Musanze: Abo umunyamakuru Setora Janvier yise ingegera, bakomeje kuyogoza intara y’Amajyaruguru, bavuna umuseke bakongezwa undi
Ni inkuru y’uriya munyamakuru yasohotse mu kinyamakuru Umukunzi Tv yateye umujinya umunyamakuru wa Virunga Today kuko yaje nyuma gato y’imyanzuro y’urubanza uwitwa Nyirabakunzi Marcelline yaregagamo umuheshawinkiko witwa Nambajimana Folomina.
Koko rero muri iyi myanzuro umucamanza mu rukiko rw’ibanze rwa Muhoza akaba yaremeje ko Madame Marcelline atsinzwe kubera kutagaragaza ibimenyetso mu kirego yatanze ashinja umuheshawinkiko Me Folomina kurangiriza urubanza ku butaka butavuzwe mu rubanza rwaciwe, nyamara uyu mucamanza byarashobokaga ko yigira kureba ikiburanwa nk’uko yari yabisabwe na Marcelline.
Ibyabaye kuri Nyirabakunzi kandi byabanjirijwe n’ibindi bikorwa by’abaheshabinkiko by’urukozasoni muri Virunga Today tutasibye kugaragaza harimo n’ibyakorewe Madame Marita wo mu murenge wa Gataraga waterejwe cyamunara isambu ye ntaho ahuriye n’urubanza rwaciwe ndetse n’ibyabereye mu murenge wa Kagogo, aho kurangiza urubanza byakozwe na Me Nyirandayambaje Mediatrice byasize bamwe mubazungura basenyewe icumbi ryari mubizungurwa kandi byari byoroshye kurihereza kuri abo bazungura aho kubahindura umuzigo kuri Leta.
Ni ibikorwa kandi byakomeje kugaragazwa na bagenzi bacu bo mu binyamakuru binyuranye birimo Karibu Media, ariko kugeza ubu, magingo aya, ibi bikorwa binyuranije n’amategeko bikomeje kuyogoza intara y’amajyaruguru, abaheshabinkiko bakomeje kurenga nkana ku itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza mboneza mubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi ndetse no ku mabwiriza agenga umwuga wabo, bagateza cyamunara imitungo y’abaturage ariko nako nyine bakomeza kwikoreza Leta umuzigo y’abasigwa iheruheru n’ibi bikorwa.
Ariko nanone igitangaje kurushaho, nuko inzego zishinzwe kurengera abaturage, harimo n’izabegerejwe ndetse n’urugaga rw’abaheshabinkiko b’umwuga ubwarwo, bikomeje kurebera ibi bikorwa, aba baheshabinkiko bagakomeza kuvuna umuheha bakongezwa undi nk’uko bikunze kuvugwa mu kinyarwanda, nk’uko iyi nkuru ya Setora Janvier tubagajejeho uko yakabaye yongeye kubigaragaza.
Ntawe ugurisha mu cyamunara inzu umukene atuyemo na kimwe cya kane ( 1/4) cya hegitari cy’ubutaka bwagenewe ubuhinzi bitunga uwafatiriwe n’urugo rwe babura ntibabeho, keretse biramutse bigaragajwe ko afite ibindi cyangwa ashoboye kubibona atagizwe umukene ngo abere umuzigo Leta.
Kutagurisha umutungo bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ntibireba umutungo watanzweho ingwate.
Ibi ni ibikubiye mu ngingo ya 259 y’itegeko nº 007/2023 ryo kuwa 22/01/2024 rihindura itegeko no 22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza mbonezamubano iz’ubucuruzi, iz’umurimo ni iz’ubutegetsi, ivuga ku kutagurisha mu cyamunara inzu umukene atuyemo.
Ibikubiye muri iyi ngingo ni ibintu byakumvwa na buri wese, kandi nk’uko inkuru ya Setora ibigarukaho, umuryango waterejwe cyamunara byemejwe n’urwego rubifitiye uburemganzira, urwego rw’umurenge ko utishoboye akaba nta yindi gihamya ikenewe yo kugaragaza ko iyi cyamunara yakozwe itubahirije ibisabwa.
Uretse iyi ngingo ya 259 itarigeze irebwabo n’uriya muheshawinkio, hari n’andi makosa yagaragajwe mu nkuru ya Setora, tukaba twahisemo kubaha iyi nkuru yose uko yakabaye ngo mwiyumvire uburemere bw’iki kibazo cy’imikorere y’abaheshabinkiko.
Iki kibazo kandi gifitanye isano n’ibindi bibazo bikomeje kuzahaza Intara y’Amajayaruguru harimo icy’urunguze kugeza nanubu hakaba bataraboneka ingamba zifatika zo gukemura burundu iki kibazo nacyo gikomeje gushora abatabarika mu bukene.
Inzego zegerejewe abaturage zikwiye gukora inshingano zazo.
Iyi mikorere idahwitse y’abaheshabinkiko ikomeje kuyogoza uture mu gihe bizwi ko akarere kahawe abakozi bagomba gufasha abaturage ngo basobanurirwe ibijyanye n’amategeko ndeste banafashwe igihe havutse ibibazo bikeneye ubutabera. Nk’ubwo mu mirenge hari umukozi ushinzwe imiyoborere myiza akaba afite inshingano zo gukurikirana iyubahirizwa ry’imiyoborere myiza, kurwanya ruswa, no guhuza abaturage n’inzego z’ubuyobozi mu rwego rwo kubaka ubuyobozi bushingiye ku mucyo n’ubutabera. Ibi bikorwa bigamije guteza imbere ubufatanye hagati y’abaturage n’inzego za Leta, no kurinda ko habaho imikorere idahwitse mu murenge.
Nyamara abaturage bahora bararikirwa inama z’inteko z’abaturage, hakibazwa impamvu umurenge utitabaza uyu mukozi ndetse n’abandi bakozi baminuje mu mategeko umurenge uba ufite ngo basobanurire abaturage amategeko abareba cyane cyane ajyanye n’ibibazo bakunze guhura nabyo mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Dore nk’ubwo mu ngingo ya 255 ya rya tegeko twavuze haruguru, havugwamo uburyo icyamunara gikoreshwa naho mu ngingo ya 260 hakavugwamo ibyerekeye ihagarikisha no gutesha agaciro cyamunara. Abaturage bashoboye gusobanukirwa n’ibikubiye muri ziriya ngingo, ntakabuza bamenya uburenganzira bwabo maze igihe cyose bibaye ngombwa, bakaba bashobora kwitabaza inkiko kugira ngo barenganurwe naho ubundi aba baturage bahitamo kwitabaza itangazamakuru nabyo bakabikora igihe cyo gutanga ikirego cyararenze, nta bundi buryo busigaye bwo gukurikirana umuheshawinkiko wagaragaye mu makosa.
Uretse kandi urwego rw’umurenge rufite inshingano zo gufasha abaturage ngo abmenye amategeko abarengera, hari n’urwego rwa MAJ (Maison d’Accès à la Justice) ni urwego ruri ku rwego rw’akarere rugamije kugeza ubutabera hafi y’abaturage.
Inshingano z’uru rwego ni ugutanga ubufasha mu by’amategeko, gukemura amakimbirane mu buryo bw’amahoro, no gufasha abaturage kumenya uburenganzira n’inshingano zabo.
Uru rwego narwo rukoze inshingano zarwo, rukagira uburyo bwo guhugura abaturage mu bijyanye n’amategeko, nta kabuza, ihohoterwa aba baturage bakomeje guhura naryo, ntibamenyere ku gihe ibikwiye gukorwa ngo barenganurwe, ryagabanuka.
Tubabwire ko ku bijyanye n’iyi nkuru twagarutseho, bigaragaraga ko iki kibazo cyageze mu itangazamakuru gitinze kuko cyamunara ubwayo hashize hafi umwaka ibaye, kandi ubusanzwe ikirego gitambamira cyamunara gitangwa nyuma y’imisni 15 cyamunara ibaye, bivuze ko hagati aho niba ntacyakozwe mbere ngo haburizwemo ibyakozwe, nta kabuza, ubu buvugizi bwa Setora ku Umukunzi Tv ni impita gihe.

Abaheshabinkiko bakomeje kuvuna umuseke bakongezwa undi: Hemejwe ko Me Nambajimana atsinze urubanza yaregwagamo na madame Marcelline, Me ahita ajya guteza cyamunara n’inzu yari asigaranye atuyemo.
Inkuru bifitanye isano:
