Politike

Rc- Musanze: Umunyamakuru Ben Abayisenga yasabye Ministre w’Uburezi guhagarika burundu coaching zitangirwa mu bigo by’amashuri kubera ubujura buzihishe inyuma

Mu gitondo  cyo  kuri uyu wa gatanu taliki ya 11/09/2026, nk’uko bisanzwe kuri Radio y’abaturage ya Musanze, hahitishijwe ikiganiro:  ”Umuti ukwiye gushima no kunenga”, maze kiyoborwa n’abanyamakuru Ben Abayisenga na Pedro. Ni ikiganiro byari byitezwe ko kubera itangira ry’umwaka w’amashuri 2026-2027, abari butange ibitekerezo bari buze kwibanda ku byaranze iki gikorwa cyari imaze iminsi igera kuri  itanu gitangijwe.

Ibi ntabwo byatinze kwigaragaza  kuko mu mwanya abanyamakuru biha nabo bakagira ibyo bashima n’ibyo banenga,  ikiganiro kigitangira bahisemo kugaruka ku kibazo cy’abayobozi b’ibigo by’amashuri bakomeje gutumbagiza amafranga y’ishuri ku mpamvu zidasobanutse. Ni ku bw’ibyo umunyamakuru Pedro  yasomye ubutumwa bw’umuturage wagaye bikomeye ubuyobozi bw’ishuri ribanza rya Bukane riherereye mu murenge wa Musanze, akarere ka Musanze kubera kwishyuza ababyeyi amafranga y’ikirenga kandi ntibwihanganire ababa  batashoboye  kubona amafranga yasabwe yose.

Coaching ni ubujura ndi ministre w’uburezi nayikuraho mu gihugu cyose

Uko Pedro yagendaga asoma ubu butumwa, agaragaza ibyo ubuyobozi bw’ikigo bwasabye ababyeyi, niko n’umunyamakuru Ben yagendaga ashyiraho igitekerezo cye, comments ze, kuri ibyo byasabwe. Nko ku bijyanye n’amafranga ibihumbi bine yatswe kubera inyubako, Ben yashubije ashyenga, yemeza ko ari ibisanzwe ko insengero z’amatorero zubakwa n’abakristo kandi ko imsihinga yo kubaka, za chantier z’insengero zihoraho, bisobanura ubujura bukorwa n’abanyamadini. Hakurikiyeho iby’amafranga ya coaching atumwa buri munyeshuri kuri iki kigo, maze muri comments, Ben agira icyifuzo ageza kuri Ministre ufite uburezi mu nshingano.

Ben yagize ati;’‘  Biriya ni ubujura bwazanywe n’abayobozi b’ibigo kandi biriya bintu bitera n’ikindi kibazo cy’itonesha,  mwarimu akita ku bana bamwishyura  coaching, abandi akabihorera, yewe no mu masomo asanzwe nibo yitaho gusa, nibo yibariza bonyine, bagakundakazwa , ninabo atuma buri kose, amazi yo kunywa, icaki…. birumvikana no mu kizamini niko bigenda, njye ndi ministre w’uburezi, ibya coaching zitegurwa n’ibigo by’amashuri nabikuraho, kuko biri buze gutera ibindi bibazo.”

Ben yakomeje gutanga ibitekerezo yibaza impamvu yo kurihisha kariya kayabo k’amafranga kandi nyamara igikorerwa abana ari ukubasubirishamo amasomo atari ukubaha amasomo mashya, yongera gushimangira ko ibikorwa na bariya bayobozi ari ubujura bugomba kwamaganirwa kure.

Umubyeyi urerera kuri Bukane yunze mu rya Ben, yemeza ko igihe kigeze ngo ubuyobozi buriho bureke kuvangira  iki kigo.

N mbere y’umunsi umwe iki kiganiro gitambukijwe, hari umubyeyi wari wagaragarije umunyamakuru wa Virunga Today ko umuyobozi w’ikigo wa Bukane arimo guteza ibibazo ababyeyi kurusha uko abikemura.

Yagize ati:’ Aho bigeze uyu muyobozi yakagombye guhagarika iyi mikorere ikomeje kudindiza iki kigo, nawe se yashyizeho coaching za mugitondo zitangira mu masaa kumi n’imwe, ashyiraho n’izindi zitangira saa kumi n’imwe z’umugoroba zikarangira saa tatu, buri yose akayishyuza ibihumbi bitanu ku kwezi, ni akajagari yazanye hano, kandi byaragaragaye ko abarimu ingufu nyinshi bazishyira muri izi coaching kurusha izo bashyira mu masomo asanzwe bahemberwa, abana badafite amikoro akaba aribo babihombere, ubuyobozi bumukuriye bukwiriye kugira icyo bukora kuri iki kibazo atari ibyo yazoreka iki kigo’‘

Ibi bikomeje kuvugwa mu gihe abashinzwe uburezi mu karere bo bafashe uyu muyobozi w’iki kigo nk’uw’icyitegerezo kubera ngo  imihigo yaba akomeje kwesa ikigo cye kikaba cye gikomeje kuza mu bya mbere bitsindisha neza, uyu nawe agaheraho yiha gukora n’ibyo amategeko atamwemerera harimo kuzamura amafranga y’ishuri amaze guca mazi amabwiriza arimo ayatanzwe na Boss,  we Ministre w’uburezi.

Tubabwire ko zimwe mu mpamvu zitangwa n’abarimu baheruka gufatirwa mu biorwa byo gukopeza abana byagaragaye hafi mu gihugu cyose, ari iz’uko ngo  ibi byakozwe hagamije kwesa imihigo y’uturere twabo mu bijyanye n’uburezi. Aha  niho abakurikiranira hafi ibibera mu burezi mu karere ka Musanze bibaza, niba akarere kazakomeza gushyira imbere umusaruro wavuye mu bizamini bya Leta hakirengagizwa uburyo uwo musaruro wabonetse kabone n’iyo waba  warabonetse ku bitambo by’abana no ku kutubahiriza amabwiriza aba yashyizweho hanozwa imyigishirize.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *