Breaking news: Impanuka iteye ubwoba, ihuriwemo n’ibinyabiziga byinshi, ibereye i Butare mu muhanda Musanze Cyanika
Aya ni amakuru ababaje akomeje kuva muri kariya gace, amakuru y’impanuka ikomeye ihuriwemo n’ibinyabiziga byinshi ibereye mu masaha y’umugoroba muri Centre yitwa Butare iherereye mu mbibe z’imirenge ya Cyuve na Gacaca ho mu karere ka Musanze, mu kilometero hafi 1.5 uvuye muri Centre ya Gahunga, ikaba ibaye ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri n’igice y’umugoroba.
Uwitwa John wari uherereye muri kariya gace ubwo impanuka yabaga yabwiye umunyamakuru wa Virunga Today uko byagenze muri aya magambo:
“Nibyo, impanuka ikomeye ibereye mu gasante ka Butare, uko byagenze hari imodoka y’ivatiri yavaga Musanze yerekeza Cyanika igonga umunyamaguru ahita yitabimana; Mu gihe barimo bakora ubutabazi bw’ibanze imodoka ziva Cyanika zahagaritswe, haje ikamyo iva Cyanika idepasa imodoka zari zahagaritswe ihita ikubita ya vatiri yakoze impanuka yari mu muhanda, irayisunika, bikubita indi kamyo yavaga Musanze yerekeza Cyanika, iribirindura igwa ku bari mu gikorwa cy’ubutabazi. Muri icyo gihe ubwo inzego z’umutekano zarimo zisuganya ngo zikore nanone ubutabazi, izindi modoka 3 zitamenye ibyabaye zaje zigonga abari mu gikorwa cy’ubutabazi nanone, ni uko byagenze kandi kugeza ubu ntiharamenyekana umubare w’abaguye muri iyi mpanuka, polisi ikomeje ibikorwa by’ubutabazi, ambulanse zirimo kugeza indembe n’abaguye muri iyi mpanuka ku bitaro bya Ruhengeri.”
Umunyamakuru wa Virunga Today yashatse kumenya uko byifashe ku bitaro bya Ruhengeri maze abaza muganga ukora ahakirirwa indembe maze amutangariza ko ari muri salle d’op ( mu mbagwa) kandi ko umurwayi afite abona atababaye cyane kandi ko na bagenzi be bakomeje kwita kuri aba bahuye n’iyi mpanuka, umubare w’aba bahitanywe n’iyi mpanuka ukaba utaramenyakana neza.
Umunyamakuru wa Virunga Today kandi yavuganye ahagana mu ma saa moya n’igice n’abagenzi bari muri Coaster iva Butaro yerekeza Cyanika bamubwira ko uyu muhanda ufunze kubera ibikorwa by’ubutabazi bikomeje gukorerwa ahabereye iyi mpanuka.
Turakomeza kubakurikiranira iyi nkuru n’ibidushobokera tuvugane n’inzego z’umutekano.




