Musanze-Murundo: Abarerera mu kigo cya Padiri Habiyambere Oreste, barashinja ubuyobozi bw’ikigo kubakorera uburiganya none bakaba babuze iyo berekeza abana babo
Iyi ni inkuru muri Virunga Today iyikesha bagenzi bacu bo mu kinyamakuru Karibu Media bakorera muri kariya gace iri shuri riherereyemo , inkuru yaje kwmezwa n’umwe mu bahoze bakorera iki kigo cyitwa SPES NOVA JUNIOR ACADEMY,giherereye mu kagari ka Gakoro , umurenge wa Gacaca mu karere ka Musanze, ni mu mbibe n’akarere ka Burera.
Nk’uko byemezwa n’aba bombi, ubu buriganya ngo bushingiye ku kuba mu rwego rwo kwitegura itangira ry’umwaka w’amashuri 2026-2027, nk’uko bisanzwe bigenda, ababyeyi baratswe amafranga y’urugendo mu modoka ku bana bava cyangwa bajya ku ishuri, ariko hasigaye igihe gito ngo abana batangire amasomo, ubuyobozi bw’ikigo bukaza gutangaza ko imodoka itakibonetse, ibyakururiye ibibazo bikomeye ababyeyi.
Ababyeyi bareresha mu kigo cya padiri bari mu gihirahiro
Nk’uko byemezwa n’aba bombi ngo iki kigo ubundi ni cya Padiri Oreste Habiyambere, umupadiri wa Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri ukorera ubutumwa hanze y’igihugu akaba yaragishinze mu mwaka wa 2020, kiza guhagarikwa muri Covid nyuma kiza nanone gufungura imiryango Covid irangiye 2022. Kuri ubu gifite abana biga mu mashuri y’incuke n’abiga mu mashuri abanza kugeza mu wa gatadatu.
Nk’uko twabivuze hejuru ikibazo cyavutse muri iri tangira ry’amashuri ni icy’uko ababayeyi bishyujwe amafranga y’imdoka bikarangira ubuyobozi bw’ikigo buhakaniye ababyeyi ko iyo modoka itakibonetse ibyaje gukurura ibindi bibazo nk’uko bamwe mu babyeyi babitangarije Karibu Media.
Umwe muri abo babayeyi utarashatse ko amazina ye atangazwa yavuze iki kibazo muri aya magambo:”Ku munota wanyuma, natunguwe no kubona ibaruwa ko nta modoka ihari irageza umwana ku ishuri kandi narishuye amafaranga yose. Umwana yari yiteguye gutangira, twaguze ibikoresho byose nagiye kureba ku rubuga mbona ibaruwa numva nsa n’ukubiswe n’inkuba. Rwose mudukorere ubuvugizi kuko ibyo kiriya kigo kidukoreye ni agahomamunwa.”
Undi mubyeyi nawe utashatse ko amazina ye atangazwa, yagize ati: “Kuri SPES NOVA JUNIOR ACADEMY badutunguye, badusabye kwishura amafaranga y’imodoka izatwara abana turabikora. Mu gitondo natwaye umwana aho twari dusanzwe dutegerereza imodoka, umubyeyi mugenzi wanjye aransanga ambaza niba ntamenye ko imodoka ntayo ngwa mu kantu naho umwana atangira kurira. Ubu twabuze icyo twakora kuko nahamagaye no ku ishuri Directrice yanga gufata telefone yanjye.”
Hagati aho hari ababyeyi batangarije Karibu Media ko ubuyobozi bw’ikigo bwari bukwiye kubakura mu rujijo, bakamenya uko bizagendekera abishyuye imdoka, ko bari bakwiye kubabwira niba imodoka izaboneka cyangwa se ko abana bazakoeresha amaguru bakibaza ariko nanone muri icyo gihe uko byagendekera abana bato bataha kure,
Kuri ibi bibazo byibazwa n’aba babyeyi ariko hari bamwe mu babayeyi barangije gufata icyemezo, bahitamo kwimurira abana babo mu bindi bigo, gusa ibi ngo ni ibintu bibagoye kubera ko basabwa kujya kwiyandikisha bundi bushya muri ibi bigo, bakagura ibindi bikoresho birimo na uniformes ariko kandi nk’uko babibwiye umunyamakuru wa Karibu Media, ngo ikibabaje kurushaho nuko ubuyobozi bw’ikigo burimo gushyira amananiza ku bana bifuza kugenda, bukabima code iba ikenewe ngo bakirwe ahandi.
Umuyobozi w’Ishuri w’umunyagasuzuguro, Gitifu w’umurenge wa Gacaca udashaka gukorana n’itangazamakuru
Iby’uyu muyobozi w’ishuri w’umunyagasuzuguro kandi w’umwirasi byari byakomojweho mu nkuru ya mugenzi wacu wo muri Karibu Media, igihe yabwiraga abamukurikira ukuntu uyu muyobozi yanze gusubiza ibibazo bye ku miterere y’iki kibazo ahubwo akamwuka inabi. Ibi ninabyo uyu directrice yaje kugaragariza umunyamakuru wa Virunga Today wamuhamagaye nawe ashaka kumenya niba ikibazo cyari cyavutse cyo gutwara abana ku ishuri cyahawe umurongo undi akamusubizanya agasuzuguro muri aya magambo:” Nta gisubizo nguha, niba ukeneye amakuru yuko ikibazo cyarangijye, ugende uyabaze Gitifu w’ Umurenge wa Gacaca avuye aha.”., ibyo gusa kandi ahita akuraho phone.
Uyu munyamakuru utaratunguwe kubera yari yaburiwe, yahisemo guhamagara Umunyamabanga Nshingwa bikorwa w’Umurenge wa Gacaca maze birangira nawe nta gisubizo ahaye umunyamakuru nyuma yo kugora uyu munyamakuru harimo no kumubwira ko atamuzi mu itangazamakuru.
Gitifu yagize ati:” Kuki ayo makuru utayahawe n’umuyobozi w’ikigo, mutara inkuru mute, kuki atagusobanuriye uko ikibazo cyakemutse, nanjye rero nta makuru naguha, ntabanje gutegura ibyo ndibugusubize.”
Uyu munyamakuru yahise asubiza Gitifu ko yari yiteze ko asubiza ibibazo byoroshye yari amubajije , ko atari yiteze ko ahubwo nawe amubaza ibindi kandi nyamara igisubizo cyari cyoroshye, umuti w’ikibazo cy’imodoka wabonetse ?. yego cyangwa oya , ibyo gusa.
Hagati aho andi makuru twamenye nuko ubuyobozi bw’iki kigo bwarangije kumenyesha ababyeyi ko muri iki gihe nta modoka ihari itwara abana kandi ko busaba ko muri icyo gihe ababyeyi bafite abana bagenda n’imodoka, ko baba bashatse uburyo bwizewe bwo kugeza abana ku ishuri, ariko nanone ntibavuge igihe iki kibazo cy’iyi modoka kizakemurirwa. Ibi bishatse kuvuga ko ababyeyi bahitamo gukoresha moto, ibintu bihenze cyane ko bari bararangije kwishyura imodoka, kubona andi mafranga byabagora.
Bamwe mu baganiriye na Virunga Today bazi neza ibya kiriya kigo, bayibwiye ko abantu nka ba padiri basanzwe bazwiho ubunyangamugayo batari bakwiye ku ishora muri izi business batabanje gutegura neza imishinga yabo, kuko birangira ibapfubanye, ari nako ibi bikorwa byabo bifatwa nk’ibirimo uburiganya, ibikorwa by’ubutekamutwe bishyira imbere inyungu zabo byongeye kandi bagakoresha abakozi badafite indangagaciro mu burezi, abakozi b’abirasi. Ibi kandi aba babivuga babihera no kuba iri shuri ryarafunguwe ahandi hatari ibikorwaremezo bijyanye n’igikorwa cyo kurera dore ko ngo n’ ubutaka bw’imfunagnwa bwubatsweho iri shuri, padiri abukodesha n’itorero ry’abadivantiste b’umunsi wa karindwi.
Inkuru ya Karibu Media
MUSANZE: Intsiriri y’ibibazo mu kigo cy’amashuri y’Inshuke n’Abanza “SPES NOVA JUNIOR ACADEMY”
