Politike

Uburezi: Hafi 90% by’abarimu mu Rwanda, bafata amafunguro ya saa sita ku biribwa byagenewe abanyeshuri: Karibu Media

Kuri ubu mu burezi bw’U Rwanda haravugwa ikibazo cy’abanyeshuri hirya no hino mu gihugu bakomeje gutinyuka abarezi babo,  bakabahohotera, babakubita kugeza igihe babagize intere.

Nyirabayazana y’ibi bikorwa nk’uko bivugwa mu itangazamakuru, ni abanyeshuri bigira indakoreka, bakanga kubahiriza amabwiriza aba barimu baba  bahaye abanyeshuri, haba mu bijyanye n’amasomo,  haba no muri gahunda zinyuranye abanyeshuri bahuriramo n’abarezi babo nk’iy’amafunguro abanyeshuri bahabwa ku ishuri.

Ahaheruka kuvugwa iki kibazo ni mu karere ka Burera aho ku bigo bya Butandi ( umurenge wa Bungwe) na Runaba ( umurenge wa Butaro) aho muri izi mpera za Kamena 2026, abarimu bahohotewe n’abanyeshuri mu gihe cy’amafunguro ya saa sita, bikaba bizwi ko abarimu bafasha muri iki gikorwa cyo kugaburira abanyeshuri.

Nubwo hari benshi bemeza ko impamvu y’ibi bikorwa yashakirwa mu myitwarire mibi, indiscipline, yo mu rwego rwo hejuru, isigaye iranga abanyeshuri, iyi nayo ikaba inkurikizi y’intege nke y’abari mu rwego rw’uburezi, batagifite ubushobozi bwo guha uburere bwiza abana,hari n’abandi babona ko intandaro y’ibi byose, ari mwarimu wananiwe kwihagararaho, ngo arangwe n’igitinyiro bityo agire igitsure ku bana nk’uko byahozeho hambere.

Ikinyamakuru Karibu Media giherutse kugaruka kuri iyi myitwarire y’ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri, abarimu n’ababyeyi batita ku nshingano zabo bigatuma abana bahinduka ibikuke, abo ababyeyi bohereza abana  ku ishuri ari bazima, bakagaruka mu biruhuko banywa itabi, n’ibiyobyabwenge rugeretse, nyamara nyuma y’ibyo,Ministere ifite uburezi mu nshingano ntigire icyo ibikoraho.

Muri iyi nkuru ifite umutwe ugira uti:  ”MINEDUC: Hafi 90% by’abarimu mu gihugu batungwa n’ibyo Leta yageneye abanyeshuri : Ubushakashatsi.”  Bisa naho kandi umunyamakuru  wa Karibu Media  yashatse gukomoza ku ngeso yateye mu gihugu hose, aho abanyeshuri n’abarimu basigaye bahurira ku mafunguro ya saa sita, aba mbere kubera gahunda yabashyiriweho yiswe:’ School Feeding Program”,  aba kabiri kubera uburenganzira bahawe cyangwa bihaye, butagira aho buvugwa mu mategeko n’amabwiriza agenga akazi kabo.

Koko rero hari nk’aho umunyamakuru Ladislas agira ati:”Leta ifite UBUREZI mu nshingano zayo igomba gusuzuma ikavuguta umuti naho urubyiruko rurahangirikira. Umwana ni umutware, tumugaragarize urukundo. Ahabwe ibimugenerwa, mwarimu nawe atungwe n’umushahara we.”
Byumvikane ko aha uyu munyamakuru yakomozaga kuri bariya barimu yemeza ko bangana na 90% by’abarimu bo mu gihugu, bahawe uburenganzira bwo gutera abana ku mafunguro yabo nyamara batari mubo gahunda yateguriwe.

Intambara y’ibiryo haagti y’abanyeshuri, abatetsi n’abarimu

Umunyamakuru wa Virunga Today utaranyuzwe n’ibyatangajwe muri Karibu Media, yahisemo gushaka amakuru yimbitse aho asanzwe akura amakuru yizewe yo mu rwego rw’uburezi.

Uwa mbere yabajije n’umwarimu wigisha mu karere ka Musanze, wamuhamirije amakuru yo kuba bagaburirwa n’ikigo ku biribwa bigenewe abanyeshuri ariko yongeraho ko nabo bashyiraho akabo.

Yagize ati:” Birumvikana mu rwego rwo kutworoheza ku bijyanye n’amafunguro ya saa sita, ikigo kuratwunganira, kikaduha kuri ibi biribwa Leta igenera abanyeshuri, ariko natwe dushyiraho akacu, dufite icyikoni cyacu, hari inyongera dushyiraho bituma hari itandukaniro ry’ibyo turya n’ibihabwa abanyeshuri”.

Umunyamakuru yahisemo kubaza undi mwarimu uko bimeze mu karere ka Gakenke, amusubiza ko bahurira ku meza n’abanyeshuri ( barya ku byateguriwe abanyeshuri) kandi haba hari ikimeze nk’imirwano hagati y’abatetsi, abarimu n’abanyeshuri bose baba barwanira ibiryo.

Yagize ati:” Amakuru nuko mu karere ka Gakenke, urebye abarimu hose hose barya ku biryo byagenewe abanyeshuri wenda bigategurwa mu buryo bunyuranye ukurikije buri kigo, ariko hano abarimu bahabwa ku byatekewe abanyeshuri, kandi biba bitoroshye njye nahisemo kujya nirwanaho ku bundi buryo, kuko kurya hano ni ukwiyemeza kujya mu ntambara, usanga abarimu, abanyeshuri n’abarimu banyuranamo, bose barwanira ibiryo.”

Ku kibazo cyo kumenya niba ibintu nk’ibi bitambika isura mbi abarimu ari nako bibatesha agaciro imbere  y’abanyeshuri kandi muribo hari abafite imishahara myiza urenga ibihumbi 350 ku kwezi, uyu yashubije ko nta yandi mahitamo aba ahari.

Yagize ati:” Nibyo ntiwakwishimira gutungwa n’izi za kawunga n’ibishyimbo birimo amashu gusa, ariko nawe urabizi, abarimu ni abanyenzara, ibyo bihumbi 300, biba byarapangiwe kera, mu rwego rwo kuzigama, amafunguro ya saa sita witera icuma, ukarya ku by’abanyeshuri, wagera mu rugo, mu mafunguro ya nijoro ukaba wakwisana.”

Amakuru yandi yahawe umunyamakuru wa Virunga Today yemeza ko no mu turere twa Burera ndetse na Nyabihu, ibyo gufata ku biribwa by’abanyeshuri hakagaburirwa n’abarimu ari ibintu bisanzwe kandi ko ubwo burenganzira bushobora kuba bwaratanzwe na Ministere y’uburezi mu rwego rwo kuborohereza mu kazi.

Umwe muri aba barimu wo mu karere ka Burera yabibwiye umunyamakuru wa Virunga muri aya magambo:” Ubwo waba ushaka kudukoraho, nako ntiwirirwe uta igihe kuko amakuru mfite nuko hose babikora kandi bishoboke ko ari ministere yacu yashatse kutworohereza nkuko basanzwe babikorera mwarimu, Leta nayo izi ko aka kazi kacu karuhije, ni ukutwongera imyka mu mvugo ya none”.

Gahunda ya Leta yo kugaburira abana mu mashuri ni iy’abanyeshuri gusa. Abarimu ntibahabwa ifunguro, ariko bafite uruhare mu kuyishyira mu bikorwa no mu kwigisha abana ku mirire n’isuku.

Nyuma yo gutangarizwa ibi byose tuvuze haruguru, umunyamakuru yashatse kumenya byinshi kuri programe yiswe:” School Feeding program”, gahunda igenewe kugaburira abanyeshuri ku ishuri, gahunda imaze igihe ishyirwa mu bikorwa na Leta y U Rwanda afatanije n’abafanyabikorwa banyuranye, maze yifashisha inyandiko zinyuraye zivuga kuri iyi programe.

Ku bijyanye n’imiterere y’iyi program, muri izo nyandiko bagira bati :Gahunda ya Leta yo kugaburira abana mu mashuri (School Feeding Program) igamije gufasha abana bose bagera kuri miliyoni 4.5 mu Rwanda hagamijwe kubona ifunguro ryuzuye ku ishuri, Kongera ubwitabire mu mashuri, kugabanya imirire mibi, no kuzamura ireme ry’uburezi.”

Mu yandi makuru kuri iyi gahunda  aboneka muri izi nayndiko nuko ibikorwa  by’ingenzi biteganyijwe muri iyi gahunda harimo Kubaka ibikoni 3,282 no gushyiraho figo zirenga ibihumbi 7 zo gutekesha. Leta ikaba  yishyura amazi n’amashanyarazi, ababyeyi bagatanga inkunga y’ibiribwa cyangwa amafaranga.

Ku kibazo cyo kumenya uruhare rw’abarimu muri iyi gahunda, muri izo nyandiko bagira bati:”

Abarimu ntibari mu bagenerwa ifunguro rya buri munsi. Gahunda igenewe abana biga mu mashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye. Gusa abarimu bagaragara muri iyi gahunda mu bundi buryo harimo:
1. Bahabwa amahugurwa ku mirire n’isuku kugira ngo bafashe abana kumva akamaro k’ifunguro ryuzuye.
2. Bashyirwa mu bikorwa byo gukoresha ubutaka bw’amashuri mu guhinga ibiribwa bifasha gahunda.
3. Bafatanya mu gucunga ibikoni n’imirire y’abanyeshuri, ariko ntibahabwa ifunguro nk’abanyeshuri.

Nuko uyu mushinga uteye, bivuze ko kongera umubare w’abagenerwabikorwa batigeze bavugwa muri uyu mushinga byatera ibibazo mu ishyirwa mu bikorwa by’uyu mushinga harimo kuba abanyeshuri basabwa gusaranganya n’abarimu bikagabanya ingano y’amafunguro ibyabangamura ibyo kurwanya indyo ituzuye ku bana.

Hari ukundi byari bikwiye kugenda aho kugira ngo abarimu birirwe barwanira ibyo kurya n’abanyeshuri barera

Umunyamakuru kandi yashatse kumenya icyo ababyeyi batekereza kuri byo gusangiza abanyeshuri n’abarimu maze yegera bamwe muri aba babyeyi bamutangariza uko babibona.

Umwe mu babyeyi bo mu karere ka Burera yabwiye umunyamakuru wa Virunga Today ko abona ibyiza by’iyi gahunda bitatinze kwigaragagaza ko ariko  hari ibintu bishobora kuzabangamira iyi gahunda harimo n’ibyo yise ibyonnyi.

Yagize ati:” Iyi gahunda ubwayo ni nta makemwa imaze no gutanga umusaruro ufatika, ariko Leta igomba gucungira hafi kuko hakomeje kuvugwa iby’ubujura bw’ibi biryo bigenewe abana, hari ababufatiwemo barahanwa, ariko umuntu n’umuntu, n’ubu wasanga hari abitwikira ijoro bakabirenza. Ikindi muzatubarize niba aba barimu basanzwe bagenerwa imishahara ikubiyemo n’amafranga agomba kubatunga bafite uburenganzira kuri ibi biribwa, atari ibyo, bwaba ari ubujura nk’ubundi gufata ku byo utagenewe.

Undi mubyeyi usanzwe ari umukozi wa Leta mu karere ka Nyabihu,  we abona ibikorwa n’ubuyobozi bw’ibigo bidakwiye kandi ko bishobora kugira ingaruka mbi kuri uyu  mushinga wo kugaburira abana ku ishuri.

Yagize ati:” Niba koko ibigo byose by’amashuri byarafashe icyemezo cyo guha ku barimu ibiribwa byagenewe gusa abanyeshuri byaba ari ikibazo gikomeye kuko ntibyumvikana ukuntu abantu bahembwa buri kwezi bajya gutera ku mafunguro yagenewe abana gusa, ibi byakurura icurana, nubwo abarimu atari benshi ariko byanze bikunze hari amagarama aba agenewe abana aburiramo, sinzi uwashyizeho iryo saranganya imibare yakoze”.

Ku kibazo gihari cyo kubona amafunguro ya saa sita ku barimu cyane ko henshi ibigo biba biherereye mu byaro,

uyu mukozi yagize ati:” Abayobozi b’ibigo by’amashuri hari uburyo bakagombye gukemura ikibazo cy’amafunguro y’abakozi babo batabanje kwiba ku biribwa byagenewe gusa abanyeshuri,  dufate urugero kuri bimwe mu bigo nderabuzima, kuri ubu abakozi bishyirahamwe, bagateranya amafranga ku kwezi agenewe amafunguro , ikigo nacyo mu bushobozi bwacyo, kikagira  inkunga gitera abakozi, bityo bakagira igikoni gihoraho, kibategurira amafunguru mu minsi isanzwe ndetse no muri weekend. Ibyo aba barimu bitwaza bakirirwa barwanira ibiryo n’abana ni imiteto kandi ni Leta yakomeje kabafata mama mama, nawe urabizi kundusha.”

Muri icyo gihe Virunga Today iracyashakisha uburyo yavugana n’abo muri Ministere y’uburezi, ngo imenye byimbitse iby’uyu mushinga, habe hamenyekana niba imiterere y’uwu mushinga yarahinduwe nyuma n’abarimu bagashyirwa mu bagenerwabikorwa, atari ibyo hakamenyekana uwaba yaratanze amabwiriza iruhande atavugwaho rumwe, yo guha amafunguro ku ishuri abarimu hifashishijwe ibiribwa byagenewe umushinga mu ntangiriro batari babereye abagenerwa bikorwa.

Officials call for an effective approach to school feeding - Rwanda

Rwanda: WFP and The Rockefeller Foundation boost national school meals ...

School Feeding Program igenera amafunguro abanyeshuri ku ishuri, oya abarimu b’amashuri ku ishuriRwanda Champions Nutritious Beans, Fruit Trees, and Vegetables on ...

Uruhare rwa Mwarimu rugarukira mu bikorwa byo guha abanyeshuri amafunguro,  gutunganya ubusitani bw’ikigo no gukangurira abanyeshuri iby’imirire myiza n’isuku

Twifashishije: Ministry of Education (MINEDUC): Rwanda School Feeding Operational Guidelines (2025).

Inkuru bfitanye isano:

MINEDUC: Hafi 90% by’abarimu mu gihugu batungwa n’ibyo Leta yageneye abanyeshuri/ Ubushakashatsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *