Politike

Amajyaruguru: Ninde uhombera mu ihangana hagati y’abahinzi n’ubuyobozi bapfa kutavuga rumwe ku gihingwa cyatoranijwe ?

Ni ihangana ribaho urebye buri ntangiriro z’igihembwe cy’ihinga ariko cyane cyane mu ntangiriro z’igihmbwe cy’ihinga A, gitangira mu kwezi kwa cyenda,  igihembwe gisanzwe gihingwamo imyaka irimo ibigori, amasaka, ibirayi mu Ntara y’amajyarauguru ariko cyane cyane mu turere twa Burera na Musanze.

Ubwo twateguraga iyi nkuru, iby’iri hangana ryari ritangiye gututumba mu karere ka Burera, aho amakuru agera kuri Virunga yemeza ko mu mirenge ya Cyanika, Rugarama na Gahunga ihana imbibi na pariki y’ibirunga abahinzi bahawe amabwiriza yo kudahirahira ngo bahinge igihingwa cy’amasaka ku murambararo wa kilometero makumyabiri uvuye ku muhanda mpuzamahanga wa Cyanika-Musanze’

Aya mabwiriza aje mu gihe   mu bisanzwe aba bahinzi,  rwagati mu Mpeshyi ariho baba bari   imirimo yo guhinga amasaka, bisobanuye ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwatanze aya mabwiriza bwiteze ko nk’uko bisanzwe, benshi mu bahinzi bazahitamo kwiterera amasaka mu mwanya w’igihingwa cy’ikigori kiri mu bihingwa byatoranijwe.

Iby’iri hangana niryo tugarukaho muri iyi nkuru, tuvuge ku miterere y’iri hangana, ibihombo byaba biterwa nayyo ndetse nuko Virunga Today ibona iki kibazo.

Igihingwa cy’ikigori mu dusozi ndatwa, hagamijwe kongera umusaruro, gukoresha neza ubutaka no kwihaza mu biribwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *