Politike

Ikibazo cy’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bikangiza ubuzima bw’ababinywa: Birangiye n’inzoga ziswe ibyuma ziciwe ku isoko

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti mu Rwanda (Rwanda FDA) cyahagaritse ikorwa n’icuruzwa ry’inzoga z’ibyuma birimo n’ibikorwa na Ingufu Gin.

Mu Itangazo rigenewe rubanda iki kigo cyashyize ahagaragara kuri uyu wa 02 Kanama 2026, cyagize kiti:

“Hashingiwe ku Itegeko No 003/2018 ryo ku wa 09/02/2018 rishyiraho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA), rigena inshingano, imiterere n’imikorere byacyo, cyane cyane ingingo ya 9(2);

Nyuma y’ubugenzuzi n’isuzuma ry’iyubahirizwa ry’amabwiriza;

Mu rwego rwo kurengera ubuzima rusange, Rwanda FDA iramenyesha abakora ibicuruzwa, ababikwirakwiza, ababicuruza n’abaturage muri rusange ko hafashwe izi ngamba zikurikira zihita zitangira kubahirizwa:

Rwanda FDA ifunze inganda zikora ibinyobwa bisembuye (inzoga) ziri ku rutonde rwa Annex I, kandi ikuyeho impushya zazo zo gukora.

Ibicuruzwa byose byakozwe n’izo nganda biri ku rutonde rwa Annex I bitegetswe gukurwa ku isoko. Rwanda FDA itegetse abakora ibyo bicuruzwa guhita batangiza gahunda yo kubigaruza ku isoko.

Uwo ari we wese utubahirije aya mabwiriza azafatirwa ibihano biteganywa n’amategeko. Rwanda FDA irasaba abaturage guhita bahagarika kunywa cyangwa gukoresha ibicuruzwa biri ku rutonde rwa Annex I.

Icyitonderwa: Urutonde rw’izindi nganda zizafatirwa ingamba ruzatangazwa mu minsi iri imbere, mu gihe ibikorwa by’ubugenzuzi n’ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko bikomeje.

Rwanda FDA irashimira abaturage n’abafatanyabikorwa ku bw’ubufatanye no kubyumva.

Dore urutonde rwa company zahagaritswe n’ibinyobwa zashyiraga ku isoko.

Itangazo mu rurimi rw’icyongereza rya FDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *