Politike

Burera-Duhari ku bwanyu: Aho kwamagana no guhana Sedo wateye umugongo “Duhari ku bwanyu”, bikijije shishi itabona umunyamakuru washyize ku karubanda ibya Sedo wigize indakoreka

Hari igihe umunyamakuru abona inkuru yanditswe na mugenzi we, maze kubera uburemere bw’ibikubiye muri iyo nkuru, agahitamo kuyiterura uko yakabaye; Ni ibintu byemewe kandi bikunze gukorwa, uwatwruye inkuru apfa kugaragaza isoko ( source) y’iyo nkuru.

Ubanza rero ari nako biza kugenza kuri iyi nkuru yanditswe na mugenzi wacu, ukorera ikinyamakuru Karibu Media: Manuraguha Ladislas, ikinyamakuru gifite icyicaro mu karere ka Burera.

Umuntu yabareka mu gasoma iby’iyi nkuru rero igaruka ku ibyavugiwe mu nama yabereye mu kagari ka Bugamba/Gahunga mu karere ka Burera , ikayoborwa na Meya w’akarere ka Burera maze muri iyi nama abaturage bakagaragariza Meya ko ibya gahunda ya “Duhari ku bwanyu”, ihora irirmbwa mu karere, Sedo yayiteye umugongo, akayisimbuza ibibi byose biranga imiyoborere mibi, kugeza naho yandagaza Umukuru w’umuryango wari uje kumugaragariza ubufatanye mu gikorwa cyiza cyo kwishyurira abaturage be mutweli.

Ariko igitangaje muri ibyo kurushaho, nuko uyu mukozi atari ubwo bwa mbere yari agaragayeho imikorere mibi, hakibazwa niba muri Gahunda “Duhari ku bwanyu” harimo no kurebera abanyamafuti, kutabazwa ibyerekeranye n’inshingano!!!



Ibyo Meya Solina yiyumviye akanibonera i Bugamba bishobora kuba byaramugaragarije ko “Duhari ku bwanyu” ari magambo kurusha kuba yaba ibikorwa

Inkuru ya Karibu Media

BURERA: Abaturage bakomeje kwinubira service bahabwa n’umuyobozi w’Akagari ka Buramba “SEDO”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *