizi wa RIB akomoza kuri iki kibazo kirebana n’ihohoterwa ry’abana, ngo yavuze ko muri iyi minsi basigaye bakira ibirego bijyanye n’abana bahohotewe n’ababyeyi n’abarimu babo ahanini bitewe n’ibihano bikomeye baba babahaye kubera amakosa bakoze.
Ibi ngo yabivuze muri aya magambo:” Muri iyi minsi turi kubona ababyeyi n’abarimu baha abana bato ibihano biremereye. Turabibutsa ko ibihano biremereye bibangamira uburenganzira bw’abana kuko harimo ibikorwa bitemewe gukorera umwana ubyita ibihano.”
Nk’uko bikomeza bivugwa n’uyu munyamakuru, ngo umuvugizi wa RIB yakomeje atanga igisobanuro cy’inyito “ibihano biremereye”.
Ngo yagize ati: “Mu ngingo ya gatatu y’itegeko ryerekeye kurengera umwana basobanura ko ibihano biremereye, aba ari ibihano bitajyanye n’imiterere y’umwana, ibimuhahamura cyangwa ibishobora gushyira ubuzima bwe mu kaga. Harimo kandi ibihano bishobora gukorwa ku mubiri w’umwana cyangwa mu mitekerereze kandi bigira ingaruka zikomeye ku buzima bw’umwana. “
Umunyamakuru w’igihe avuga nanone ko Dr Murangira yaboneyeho gutanga ingero z’ibihano bibujijwe gutangwa ku mwana. Izo ngero ni izi: Gukubita umwana ugasanga wakoresheje inkoni, umukandara, kumurya ibinyunguti, kumukubita inshyi, kumukurura amatwi, kumukubita inkonji, imigeri ndetse n’ibindi bibi.”
Inkuru y’ikinyamakuru Igihe ikomeza ivuga ko Dr Murangira yavuze ko ngo uretse no gukubita abana, ababyeyi badakwiriye kubabwira amagambo abashengura umutima, abatesha agaciro kuko ngo bituma bahora bafite umutima uhagaze.
Umunyamakuru akomeza avuga ko mu kurangiza ubutumwa bwe uyu muyobozi yavuze ko batigeze babuza ababyeyi guhana abana babo, ahubwo ko ngo ababyeyi bakwiriye kubikora mu buryo bukwiriye ndetse bakabikorana urukundo rwa kibyeyi.
Ibyo nabyo go yabivuze muri aya magambo: “Ubutumwa burimo si ukubuza ababyeyi guhana abana, ariko igihe uri guhana umwana uri kumuhanana urukundo ntubikorane uburakari.”
Umunyamakuru arangiza inkuru ye agaragaza ku ibyo itegeko rivuga ku bihano bigenerwa abakoreye abana ihohotera.
Uyu munyamakuru yagize ati:” Ingingo ya 28 y’itegeko rirengera uburenganzira bw’abana riteganya ko uwahamijwe icyaha cyo gukubita umwana ahanishwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’itatu n’ihazahabu y’ibihumbi 200 Frw na 300 Frw. Iyo wamukubise bikamuviramo ubumuga, uhanishwa igihano kiri hagati y’imyaka 7 na 10 ndetse akishyura ihazahabu ya miliyoni 1 Frw na miliyoni 2 Frw. Iyo byamuviriyemo urupfu ni igihano cya burundu. “
Inkoni nk’igisubizo ku kibazo cy’ ireme ry’uburezi no ku kibazo cy’uburere bw’abana.
Ubu butumwa bw’umuvugizi wa RIB butanzwe mu gihe muri Virunga Today, kuva mu ntangiriro z’igihembwe cya gatatu cy’uyu mwaka w’amashuri wa 2025/2026, hari amakuru yagiye atugeraho yemeza ko hari abayobozi bamwe mu bigo by’amashuri byo mu karere ka Musanze, bagiye bashyira igisa n’iterabwoba ku bari bateraniye mu nama z’ababyeyi, ngo bafate ibyemezo byemerera abarimu gukoresha akanyafu ku bana, mu rwego rwo kubakangurira gukora cyane, bityo haboneke umusaruro watuma habaho izamuka ryiza ry’ireme ry’uburezi, bazabonereho no kugira imyanya myiza mu masuzuma bumenyi akorwa mu rwego rw’igihugu.
Aya makuru kandi akomeza yemeza ko bamwe mu barimu batangiye gushyira mu bikorwa iki cyemezo cyahawe umugisha n’ubuyobozi bw’ibigo bigishaho, hakaba hari abana bamwe bahawe bene ibi bihano, bikagora ababyeyi kubumvisha ko basubira ku ishuri kuko bari barahiye kuzasubirayo.
Ibirebana n’ibi bihano kandi, abanyamakuru bo kuri Radiyo y’abaturage ya Musanze baherutse kubikomozaho mu kiganiro umuti ukwiye.
Muri iki kiganiro ho bakaba baragarutse ku kamaro k’ibihano ku bana ( ahari byoroheje), mu rwego rwo gusigasira uburere bw’abana b’abanyarwanda bemeza ko bukomeje kujya ahantu habi.
Benshi mu batanze ibitekerezo bakaba barashyigikiye ko ibihano byoroheje birimo n’ibibaza umubiri byagarurwa kugira ngo abana bongere bahabwe uburere bwiza harimo kumvira no gucika ku ngeso mbi zisigaye zaragize aba bana imbata.
Uretse kandi ibi tuvuze hejuru, Virunga Today kuva hambere ifite amakuru ko hari ibigo by’amashuri byiganjemo ibyigenga byimikaje umuco w’ikiboko kugira ngo bikomeze kuza mu myanya myiza mu rwego rw’igihugu mu bijyanye n’imitsindishirize mu rwego rw’igihugu nkuko tubivuze hejuru.
Kuri aba bose, muri Virunga Today tubona nta bundi butumwa bakeneye ngo bahagarike ibi bikorwa bibujijwe n’amategeko, atari ibyo, baba bikururira biriya bihano biteganywa n’amategeko igihugu kigenderaho.
Reka turangize tubabwira ko amategeko mpuzamahanga avuga ko ibihano bibabaza umubiri ku bana ari ihohoterwa rikomeye kandi bitemewe. Inyandiko nk’Amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye ku burenganzira bw’umwana (UNCRC) asaba ibihugu byose kubirwanya no kubibuza mu mategeko, mu rugo, mu mashuri, no mu bigo by’imfungwa.
Ibi kubera ko ngo byagaragaye ko ibi bihano ubwabyo bibangamira ubuzima bw’abana muri rusange n’ubuzima bwabo bwo mu mutwe by’umwihariko. Byongeye kandi ngo nta nyungu zigaragara bitanga mu myigire cyangwa mu burere bikaba ahubwo byangiza uburenganzira bwa muntu.

Ibihano bibabaza umwana bikanamutesha agaciro binyuranije n’ibikubiye mu itegeko rirengera umwana




Inkuru bifitanye isano
