Politike

Inkuru nziza: NCDA, ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’umwana, cyinjiye mu kibazo cy’abana bahohotewe na Norbert

Ni amakuru Virunga Today ikesha bamwe mubagize umuryango w’aba bana bakaba bayibwiye ko iyi nkuru ikubiye mu byavuye mu biganiro bagiranye n’umukozi w’urwego rw’igihugu rwita ku iterambere ry’umwana ,NCDA, ukorera mu karere ka Musanze. Bongeyeho ko bitabaje uru rwego babifashijwemo n’umugiraneza usanzwe uzi neza iki kigo, abikesha itangazamakuru.

Icyokora aba bahaye amakuru Virunga Today nta bindi byinshi bashatse kuvuga ku bijyanye n’ibyavuye muri ibi biganiro, uretse kwemeza ko bakiriye neza ibyavuyemo kandi bahawe inzira bazanyuramo kugira ngo ibibazo aba bana bafite bibonerwe umuti urambye.

Tubabwire ko NCDA Rwanda ari Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Umwana. Cyashinzwe mu 2020 kugira ngo gihuze gahunda zose zijyanye n’imirire, uburenganzira, n’uburezi bw’abana bato mu Rwanda.Inshingano zacyo ni kurwanya imirire mibi, kurinda uburenganzira bw’umwana, no guteza imbere gahunda za ECD, gahunda igamije gufasha abana bari munsi y’imyaka 6 kugira ngo bakure neza kandi bitegurirwe ejo heza hazaza.

Inkuru bifitanye isano:

Gataraga-Akumiro: Hafunguwe Norbert washenye inzu y’abana, hakangirika ibiryamirwa byabo n’ibikoresho byabo byo mu gikoni, sekuru asabwa gukuraho vuba na bwangu ibikoresho byangiritse, hitegwa ihungabana ku bana bahohotewe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *