Musanze: Hirya no hino mu karere ababyeyi bakomeje gutabaza kubera abayobozi b’ibigo bakomeje gucura abana babo bufuni na buhoro
Ikibazo cy’ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri bwashyizeho amabwiriza ya coaching ku bana cyongeye gufata indi ntera nyuma yaho muri iyi minsi mu buyobozi bwa Virunga Today hakomeje kwakirwa ubutumwa bw’ababyeyi batabariza abana babo kubera ko kuri ubu birukanywe ku ishuri basaba kwishyura iyo coaching.
Ibi bikaba biterwa ahari nuko igihe cyo kwishyura ukwezi kwa kabiri kugeze, ababyeyi bakaba basaba kwishyura bamwe ibihumbi 5, abandi 8 abandi 10 se hakurikijwe ngo imyanzuro yafashwe n’inama za baringa ziswe iz’ababyeyi.
Umunsi wo kuwa 4 taliki ya 22/10/2026, umunsi w’amarira n’umujinya ku babyeyi
Nkuko twabivuze hejuru muri iyi minsi ubutumwa busaba ubuvugizi kuri iki kibazo bwariyongere ndetse bamwe mu bahamagaye kuri Virunga Today, ubuyobozi bwakomeje kubasobanurira ikibazo bwakomeje guhura nacyo mu gikorwa cyo kubakorera ubuvugizi, ntibanyurwe bagasaba ko bahabwa nimero za ministre w’uburezi ngo bamugezeho ikibazo cyabo.
Uyu munsi wo kuwa 22/10/2022 ho byarushijeho kuba bibi kuko umubyeyi wahamagaye yari afite umujinya mwinshi asobanurira umunyamakuru ko ibyo barimo gukorerwa n’abayobozi b’ibigo bigiye gutuma abana babo bahinduka inzerezi.
Yagize ati:”Ikigo cya Nyabirehe kirimo kudusaba amafranga menshi y’umurengera tukabona ko ari amfaranga menshi bari kwishyuza tutayabona”
Ku kibazo cyo kumenya ingano y’ayo mafranga n’icyo agenewe, uyu mubyeyi yabishubije muri aya magambo: ” Umwana wo muwa 5 no mu wa bari kumusaba ibihumbi bitanu buri kwezi uwo muwa 4 bakamwaka 3 bakatubwira ko agenewe kugura icyayi cya mwarimu.””
Ku kindi kibazo cyo kumenya niba ibi byemezo byo kwishyuza aya mafranga bitarafatiwe mu nama y’ababyeyi, iyi nama yabaye ko ariko ibyemezo byafashwe ku gahato.
Yagize ati:” Yego mu nama, umuyobozi w’ikigo yadusobanuriye ibyiza by’iyi gahunda turayishima tumusaba kudufasha uko twumavaga twabona inote y’igihumbi gusa ariko we aranga ngo ni ibihumbi 4 na 5 kuri buri mwana buri kwezi, ntitwumvikana”.
Abajijwe ku ngaruka ibi birimo kubagiraho, uyu mubyeyi yavuze ko ari nyinshi cyane kuko nkawe afite abana batatu, bose bakaba babirukanye bari mu rugo, akaba afite ubwoba ko bahinduka inzerezi haramutse ntagikozwe ngo aba bana bemererwe gusubira ku ishuri kuko we abona nta handi yayakura. Yongeyeho kandi ko bafite nanone impungenge ku buzima bw’abana babo babyuka igicuku bakagaruka ikindi kubera izi coaching zibabuza amahwemo.
Undi mubyeyi we usanzwe ari n’umurezi ku kigo cy’amashuri cyigenga giherereye mu mujyi wa Musanze nawe yahamagaye mu buyobozu bwa Virunga Today ahagana ku gicamunsi, asaba ko Virunga Today yagira icyo ikora ku kibazo cy’abana babo Ubuyobozi bw’ikigo cya Gs Muhoza ya 1 bwirukanye mu gihe bari bagishakisha amafranga ya coaching.
Uyu yagize ati:” Twagize ibibazo Directeur Martin yirukanye abana bacu, ngo bazane amafranga yagenewe za program ubuyobozi bw’akarere bwatangije mu karere kose none dore n’uyu wanjye wari mu mwaka wa 6 ari hano mu rugo, mfite ubwoba ko ibi bintu bishobora kuzagira ingaruka zitari nziza kuri aba bana, iki kibazo narangije kukibwira na Vce mayor, ibi bintu sibyo.
Uyu mubyeyi yongeyeho ko ikibazo bakoze ibi bazi neza ko henshi mu mashuri yigenga batarahembwa akaba yanabibasobanuriye ariko ubuyobozi bw’ikigo bukanga kuva ku izima.
Virunga Today mu nzira zo kugeza ikibazo kuri ministre ufite uburezi mu nshingano.
Nta gihe Virunga yasibye kugaragaza ikibazo cya programme zicucitse zahawe abana n’abanyeshuri ku busabe bw’ubuyobozi bw’akarere ka Musanze ngo hagamije kwesa imihigo mu rwego rw’uburezi, , maze ibi byifuzo bigashyirwa mu bikorwa na ba Directeurs b’ibigo bakora mu izina ry’akarere, bashyiraho coaching zitangira mu girondo cya karekare zigasozwa mu msaha akuze y’umugoroba.
Izi ni gahunda zishyira mu kaga ubuzima bw’abanyeshuri harimo ubw’abangavu basabwa kubyuka ahagana mu ma saa kumi za mugitondo ngo ngaho bagiye muri izi coaching kandi nyamara mu nzira bashobora guhura n’ibikoko cyangwa abihazi byabagirira nabi. Sibyo gusa kandi, abahanga mu bijyanye n’imyigishirije bagaragaje ko izi gahunda zicucitse ku bana zishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abana dore ko batabona n’igihe gihagije cyo gukina no kuruhuka.
Abarimu nabo kandi kuri ubu barangije kwinjizwa ku ngufu muri iyi gahunda, babyuka amajoro, bagataha andi, ukibaza aho bakura igihe cyo gutegura amasomo baba bagomba kwigisha byongeye kandi hakibazwa niba babona akanyo ko gukora izindi nshingano zo mu rugo ndeste no kuba abruhuka.
Ku babayeyi ho, iki kibazo kibageraho igihe bategekwa kwishyura amafranga ya coaching ya buri wezi kandi nyamara bizwiko ko benshi muri bo ntibyaborohera kuyabona, igikurikiraho nuko aba bana birangira birukanywe bagasubizwa ababyeyi ikirushaho gutera ihungabana u babyeyi no ku bana babo.
Birasa naho rero Virunga Today yaruhiye agatsi, ibyifuzo byose yagejeje ku karere bikaba byarimwe amatwi, maze abayobozi b’ibigo nabo barushaho gukanda no kubabaza ababyeyi nk’uko birimo gukorwa ubu.
Aho bigeze rero, Virunga Today ibona ntayandi mahitamo ifite uretse kugeza ku nzego zikuriye akarere z’iki gihugu harimo na Ministre w’uburezi bwe, kugira ngo bavugutire umuti iki kibazo gishobora kuba kidobya ku burezi bufite ireme twifuza. Ntibyumvikana ukuntu ibyo guharanira kwesa imihigo byabangamira uburenganzira bw’ibanze ku bana no ku banyeshuri, bikaba byaramaze no kugaragara ko iyi nkundura yo kwesa imihigo umaze kuvuyanga indangagaciro zizwi mu burezi ariyo ntandaro y’igikorwa kigayitse cyo gukopeza abana gikomeje kuvugwa hirya no hino mu gihugu.
