Politike

Gakenke: Rurageretse hagati ya Meya w’Akarere n’umwarimu umushinja kuba nyirabayazana w’ibibazo bikomeje kumubaho urudaca

Umwarimu witwa Uwazigira Marcel Clement  wavuzwe mu bujura bw’amatungo mu karere ka Gakenke, agashykirizwa inzego z’ubutabera ariko akaza kugirwa umwere n’urukiko rw’ibanze rwa Gakenke, aratangaza ko yakorewe akarengane n’ubuyobozi bw’ikigo yakoragaho kandi ko Meya wa Gakenke ariwe Nyirabayazana w’ibibazo bikomeje kumubaho akarande.

Byose byatangiye Meya aha umugisha icyemezo kinyuranije n’itegeko cyo kwimura Mwarimu.

Atangira avuga ku karengane yakorewe yirinda no kuvuga byinshi ku bibazo afitanye na Meya Vestine ku mpamvu atashatse gutangariza itangazamakuru, Uyu mwarimu yabwiye umunyamakuru ko byose byatangiye  mu ntangiriro z’umwaka w’amashuri 2025-2026,  ubwo Umuyobozi w’ikigo cya Rukura giherereye mu murenge wa Gakenke, yajyaga mu matwi ya Meya w’akarere maze uyu mwarimu akimurirwa ku kindi kigo cya Gs Murambo giherereye mu murenge wa Kamubuga hirengagijwe  amabwiriza yari yatanzwe na Ministre w’uburezi ku bijyanye n’iyimurwa ry’abarimu kubera igabanuka ry’amasomo agenerwa mwarimu.

Uyu mwarimu yagize ati:” Bantegetse kwimuka kandi nari maze ku kigo imyaka 14, hasigara abahamaze gusa imyaka 2 kandi twigisha bimwe, ibintu binyuranije n’amabwiriza yari yatanzwe,  igitangaje kurushaho nuko Meya yambeshyeye, mu ibaruwa inyimura akemeza ko ari njye wisabiye kwimurwa”.

Uyu mwarimu akomeza avuga ko na mbere yuko yimuka, yari yagaragarije Meya ko afite ikibazo cy’uburwayi ku buryo bitamworohera gukora kure y’umuryango ariko ibyo Meya ntiyabikozwa.

Nk’uko uyu mwarimu akomeza abivuga, ngo nyuma yo kwangirwa uku gutakamba kwe, we yahisemo kwimuka nkuko yari yabisabwe ariko bidatinze ahita ahura n’ikibazo cy’uburwayi bukomeye, atangira kwivuza.

Yagize ati:” Nyuma gato yo kwimukira Kamubuga, nahise mfatwa n’uburwayi kandi nk’uko nabikubwiye, ibyo kuba nahura n’uburwayi nari nabigaragarije Meya kuko muganga wanjye yari yari yangiriye inama yo kuzabimubwira, ibyari byitezwe byarabaye, nahise mfatwa n’uburwayi, ntangira kwivuza ku bitaro bya Kinihira, mpabwa na repos medical ngiyi urayibonera, nivuje igihe kirekire.’

Meya yahanishije mwarimu urwaye igihano cyo guhagarikwa amezi 3 kubera guta akazi.

Nk’uko uyu mwarimu akomeza abivuga, iki gihano yagihawe kandi nyamara yari afite impapuro zigaragaza ko arimo kwivuza akaba yari asanzwe afite na repos medical.

Yagize ati:” Ubu burwayi bwakomeje kunkomerana, nkomeza kugira ibibazo byo kwitabira akazi, bituma Meya abigiriwemo inama n’Umuyobozi mushya wanjye, ahitamo kumpagarika amezi 3 ntahembwa, bityo ntangira kugira ibibazo byo kubona amafranga yo kwivuza ndetse no kwita ku rugo.”

Aha niho uyu mwarimu ahera yemeza  ko Umukoresha atigeze ahangayikishwa n’ibibazo bye  kuko aho kumufasha muri ubu burwayi yahisemo kumusonga, amuhagarikira umushahara.

Iby’uko yigeze gufatwa akoresha amafranga y’amiganano, ni Meya wenyine yabyumvanye kandi ku kibazo cy’ubujura, icyemezo cy’umucamanza nicyo kigomba guhabwa agaciro.

Agaruka ku byo ashinjwa na Meya w’akarere ku kuba yarigezweho gukurikiranwaho icyaha cyo gukoresha amafranga y’amiganano ndetse n’icyaha cy’ubujura, Mwarimu yavuze ko ibyo byose nta shingiro bifite ko kandi bigaragara ko icyo Meya agamije ari ukumwirukanisha ku kazi kari kamutunze we n’umuryango we nk’uko yabyibwiriye umunyamakuru w’ikinyamakuru Igihe.

