Gakenke: Mu madosiye azahererekanywa hagati ya Komite Nyobozi icuye igihe na Gitifu w’Akarere harimo n’iyakasamutwe ya mwarimu Clement
Kuri uyu wa 30/10/2026 niho bitegenyijwe ko mu gihugu cyose Komite Nyobozi z’uturere zizasoza manda y’imyaka 5 zemererwa n’itegeko bityo ubuyobozi bw’akarere bugahita bityo akarere kayoborwa by’agateganyo n’umunyamabanga Nshingwabikorwa wako. Hazaba hubahirizwa ibivugwa mu ngingo ya 42 y’itegeko no 065/2021 ryo kuwa 09/10/2021 ivuga ku buyobozi bw’agateganyo mu gihe cy’amatora y’abagize Inama Njyanama y’Akarere.
Muri iyi ngingo bemeza ko ubuyobozi bw’agateganyo butangira ku munsi Komisiyo y’Igihugu y’amatora yatangaje urutonde ntakuka rw’abakandida bemerewe kwiyamamaza ku myanya y’abagize inama njyanama y’Akarere, bikaba biteganijwe ko kuri uyu wa 30/10/2026 ariho uru rutonde ruzatangazwa nk’uko bigaragara kuri Gahunda y’amatora y’abayobozi b’inzego z’imitegekere zegerejwe abaturage n’ab’inama z’igihugu 2026.
Birumvikana mu gikorwa cy’ihererekanya bubasha giteganyijwe kuri uriya munsi Komite Nyobozi zicuye igihe zizagaragaza inshingano zihutirwa ugiye kuyobora inzubacyuho agomba kuzibandaho by’umwihariko harimo na dosiye zirebana n’imanza akarere kaba gafitanye n’abantu banyuranye dore ko haba hari igihe izo manza ziba zigomba kuburanwa mu gihe cya vuba.
Aha niho abakurikiranira hafi ibibera mu karere ka Gakenke bemeza ko byanze bikunze muri dosiye zizahererekanywa hagati ya Meya Vestine n’umunyambanga Nshingwa bikorwa w’akarere muri iki gihe, hatazaburamo idosiye ya wa mwarimu, dosiye yakomeje kugaruka mu itangazamakuru muri izi mpera za manda ya komite nyobozi y’akarere ka Gakenke.
Dosiye y’akasa mutwe ya mwarimu Clement wigisha ku kigo cya Gs
Iyi ni idosiye yakomeje kugorana kugeza maho ihinduka ibyo twise akasamutwe nyamara byari byorohere abashinzwe imicungire y’abakozi kubonera igisubizo ibibazo byari byavutse.
Byose byatangiye ubwo Ministere y’uburezi yasabaga uturere ko mu rwego rwo kubonera amasaha ahagije yo kwigisha abarimu bamwe bari basigaranye agerwa ku mashyi, kwimurira abo barimu ku bigo bifite icyuho mu barimu. Ibi bikaba byaragombaga gukorwa hisunzwe ingingo ya 43 ya stati yihariye ivuga ku gihe cyo gusaba kwimurwa, hatangwa n’amabwiriza yuko iri yimura rizakorwa, ayo mabwiriza akaba yaremezaga mu gihe hari abarimu 2 bafite iki kibazo himurwa ufite uburambe bw’imyaka mike.
Ku kigo cya Rukura giherereye mu murenge wa Gakenke, naho bahuye n’iki kibazo biba ngombwa ko himurwa bamwe mu barimu ariko ku buryo butunguranye ,amabwiriza ya ministre ntiyubahirizwa himurwa barimu barimo Clement kandi aribo bari bamaze igihe kinini ku kigo ugereranije n’abasigaye.
Irundi Kosa ryabayeho, nuko nk’uko bigaragara mu ibaruwa bandikiwe, Akarere kashingiye ku ngingo ya 42 ya ririya tegeko ivuga ku iyimurwa ry’umwarimu, muri iyi ngingo bavuga gusa ku iyimurwa ryasabwe n’umwarimu ubwe, ibyo gusa.
Aha niho rero mwarimu Clement na bagenzi be bahereye maze batangiza inzira yemewe n’amategeko yo gusaba kurenganurwa, birangira ku ntera ya nyuma, nk’uo biteganywa n’itegeko, ikibazo cyabo bakigejeje mu ruiko rwisumbuye basaba nyine kurenganurwa dore ko iki cyeemzo kinyuranije n’itegeko cyabagizeho ingaruka zinyuranye banasabira indishyi z’akababaro.
Biteganyijwe rero ko nta gihindutse uru rubanza ruzaburanishwa mu Kwezi k’Ukuboza, aaya akaba ari amakuru dukesha umwunganizi w’aba barenganyijwe.
Nkaho ibi bitari bihagije, uyu mwarimu Clement yongeye kujya mu mitsi n’ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke biturutse ku yindi dosiye yagejejwe mu butabera, mwarimu Clement ashinjwa ubujura bw’amatungo maze akarere kagahitamo kumuhagarika by’agateganyo kamwizeza ariko ko igihe yazagirwa umwere yazasubizwa ku kazi agahabwa n’imishara ye yabikiwe muri icyo gihe.
Mu buryo bwatunguye ahari Ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke, uyu mwarimu yaje kugirwa umwere n’urukiko rwibanze rwa Gakenke, maze aho kugira ngo hubahirizwe ibivugwa mu ibaruwa yamuhagaritse, ahubwo akarere gahitamo kumukurikirana binyujijwe n’umukanama gashinzwe gukurikirana amakosa yo mu kazi.
Icyakurikiyeho nuko mwarimu Clement yahise yandikira akarere agasaba guhabwa ibyo yasezeranijwe ariko akarere gakomeza kwinangira bituma yitabaza Komisiyo yIgihugu y’abakozi ba Leta ngo ihatire akarere ka Gakenke kumuha igisubizo nk’uko biteganywa n’amategeko. Gusa kugeza ubu Akarere kimye amatwi Komisiyo byongeya kandi na cya gikorwa cyo gukurikirana mwarimu kubera amakosa yo mu rwego rw’akazi cyaburiwe irengero.
