Musanze: Ishuri Winners Mount Academy igisubizo ku myanya yabaye mbarwa mu bigo by’amashuri bicumbikira abanyeshuri
Mu ntangiriro z’uyu mwaka w’amashuri wa 2026-2027, hagaragaye ibibazo bikomeye mu karere ka Musanze ndetse no mu turere duhana imbibi: ikibazo cy’imyanya yabaye ingume mu mashuri yisumbuye yigenga acumbikira abana, boarding, magingo aya benshi mu babyeyi bakaba bakomeje gushakisha aho bakwerekeza abana babo.
Koko rero ibigo byigenga byari bisanzwe byakira aba bana bashaka kwiga icyiciro rusange ni Regina Pacis na GS Marie Reine ndetse na Sonrise.
Ubwo twakoraga iyi nkuru, byari byamaze kumenyekana ko muri ibi bigo twavuze haruguru imyanya ibi bigo byari bifite yari yarangiye.
Winners Mount Academy, ikigo gifitanye ubufatanye n’igihugu cya Israel, ibafitiye imyanya mu mwaka wa 1 n’uwa kabiri mu cyiciro Rusange
Iri ni ishuri riherereye mu murenge wa Cyuve, akagari ka Kabeza, umudugudu wa Kungo.
Uwifuza kugera kuri iki kigo, afata umuhanda wa Kinigi, akaviramo ahitwa ku Ngagi, akerekeza nko muri metero 300 mu kuboko kw’iburyo, niho ubona inyubako igeretse gatatu ari nayo icumbikiye iri shuri.
Ni ishuri ryari risanzwe ritanga inyigisho za primaire, none uyu mwaka Ministere y’uburezi yabemereye no kwakira abanyeshuri b’ibitsina byombi mu mwaka wa mbere n’uwa kabiri mu cyiciro rusange, tronc commun.
Uretse abarimu b’intyoza itangirana uyu mwaka ndetse n’abandi bakozi bagomba kwita ku buzima bw’abanyeshuri, iri shuri rinafitanye ubufatanye n’igihugu cya Israel mu nzego zirimo ikoranabuhanga, ibizatuma iki kigo kirushaho gutanga uburezi bufite ireme.
Abana baziga kuri iki kigo kandi bazaba bafite amahirwe yo kwiga ururimi rw’ikidage, ururimi rubongerera nanone amahirwe yo gukomereza amashuri mu gihugu cy’Ubudage.
Ku bindi bisobanuro mwakenera kuri iki kigo kije gukemura ibibazo by’abanyamusanze n’abaturanyi babo, mwahamagara kuri nimero: 0788 610 875 cyangwa izo mubona kuri deplliant, Babyeyi nayo murayibona hasi.








Kanda hejuru mu bururu ubone Babyeyi y’ikigo Winners Mount Academy, igaragaza amafranga yishyurwa mu gihembwe cya mbere n’azishyurwa mu gihembwe cya kabiri ( harimo itandukaniro birumvikana rinini)