Mwarimu ati:’Ibyo Meya yavuze ko nigeze gufungwa kubera icyaha cyo gukoresha amafranga y’amiganano sibyo, kuko nawe urabyumva sinaba narafatiwe muri icyo cyaha ngo mbe nararekuwe, icy’ingenzi ahubwo nuko byakunvikana ko kwitaba inzego z’umutekano mu gihe runaka ukaza kurekurwa  ari ibintu bisanzwe, naho ku kibazo cy’ubujura ho nagusaba kwisomera umwanzuro w’urukiko rw’ibanze rwa Gakenke, nta kindi, nagizwe umwere kandi inzira ziteganywa n’amategeko zose zarakurikijwe, keretse niba Meya ashaka kwivanga mu mikorere y’inkiko.’

Meya yasabye abagize akanama gashinzwe imyitwarire ko mu murenge wa Kamubuga kujya gukora igenzura ku cyaha nagizweho umwere mu murenge wa Gakenke.

Ubu busabe bwatanzwe na Meya  kandi akora ibi yari amaze kunyura iruhande ibivugwa mu ngingo ya 56 y’iteka rya ministre w’intebe rishyiraho stati yihariye igenga abakozi b’amashuri y’uburezi bw’ibanze, ahavugwa ku ihagarikwa ry’agateganyo mu gihe cy’iperereza.

Koko rero Uyu mwarimu amaze gufatwa n’inzego z’ubutabera kubera ibyo yakekwagaho twavuze haruguru, Meya yihutiye kumuhagarika by’agateganyo yifashishije ingingo ya 56 y’iryo tegeko, ivuga ku ihagarikwa ry’umukozi igihe hagikorwa iperereza

Iyo ngingo ivuga neza ko iyo  uwahagaritswe ku kazi kugira ngo hakorwe iperereza ahamwe n’ikosa, igihano ahawe kigira agaciro kuva igihe umukozi yahagarikiwe by’agateganyo.

Bivuze ko muri icyo gihe,  hakurikijwe ibivugwa muri ririya tegeko akarere kagombaga gutangiza iperereza ngo hamenyekane niba amakosa avugwa yarabayeho, ibyavuye muri iri perereza akaba aribyo ubuyobozi bw’akarere bwagombaga guheraho bufatira icyemezo mwarimu.

Igitangaje ariko nuko aho kugira ngo Meya ahere ku byavuye mu iperereza  ( niba ryarabayeho), afatire icyemezo uyu mwarimu, yaciye ruhinga nyuma, arongera amusaba kwisobanura nyuma yaho arekuriwe n’ubutabera.

Igikomeje kwibazwa rero, ni ahantu komite ishinzwe imyitwarire ku kigo cy’amashuri cya GS Murambo cyo mu murenge wa Kamubuga izahera ikora iperereza ku  byabereye mu wundi murenge  wa Gakenke ku cyaha uregwa yarangije kugirwaho umwere n’ubutabera. Ibi akaba ari ibintu bidakomozwaho muri ririya tegeko  twavuze haruguru rivuga gusa ku ikurikiranwa ry’amakosa yabereye mu kazi.

Ku bijyanye kandi naho iri kosa ry’ubujura ryabereye, hari abandi basanga komite ishinzwe discipline ku kigo nta bubasha ifite bwo gukurikirana ikibazo cyabereye hanze y’ikigo, kuko icyo bafitiye ububasha ari ugukurikirana amakosa yabereye mu kazi.

Impuguke mu mategeko nayo yabwiye Virunga Today ko bene ibi bibazo byabereye hanze y’akazi, ibyiza ariko byakurikiranwa n’inzego zisanzwe zikurikirana ibyaha aho gusaba komite ya discipline kubikurikrana kandi nyamara nta bushibozi babifitiye.

Yagize ati:Amakosa akorerwa mu kazi ni ibikorwa cyangwa imyitwarire y’umukozi mu gihe ari mu nshingano ze, bigaragara ko binyuranyije n’amategeko, amabwiriza cyangwa indangagaciro z’akazi. Iyo bibaye, umukoresha ashobora kubifata nk’ikosa rikwiye guhanwa mu rwego rw’imyitwarire y’akazi, byumvikane kiriya cyaha cyo kwiba gishinhwa uriya mwarimu kugomba gukurikiranwa n’inzego zindi z’ubutabera kuko atagikoreye mu kazi”

Hategerejwe rero ko Meya nyuma yo kugisha inama komite ya discipline y’ikigo, azafatira bundi bushya ibihano byitezwe ko bishobora kuzaza bikomeye kurusha ibyabibanjirije, ariko nanone  ikizwi cyo nuko mu bijyanye n’itangwa ry’ibihano, icyemezo gitanga ibihano kiburizwamo igihe cyose mu kugitanga  hatubahirijwe inzira zose zisabwa nk’uko bimeze mu idosiye ya mwarimu  Uwazigira Marcel Clement.

Abagize Akanama ka discipine ku kigo cya Gs Murambo basabwe kujya gukora iperereza mu wundi murenge ku cyaha umucamanza yemeje adashidikanya ko kitigeze gikorwa n’umwarimu mugenzi wabo

 

 

Akarere karangije kwica procedure igenwa n’itegeko: Uwahagaritswe ku kazi by’agateganyo kubera iperereza, ntiyongera gusabwa kwisobanura, ibyavuye mu iperereza bimuhamya ikosa burundu cyangwa bikamugira umwere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *