Affaire ya Maseri wakoze impanuka ari mu modoka na padiri: Maseri yashubije ivara, yemererwa gukomeza akazi ku kigo nderabuzima cya Busogo, impamvu z’isezererwa rye zikomeza kugirwa ibanga.
Amwe mu makuru kuri wa mubikira wurukanywe nyuma y’igihe kitari gito agiriye impanuka mu modoka yari itwawe na padiri yatangiye kumenyekana.
Ni nyuma yaho umunyamakuru wa Virunga Today yimwe amakuru na nyirubwite maze agahitamo gushakisha amakuru ku basanzwe bakurikiranira hafi ibibera muri Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri
Maseri yari umubikira w’umukarumeri, yashubije ivara ariko yemererwa gukomeza akazi ku kigo kiyoborwa na mugenzi we nawe w’umukarumeri.
Ibi ni ibyaje kwemezwa n’uyu twavuze ukurikiranira hafi ibibera muri Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri muri aya magambo.
Ni byo koko amakuru nahawe n’umupadiri w’incuti yanjye nuko uyu mubikira yakoze impanuka ari muri taxis akaza gukomereka, abayobozi be ngo bahisemo kumusezerera ku mpamvu padiri atashatse kumbwira, Maseri ntiyanyurwa yitabaza ubuyobozi bw’akarere ariko ikibazo cye cyafatiwe umwanzuro, azasezererwa mu bubikira ariko akomeze akazi ke muri centre de sante ya Busogo.
Icyokora uwahaye amakuru Virunga Today yavuze ko padiri wamuhaye amakuru atigeze amubwira impamvu y’icyemezo cyafashwe n’umuryango ya abarizwagamo cyo kumwirukana burundu, ibikomeje kubera urujijo benshi basomye iyi nkuru bakomeje kwibaza niba kuba Maseri yari kumwe na padiri haba impanuka ubwabyo ari icyaha cyafatirwa ibihano biremereye nk’icyahawe uyu mubikira.
Kuri ubu ngo uwahoze ari Maseri yarangije kubona icumbi hafi y’akazi ari nako atangira ubuzima bushya butagira ivara, abakomeje kohereza ubutumwa kuri Virunga Today bakaba bakomeje kumusabira ishya n’ihirwe mu buzima bushya yatangiye, byazaba byiza kurushaho Imana yari yarahisemo kubera intore, ikazamuha kubyara no guheka umunsi yazagira amahirwe yo kubona umufasha.
