Politike

Nyabihu-Ikibazo cy’ibizamini byakopejwe: Abagera ku munane bacumbikiwe kuri Station za RIB Nyabihu n’Arusha

Mu Rwanda inkuru ikomeje kugarukwaho n’iy’ikibazo cy’abanyeshuri bakopeye mu bizamini bisoza amashuri abanza 2025/2026.

Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, gukopera kwabaye mu byumba 254 gukorwa n’abagera kuri 7 188 , kandi ngo bamwe mu bakozi bari bafite inshingano zo kugenzura ibizamini bagize uruhare muri iki gikorwa cyo gukopeza abana.

Umuvugizi wa RIB, yatangaje kandi ko kugeza ku italiki ya 05/09/2026, abagera kuri 39 bamaze gutabwa muri yombi harimo abagabo 27 n’abagore 12, mu bantu 81 bakekwaho kugira uruhare muri iki gikorwa.

Batanu bo mu murenge wa Rambura na batatu bo mu murenge barimo guhitwa ibibazo n’Urwego rw’ubugenzacyaha RIB

Aya ni amakuru Virunga Today yamenye kuri iki gicamunsi cyo kuwa 09/09/2026, iyakesha umwe mu barimu wigisha mu karere ka Nyabihu utashatse ko amazina agaragara mu itangazamakuru.
Yagize ati:” Nibyo, hari abarimu bigisha ku kigo cya St Raphael giherereye mu murenge wa Rambura n’abandi bigisha kuri Gs Jomba, ejo bitabye ubugenzacyaha ngo bisobanure ku cyaha bakekwaho cyo gukopeza abana mu bizamini bya Leta biheruka, barayeyo kandi nanubu ntibaragaruka mu kazi.

Uyu yongeyeho ko amakuru nanone afite ari uko abagabo bitabye urwego rw’ubugenzacyaha ubu bacumbikiwe kuri RIB Nyabihu naho ab’igitsina gore bakaba bacumbikiwe kuri RIB y’Arusha, mu murenge wa Bigogwe.

Nk’uko byemezwa n’umuvuguzi wa RIB, ngo abafashwe mu bafashije aba banyeshuri gukopera bakurikiranweho ibyaha bitatu birimo kuba umuntu yarakoresheje ububasha ahabwa n’itegeko akabukoresha mu nyungu ze bwite, iki cyaha kikaba kiri mu byiciro by’ibyaha bya ruswa.

Ucyekwaho kugikora aramutse agihamijwe n’inkiko ahanishwa ingingo ya 15 y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa, igihano kikaba guhabwa igifungo kiri hagati y’imyaka irindwi na 10, hakiyongeraho n’ihazabu y’amafaranga ari hagati ya miliyoni 5 Frw na miliyoni 10 Frw.

Hari kandi icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, iki cyaha kikaba gihanwa n’ingingo ya 276 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Ugihamijwe ahanishwa igihano k’igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’imyaka irindwi, hakiyongeraho n’ihazabu y’amafaranga ari hagati ya miliyoni 3 Frw na miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibi bihano.

Harimo kandi abakurikiranweho icyaha cyo kumena ibanga ry’akazi, iki cyaha kikaba giteganywa n’ingingo ya 150 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ugihamijwe n’inkiko agahanishwa igihano cy’igifungo kuva ku mwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri.

Tuzakomeza kubakurikiranira iyi nkuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *