Politike

Musanze: Umunyamakuru Setora Janvier na Meya w’akarere ntibabona kimwe uburemere bw’ikibazo cyatewe n’amazi aturuka ahaheruka kubakwa imihanda ya Kaburimbo mu mujiyi wa Musanze

Inkuru y’umunyamakuru Setora Jnavier yasohotse mu kinyamakuru Karibu Media kuri uyu wa gatatu taliki ya 07/10/2026, niyo igaruka kuri iki kibazo cy’aya mazi ashobora kuzasenyera ingo zitari nke ziherereye mu mudugudu wa wa Rusagara, akagari ka Mpenge mu murenge wa Muhoza, ni rwagati mu mujyi wa Musanze. Igiteye impungenge kurushaho akaba ariko bishobora kuzatwara igihe kitari gito ngo ikibazo cy’aya mazi kibonerwe umuti nk’uko byemezwa na Meya w’Akarere ka Musanze wagejejweho iki kibazo n’uyu munyamakuru. Byongeye kandi uyu munyamakuru na Meya ntibavuga rumwe ku  buremere bw’iki kibazo cyane cyane  ku ngano y’abugarijwe n’iki kiza cy’amazi.

Imiferege ( rigoles) yakozwe nabi amazi ntiyashobora kugezwa aho yari yorohejwe yigira mu ngo z’abaturage bo mu mugudu wa Rusagara: Umunyamakuru Setora Jnavier

Uku niko umunyamakuru Setora Jnavier avuga mu ncamake imiterere y’iki kibazo gikomeje guhangayikisha abatuye muri uriya mudugudu, usanzwe uri mu midugudu ituwe cyane mu mujyi wa Musanze.

Byose byatangiye ubwo hakorwaga umushinga wo kubaka imihanda ya kaburimbo mu mujyi wa Musanze, muri phase ya gatatu, ubwo imihanda hari hatahiwe kubakwa imihanda mu murenge wa Cyuve, ku nguzanyo Leta y’ U Rwanda yahawe na Banki y’Isi.

Ni ku bw’ibyo, hakozwe imihanda ya Kaburimo mu midugudu ya Nganzo, Kungo, Nyarubande na Marantima mu kagari ka Rwebeya, ariko nk’uko byemezwa n’uyu munyamakuru, imiferege yakozwe mu nkengero z’iyi mihanda ngo iyobore aya mazi mu cyogogo cy’umugezi wa Mpenge ( nawo wisuka mu mugezi wa Mukungwa) ntiyakorwa neza, amazi ntiyagezwa muri iki cyogogo, ahubwo aruhukira mu ngo z’abaturage batuye mu mudugudu wa Rusagara agatera imyuzure, kwangirika kw’inzu z’abaturage , ibishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’abaturiye kariya gace,

Bamwe mu baturiye kariya gace bagejeje ku munyamakuru Setora Janvier impungenge bafite ku bw’aya mazi ashobora kuzabatera ibiza byazashyira n’ubuzima bwabo mu kaga.

Nk’uwitwa Ntabwoba Gregoire yagize ati:”Tubangamiwe n’aya mazi amanuka muri Rigole noneho yagera hano iwacu ntakomeze, bishoboka ko inzira yayo yabaye ntoya cyangwa se rigole zarazibye, kandi si ubwa mbere  kuko ngo igihe cyose imvura iguye turara duhagaze”.

Abarebwa n’iki kibazo n’abaturiye umuhanda Musanze-Cyanika kandi ikibazo cyabo kizabonerwa umuti  hubakwa umuhanda Cyanika- Ngororero: Meya Nsengimana

Umunyamakuru Setora Janvier yashatse kumenya byinshi kuiri iki kabazo cy’aya mazi ashobora kuzasenyera benshi mu batuye umudugudu wa Rusagara maze mu butumwa bugufi yoherereje Meya Nsengimana amubaza ikigiye gukorwa ngo mu maguru mashya ngo iki kibazo kibonerwe umuti maze mukumusubiza amubwira ko iki ari ikibazo gisanzwe mu gihe harangiye imirimo yo kubaka bene iyi mihanda.

Meya yagize ati:”Akenshi, iyo igikorwa nk’iki cyo kubaka umuhanda gishoje hari utundi tubazo tuza turimo nk’iki cy’amazi aca muri rigole byagaragaye ko arenze ubushobozi (Capacity ) yayo. Meya yaboneyeho kubwira umunyamakuru uko we abona iki kibazo kizakemurwa. Yagize ati: ”“Gusa iki kibazo kizakemurwa n’uko umuhanda wa Cyanika-Musanze-Cyinkware-Nyabihu-Ngororero ugiye kuvugururwa, bityo iriya rigole ihuzwe n’ingano y’amazi ari kuhanyura ubu.”

Byumvikane ko hano Meya n’umunyamakuru batavuga rumwe ku buremere bw’ikibazo cy’aya mazi.

Koko rero umunyamakuru we aremeza ko aya mazi yateje ibibazo ku muhanda Musanze Cyanika, isaha n’isaha akaba ashobora kuwangiza, ariko akongeraho ko abafite ikibazo gikomeye ari abaturage bo mu mudugudu wa Rusagara, aho aya mazi yahisemo kwishakira inzira, agasakara mu ngo z’abaturage ibishobora gutera ibiaza bikomeye muri kariya gace. Meya we ku giti cye akaba abona iki atari ikibazo gikomeye, kireba gusa abaturiye umuhanda wa Kaburimbo Musanze- Cyanika, ikibazo cyazakemuka bundi bushya uyu muhanda, hakazubakwa rigole zazashobora gufata mazi yose aturuka haruguru.

Abasomye iyi nkuru ya Karibu Media, bo bemeza ko Meya Nsengimana ashobora kuba nta makuru ahagije kuri iki kibazo, akaba ahari akeneye guhabwa igihe gihagije ngo abone aya makuru, atari ibyo, ngo byaba bibaje  gusubiza abaturage bugarijwe n’iki kiza,cyane cyane muri ibi bihe tugiye kwinjiramo by’imvura nyinshi, ubabwira ko igisubizo gishobora kuzaboneka nyuma y’umwaka, ibiri se, igihe cya hafi cyazatangizwamo imirimo yo kubaka uriya muhanda, byongeye kandi igisubizo yizeza kikaba kireba igice kimwe kandi gito cy’abarebwa n’iki kibazo: abaturiye umuhanda Musanze_ Cyanika.

 

Umunyamakuru Setora Jnavier yemeza ko ikibazo cyatewe na rigole zitakozwe ngo zirangire ariki ikibazo gikomeye kandi kireba abaturiye umuhanda Musanze -Cyanika n’abatuye mu mudugu wa Rusagara, Meya we akemeza ko ari ikibazo bisanzwe ku mihanda iba iheruka kubaknwa kandi ko kireba gusa abaturiye umuhanda wavuzwe haruguru.

SETORA Janvier, Author at Karibu Media

Umunyamakuru Setora Janvier wa Karibu Media

Inkuru bifitanye isano:

MUSANZE: Bahangayikishijwe n’amazi agiye kuzabasenyera

Kigali: Hatanzwe itangazo ry’isoko ryo kuvugurura no kubaka umuhanda Shyira-Nyakinama- Musanze-Cyanika

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *