Politike

Gataraga-Akumiro: Hafunguwe Norbert washenye inzu y’abana, hakangirika ibiryamirwa byabo n’ibikoresho byabo byo mu gikoni, sekuru asabwa gukuraho vuba na bwangu ibikoresho byangiritse, hitegwa ihungabana ku bana bahohotewe

Ni amakuru Virunga Today ikesha sekuru w’aba bana, wamubwiye ahagana mu ma saa kumi n’imwe y’umugoroba yo kuri uyu wa mbere taliki ya 10/08/2026, ko uyu munsi yitabye ubuyobozi bw’umurenge wa Gataraga akaba ari naho aza kubwirirwa iyi nkuru.

Uyu musaza yabibwiye umunyamakuru wa Virunga Today muri aya magambo: ” Nk’uko nari nabisabwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Gataraga, uyu munsi nabwitabye, maze bambwira ko nafasha mu gikorwa cyo kubaruza ubu butaka bw’aba bana, ariko bongeraho ko Norbert afunguwe ikibazo cye kikazakurikiranwa nyuma, kandi ko ngomba kwihutira gukuraho ibikoresho byangiritse, ibi nyamara babimbwiye nararangije gutanga ikirego muri RIB.”

Virunga Today muri aya masaha irimo gushakisha uko yavugana n’inzego zishinzwe umutekano muri kariya gace kugira ngo hamenyekane uko byagenze ngo harekurwe umuntu ukekwaho ibyaha bikomeye byo guhohotera abana, ibintu yakoze ku manywa y’ihangu.

 

Turacyashakisha amakuru ku byabaye

Inkuru bifitanye isano:

Gataraga-Ikibazo cy’abana basenyewe: Virunga Today yahawe amafoto agaragaza ubukana bw’iki gikorwa cya Norbert n’abambari be

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *