Byagenze bite ngo mu karere ka Gakenke, magingo aya, habe hakiboneka ku bwinshi insina zitwa indaya zisarurwaho igitoki kitagejeje ku kilo ?
Ubwo Virunga Today yasohoraga inkuru ku bibazo by’ingutu byari bitegereje Ministre mushya w’ubuhinzi wari umaze gushyirwaho mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2026. tugakomoza ku kibazo cy’umubare munini w’abahinzi bisubiriye mu buhinzi bwa gakondo mu Ntara y’amajyaruguru, hari abashyize iyi nkuru mu nkuru za biracika zisanzwe zishinjwa Virunga Today, bagaragaza ko umubare watanzwe wabisubiriye mu buhinzi bwa gakondo uvugwa muri iyi nkuru ari ibikabyo.
Nyamara ngo ukuri kunyura mu ziko ntigushye, kuko inkuru y’umunyamakuru Kwizera Juvenalis w’ikinyamakuru Green Africa yashotse mu mpera za Kamena 2026, inkuru yakozwe nyuma yaho akarere ka Gakenke gatumiye bamwe mu banyamakuru ngo kabagaragarize iterambere mu karere mu by’ubuhinzi, yongeye gushimangira bimwe mu byemejwe mu nkuru ya Virunga Today.
Koko rero nk’uko Virunga Today yabigaragaje mu nkuru ibanza, ko ikibazo cy’imbuto nziza zabaye ingume ku bahinzi, umunyamakuru wa Green Africa, yagaragaje ikibazo gikomeye cy’ubwoko bw’insina zitwa indaya zikomeje kuboneka mu karere ka Gakenke, imbuto zitanga umusaruro muke cyane kandi kuva hambere ministere ifite mu nshingano ubuhinzi itarasibye gukangurira abahinzi kuvugurura ubuhinzi bw’urutoki ngo rutange umusaruro mwiza wifuzwa.
Benshi mubasomye iyi nkuru bakaba bakomeje kwibaza uko byagenze muri aka karere ka Gakenke gakunze kuza mu twa mbere mu mihigo, ngo abaturage bakomeze bapfushe ubusa ubutaka tuzi ko bwabaye nabwo ingume mu gihugu cyacu, bahingaho igihingwa kidatanga umusaruro, ari nako ibi bikomeza kubashora mu nzara n’ubukene kubera ikibazo byari byoroshye gukemura cyo guhitamo no gushaka imbuto nziza iberanye n’ubutaka kandi itanga umusaruro mwiza.
Ikindi cyatunguye abasomyi b’iyi nkuru, nuko noneho abaturage, abahinzi aribo bafashe iya mbere, binginga Leta ngo ibafashe gukora ubuhinzi bubazanira inyugu mu gihe byari bizwi ko aribo bakunze gutsimbarara ku mbuto za gakondo.
Indaya eshanu wazishyira mu gafuka kamwe kandi ziracyaboneka ku buso bunini muri Gakenke
Ibi ni bimwe mu byatangarijwe umunyamakuru Kwizera mu nkuru ye ifite umutwe ugira uti:” Bahangayikishijwe n’indaya zishaje zigwingira, ntizibe zigitanze umusaruro.
Muri iyi nkuru umunyamakuru ubwe atangira avuga imiterere y’iki kibazo muri aya magambo:
Yagize ati : ”Mu bice bitandukanye by’Akarere ka Gakenke, bamwe mu bahinzi bavuga ko ubwoko bw’urutoki ruzwi nk’indaya bugenda busaza, bugatangira kugwingira no gutanga umusaruro muke ugereranyije n’andi moko agezweho y’insina.”
Umunyamakuru akomeza avuga ibiranga ubu buhinzi n’ingaruka ku bakora ubu buhinzi, nkuko nawe yabibwiwe n’abahinzi ubwabo:
Ati:” Abahinzi bavuga ko insina nyinshi z’indaya ziba zifite ibice bicucitse, zigakura zifite akavovo gato, ndetse n’ibyana byazo bikagenda bigwingira. Ibyo bituma zera ibitoki bito kandi bike, bikagira ingaruka ku musaruro umuhinzi aba yiteze.”
Nyirabajyinama Vestine waganiriye n’umunyamakuru we ahera ku igereranya yakoze hagati y’ubwoko bwa Fiya, incakara hamwe n’izo ndaya za gakondo maze akagaragaza igihombo cyo muri ubu buhinzi.
Nyirabajyimama yagize ati:’Insina za Fiya zitanga imineke minini kandi myinshi, mu gihe urutoki rw’indaya rutera agatoki gato ku buryo n’umwana muto ashobora kugaterura. Hari n’aho usanga zatewe ku buso bunini, ariko umusaruro ukaba ari muke cyane. Iyo ugereranyije n’andi moko nk’incakara, usanga zo zera neza ku buryo igitoki cyazo kiba kiremereye. Ndetse indaya eshanu wazishyira mu gafuka kamwe, ibyo bikaba bigaragaza ko zidatanga umusaruro uhagije.”
Bazi neza uburemere bw’iki kibazo ariko ntacyo bagaragarije umunyamakuru gifatika bakoze ngo haboneke umuti
Nk’uko twabivuze haruguru, muri iyi nkuru umunyamakuru yemeza ko aba baturage bisa naho binginga ubuyobozi ngo bubafashe gutandukana n’izi nsina zitakijyanye n’igihe, ku rundi ruhande ariko hakumvikanamo gronome Biganza Jean Nepo, ushinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Gakenke, uvuga hari ko gahunda yo gukangurira abaturage kuvugurura insina bakava ku moko ashaje bakajya ku zitanga umusaruro ushimishije.
Yagize ati:” Turakangurira abahinzi gukoresha imbuto z’imibyare nka Fiya n’incakara, zitanga umusaruro mwiza. Kuba indaya zigwingira bifitanye isano n’imiterere yazo, ariko kandi ubushakashatsi bukorwa ku bufatanye na RAB bukomeje kudufasha kubona amoko mashya atanga umusaruro kandi akihanganira indwara.”
Iyi mvugo itanga icyizere cyo mu gihe kitazwi ntigaragaze umusaruro w’ibyaba bimaze gukorwa, ninayo yakoreshejwe n’umukozi w’Akarere ka Gakenke ushinzwe ibihingwa ngengabukungu, Kanyetariki Evariste, ubwo yabazwaga n’uyu munyamakuru iki kibazo.
Yagize ati: Urutoki rw’indaya ni urwa gakondo, ariko gahunda y’iterambere ry’ubuhinzi ishingiye ku gukoresha ikoranabuhanga no guhinga amoko atanga umusaruro mwinshi. Ubu hari insina za Fiya n’andi moko ashobora gutanga umusaruro uruta kure uw’indaya. Hari aho ushobora gusarura umurima wose w’indaya nturenze ibiro 50, mu gihe igitoki kimwe cya Fiya gishobora kwegera uwo musaruro. Ni yo mpamvu tugira inama abahinzi gutema izo nsina bagatera izigezweho zibaha inyungu ifatika.”
Aha ariko, hari abibaza niba ibikorwa by’ubuyobozi ngo havugururwe izi nsina byarangirira gusa mu bukangurambaga, abahinzi ntibabe banakurikiranirwa hafi muri iki gikorwa, byaba ngombwa bakaba bafashwa kubona ubwoko bwiza bw’insina. Abavuga ibi babihera ku kuba kuvugurura urutoki bidasaba gutegereza imyaka n’imyaka ibigomba kuva mu bushakashatsi bwa RAB, kuko n’ubundi muri kariya karere, hari abashoboye kuvugurura intoki zabo, bifashishije insina nka Fiya, Poyo cyangwa incakara, bikaza kugenda neza nk’uko byavuzwe muri iyi nkuru.
Aha kandi ninaho hari abahera bemeza ko iby’izi nsina zikomeje kuboneka ku buso bunini mu karere ka Gakenke kandi nyamara nta musaruro zitanga byongeye kandi zikaba zikunze gukoreshwa mu kwenga inzagwa zakomeje kuvugwa ko zitujuje ubuziranenge, byazabazwa abashinzwe ubuhinzi mu karere.
Koo rero, ngo aba bagakwiye gusobanura uko byabagendekeye kugira ngo magingo aya mu mwaka turimo wa 2026, abahinzi bareberera babe bagitera insina, bayiteho igihe cy’umwaka wose, maze basarure igitoki cy’amagarama igihumbi ku butaka buhenze bwakagombye gukorerwaho ubuhinzi buteye imbere.
Tubabwire ko uretse iki kibazo cy’insina z’indaya zzikiboneka ku bwinshi mu karere ka Gakenke, muri aka karere haranavugwa ibiti by’ikawa bishaje birenga ibihumbi 50, bikaba bitagitanga umusaruro mwiza, ku bufatanye bw’Akarere na NAEB, hakaba hagiye gutangizwa gahunda yo kubisimbuza.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bwatumiye itangazamakuru ngo ryibonere itermabre ryagezweho mu buhinzi, abanyamakuru batahura ikibazo gikomeye cy’ubwoko bw’ibitoki bukiboneka henshi mu karere, butanga umusaruro w’igitoki gifite munsi y’amagrama igihumbi
Inkuru bifitanye isano:
Gakenke: Bahangayikishijwe n’indaya zishaje zirikugwingira ntizitange umusaruro
