Politike

Musanze: Kutumva Radiyo cyangwa kugira amatwi mabi, bitumye hari ibigo birenga ku mabwiriza ya Ministere y’uburezi ku bijyanye n’amafranga y’ishuri, minerval

Hasigaye iminsi ibarirwa ku mitwe y’intoki kugira ngo abanyeshuri basubire ku ishuri, batangire igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri 2026-2027, kigomba gutangira kuri uyu wa mbere taliki ya 07/09/2026.

Kuri ubu rero ababyeyi bari muri rwinshi ngo babonere abana babo ibyangombwa bisabwa kugira ngo abana babone kwakirwa ku bigo boherejweho.  Bamwe muri aba babyeyi ariko bisa naho batunguwe n’ibyo bagiye basabwa kuri za babyeyi bahawe n’ibigo, aho amafranga y’ishuri akaba yaragiye azamurwa ku buryo ubona ko bizabera umutwaro ababyeyi kandi nyamara Ministere y’uburezi aheruka kwihanangiriza abayobozi b’ibigo kudahirahira ngo bazamure ingano ya minerval, icyo ababyeyi basabwa gusa akaba ari ugutanga uruhare rwabo mu gikorwa cyo kugaburira abana, icyo gusa.

Virunga Today yahisemo gutegura inkuru ivuga kuri iyi mikorere y’abayobozi b’ibigo, umuntu atatinya kwita abajura, hakaba icyokora hari abakeka ko abakora ibi ari uko bacitswe ntibumva amabwiriza ya Ministere y’uburezi yahitishijwe mu bitangazamakuru  binyuranye bikorera mu gihigu.

Iterambere: 7000, , Coaching: 5000, umunsi mukuru w’ishuri: 1 500, Raclette: 2 500

Ibi ni ibigaragara kuri Babyeyi yo ku kigo giherereye mu karere ka Musanze, ababyeyi bahawe iyi babyeyi akaba barihutiye kuyigeza kuri Virunga Today, ngo bayisabe ubuvugizi kubera uyu mutwaro bashyizweho n’ubuyobozi bw’ikigo dore ko igiteranyo cy’amafranga kuri iyi babyeyi kigera ku bihumbi 90 kandi abana biga bataha ( nine years).

Ku bijyanye n’amafranga yishyujwe ababyeyi ajyanye n’itermbere, mu bisobanuro  byijambo iterambere riboneka kuri iyi babyeyi  harimo kwishyura umuzamu no gusana inyubako.  Icyokora uwasabye ababyeyi ibi yirengagije nk’uko twabivuze umurongo watanzwe n’Umuyobozi wa REB  ubwo aheruka guhura n’itangazamakuru.  Yagize ati: ” Tuributsa ababyeyi ko ibindi bikorwa by’ubwubatsi bw’inzitiro z’ibigo, kugura imodoka n’ibindi bidafite  aho bihuriye  n’uburezi bitagomba kwishyurwa mu mafranga basabwa gutanga ku bigo by’amashuri, mu rwego rwo kubarinda kuremerwa n’umusanzu wabo.”

Mbere yaho kandi muri 2024, uwari Ministre w’Intebe Dr Ngirente Edouard yari yatangaje ko mu rwego rwo kunoza gahunda z’uburezi n’imyigire, Guverinoma yahisemo kujya yishyura ibyerekeranye n’ibikorwa remezo byose bijyanye n’ikigo cy’amashuri ku buryo amafranga umubyeyi yishyura aba gamije kugaburira umwana gusa.

Icyo gihe uwari Ministre w’Intebe yagize ati: “Hari hariho rero ikibazo cy’uko abayobozi benshi b’amashuri bitwazaga ngo naciye amafaranga yo kubaka urupangu rw’ishuri, gusana ishuri, ngiye kubaka ibibuga, ibyo twabikuyeho. Iyo mirimo yo kubaka ibikorwa remezo ikorwa na Guverinoma kugira ngo hatagira ababyitwaza bagacuga amafaranga y’igihugu nabi n’ay’ababyeyi”.

Ministre w’uburezi kandi aherutse gutangaza ko mu rwego rwo kunoza igikorwa cyo kugaburira abana ku ishuri, amafranga yagenerwaga ibigo ( captation grant) azongerwaho 65% . Hakaba hibazwa rero impamvu aba bayobozi b’ibigo bakomeje gushyira umutwaro ku babyeyi babasaba bene aya mafranga bo bise agenewe iterambere.

Icyokora umwe mu bayobozi b’ibi bigo byiahye kuzamura nta mpamvu minerval ku bana, yabwiye umunyamakuru wa Virunga Today, ko ibyatangajwe na Ministre bazabibara babibonye ko hagati aho, ntacyababuza gusaba ariya mafranga nk’uko bari basanzwe babikora umwaka warangiye, hakaba hibazwa ukuntu umuyobozi nk’uyu usanzwe akorana na Ministere y’uburezi yatinyuka gushidikanya ku byavuzwe na ministre, ibyo ni ikindi kibazo…

Tukiri ku mafranga agaragara kuri Babyeyi twavuze haruguru, ababonye amafranga 5000 yatumwe ababyeyi nabo batangariye k’ukuntu aya mafranga yashyizwe kuri Babyeyi kandi bizwi ko iyi coaching atari itegeko cyane ko na Ministere y’uburezi isanzwe ifite indi programe yiswe Remedial isanzwe ifasha abana bafite intenge nke, bagahabwa ubufasha n’abarezi babo, ababyeyi nta kiguzi basabwe.

Ibindi byashobeye ababonye iyi Babayeyi ni ukubona ababyeyi basabwa amafranga yo gukoresha imiinsi mikuru mugihe ababyeyi barimo kwirya bakimara ngo habe haboneka amafranga y’abana. Bo babona ko niba ikigo gishaka gukoresha uwo munsi mukuru cyareba ahandi cyayakura, kikaba cyafata nko kuyo ministere ibagenera aho kwikoerza uyu musaraba ababyeyi bahagayikishijwe mbere na mbere n0 kuba abana babo bakwiga neza, ibyo kujya mu minsi mikuru bikaza nyuma.

Iyi minsi mikuru nayo hari ababona ko ibyayo bidasobanutse, bibaza niba buri kigo gikwiye guhabwa uyu munsi usanzwe ufatwa nka conge kandi kalendari y’umwaka w’amashuri ntawe wateganije.

Ibyo gutuma buri munyeshuri  lakrete zo gukora isuku, nabyo ababonye iyi babyeyi babitinzeho bemeza ko ibi ntaho bitandukaniye no gutuma buri munyeshuri isuka byahozeho hambere kandi nyamara ikigo cyakagombye gufata mu mafranga kigenerwa kikaguramo lakrete zikenewe batabanje gutuma buri mwana lakerete hibazwa naho ayo magana ya Lakrete abikwa.

Uretse iyi Babyeyi yatanzweho ibitekerezo n’abayisangijwe ku mbuga nkoranyambaga, Virunga Today ifite amakuru ko hari n’ibindi bigo bya leta cyangwa ibyo Leta ifatanya n’abanyamadini gucunga byahisemo nabyo gukomeza kwikoreza ababyeyi umutwaro w’inyongera kuri minerval bimwe muri byo bikaba byitwaza ko ibi bigo byitwaye neza mu bizamini bya Leta biheruka .

Muri Virunga Today tuzakomeza gukurikirana ibijyanye n’ibi bikorwa bitemewe by’abayobozi b’ibigo, ibikorwa  bibangamye bikomeye igikorwa cyo kurerera neza igihugu, twishimira  kandi ko akarere ka Musanze iki kibazo kakigize  icyako, nyuma yo guhabwa amakuru arambuye kuri iyi mikorere y’iki kigo cyatanze Babyeyi twakomeje kugarukaho.

Babyeyi yo ku kigo cy’ishuri giherereye mu karere ka Musanze, yahahamuye ababyeyi bafite abana boherejwe kuri iki kigo.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *