Ruhengeri: Maseri wakoze impanuka ari mu modoka na padiri, umuryango abarizwamo wahisemo kumusezera shishi itabona
Ni inkuru Virunga Today yahawe na nyirubwite uvugwa ko yahohotewe agasabwa guhambira utwangushye nta zindi mpamvu ahawe ry’iryo sezererwa ariko nanone akabwira umunyamakuru wa Virunga Today ko atifuza ko umwirondoro we umenyekane kuko ikibazo cye kirimo gusuzumwa n’abarimo ubuyobozi bw’akarere ka Musanze.
Nk’Uko yatangiye avuga ibyamubayeho, ngo byose byatangiye ubwo imodoka yarimo we na padiri yakoraga impanuka bavuye mu butumwa muri imwe mu maparuwase ya Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri, akaza gukomereka agatangira kwivuza ahantu hanyuranye.
Yabivuze muri aya magambo : ‘ Imyaka ibiri irarangiye imodoka ya padiri twari turimo tuvuye mu butumwa mu karere ka Nyabihu ikoze impanuka ikomeye ikaza guhitana umuntu umwe maze nanjye nkaza kotswa bikomeye na radiateur y’imodoka. Natangiye kwivuza, n’ubu hari ibizamini by’amagufwa ngomba kujya gukoresha Fayisali sindakira ariko ntabwo bigikomeye.”
Uyu mubukira yakomeje abwira umunyamakuru wa Virunga Today ko nta gihe kirashyira ariko atunguwe n’icyemezo yafatiwe n’umuryango abarizwamo ( congregation).
Yagize ati: ” Nta kwezi kurashyira, Umuyobozi w’umuryango wacu anyandikiye ibaruwa imenyesha ko nsezerewe muri muryango ayobora, ahita abimenyesha n’umukoresha wanjye ariwe Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri, bivuze ko yasabye ko nayo yahagarika amasezerano y’akazi nari mfite hano muri iki kigo. Iyi niyo mpamvu natangaiye inzira yo gusaba ko nasubizwa uburenganzira bwanjye.”
Ku kibazo cyo kumenya niba iri hagarikwa ryaba rifitanye isano n’ubumuga bwa burundu yaba yarakomoye muri iriya mpanuka, uyu mubikira yashubije atsemba ko kuri ubu akora akazi ke neza, ko ibyabaye ntacyo byahinduye ku musaruro yari asanzwe atanga mu kazi akorera Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri.
Umunyamakuru kandi yabajije Maseri uko yumva bizagenda niba bitamworohera kwigendera akikomereza ubuzima bwe bwo hanze aho gukomeza guhangana na Maseri mugenzi we utamushaka mu murayngo we maze amusubiza ko ibyo kureka ububikira ataricyo cyifuzo cye ko ariko byanze hari ukundi we abona byagenda.
Yagize ati;” Nazanywe hano n’umuhamagaro kandi kuri ubu ndacyafite ubushake bwo kuwukomeza, ariko niba bumva bansezerera hari ibindi nanjye ndibusabe, ninacyo cyazanye hano Umuyobozi w’akarere, kugira ngo haboneke umuti kuri iki kibazo cyavutse.”
Icyokora uyu mubukira yirinze gukomoza kuri ibyo byifuzo bye, asezeranya umunyamakuru kuzamubwira byose harangiye ibiganiro kuri iki kibazo byari buyoborwe na Meya Nsengimana.
Umunyamakuru kandi yifuje kumenya icyo umukoresha we ( utarashatse nawe ko umwirondoro ushyirwa mu itangazamkuru) atekereza kuri iki kibazo maze amusubiza ko nk’umuyobozi w’ikigo Masezri akorera nta kibazo afitanye nawe kandi ko abona akora inshingano ze uko bikwiye. Ku kibazo cyo kumenya uko biri buze kugendekera amasezerano yari afitanye n’ikigo, uyu muyobozi yashubije ko nabibaza Ubuyobozi bwa Diyoseze kuko aribo bamuhaye aya masezerano ko icyokora aya masezerano ari ayo mu gihe kizwi ( contrat a duree determinee), ko igihe iyo kirangiye, umukoresha ashobora kuyahagarika.
Ese gukomerekera mu modoka ya padiri ni icyaha
Bamwe mu basangijwe iyi nkuru ku rubuga rwa MIA,batangariye iki cyemezo cyafatiwe uyu Uwihayimana, icyemezo babona kirimo akarengane.
Nk’uwitwa Sam yagize ati:” Ese maseri kugenda mu modoka ya padiri ni icyaha? ababisobanukiwe mutubwire’‘!
Mu kumusubiza uwiyise Vt yashubije ashyenga agira ati:” Buriya barabaketse kandi gukeka si icyaha, gukekera undi ubusa nicyo cyaha ! Maseri yakekera mugenzi we ubusa se ? ”
Hagati aho Virunga Today iracyashakisha uburyo yavugana n’uyu mubikira ngo hamenyekane ibyavuye mu mishyikirano yamuhuje n’abayobozi be, kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru telephone ye ntabwo yitabwaga.
Virunga Today kandi yatangiye gushaka uko yavugana n’Ubuyobozi bwa Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri ngo hamenyekane impamvu nyayo yaba yaratumye ubu buyobozi busezerera uyu mukozi dore ko umwe mu bakozi bakorera kuri iki kigo yemeje ko uyu mubikira yasabwe gusezera ku bushake ariko agatsemba nanubu akaba yaranze gukora ihererekanya bubasha.
