Politike

Zion Temple : Birangiye intumwa y’Imana Gitwaza ikoze amahano

Itorero Zion Temple  ryatangaje ko ku wa 6 Ukwakira 2026 ari bwo ryamenye ko ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwizwa amashusho y’igice cy’inyigisho Apostle Dr. Paul Gitwaza yatanze ku wa 7 Kanama 2026.
Amagambo ari muri ayo mashusho yateje impungenge, cyane cyane mu baforomo n’ababyaza, kuko bayasobanuye nk’atesha agaciro umwuga wabo n’uruhare bagira mu kwita ku buzima bw’abaturage.
Mu itangazo AWM/ZTCC yashyize hanze ku wa 7 Ukwakira 2026, yavuze ko ayo magambo atari agamije gusebya cyangwa gutesha agaciro abaforomo, ababyaza cyangwa undi muntu ukora umwuga runaka.
Gusa, iri torero ryemeye ko imvugo yakoreshejwe yateje agahinda n’impungenge ku bayumvise, maze risaba imbabazi abantu bose bumvise ko yabababaje.
Mu nyigisho yavuzweho, Apostle Gitwaza yavuze ko hari abaforomo n’ababyaza baba bafite “umwuka w’abarozi”, anavuga ko Satani ashobora kubakoresha. Yifashishije inkuru yo muri Bibiliya ivuga ku babyaza bo mu gihe cya Mose, avuga ko ababyaza ari bamwe mu bari bafite uruhare mu kibazo cy’Abisirayeli.

Source: umuryango.rw

Umva agace k’iyi nyigisho y’Intumwa y’Imana Gitwaza

 

Inkuru bifitanye isano:

Apotre Gitwaza ku rutonde rw’abakomeje kwica mu mutwe abanyarwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *