Impanuka ya Butare- Musanze: Abagera kuri 6 byemejwe ko aribo baburiyemo ubuzima
Imibare y’agateganyo kuri ya mpanuka yabereye kuri uyu wa gatanu taliki ya 30/10/2026 mu muhanda Musanze -Cyanika mu gasantre ka Butare, igaragaza ko abagera kuri 6 aribo bahatakarije ubuzima.
Iby”iyi mibare y’agateganyo kuri iyi mpanuka byatangajwe na Mayor w’umusigire w’akarere ka Musanze, Bwana Munyaneza Jean Maurice asubiza ibibazo by’umunyamakuru w’Igihe.
Mayor w’umusigire yagize ati:”Hamaze kumenyekana batandatu bayiburiyemo ubuzima mu gihe abandi 12 bakomeretse, ndetse bahise bajyanwa mu bitaro bya Ruhengeri kwitabwaho”
Ibi byaje kwemezwa n’umwe mu baturiye ahabereye iriya mpanuka wiboneye iby’iyi mpanuka imbona nkubone. Uyu ubwo yari mu gikorwa cyo guherekeza umwe mu baguye muri iyi mpanuka, aganira ku murongo wa telephone n’umunyamakuru wa Virunga Today yagize ati:” Nibyo, ababuriye ubuzima muri iyi mpanuka yaduhahamuye twese ni 6, twamenye ko bane bari mu burukiro bw’ibitaro bya Ruhengeri, abandi babiri bavuyemo umwuka bagejejewe ku bitaro bya Butaro, turimo gushyingura uyu muturanyi, abandi tuzabashyingura ku munsi w’ejo ku cyumweru, gusa Imana yakinze ukuboko kuko impanuka ubwayo yari iteye ubwoba, twari twiteze ibirenze ibi.”
Tubabwire ko iyi panuka yabaye kuri uyu wa gatanu taliki ya 30/10/2026, mu gasantere ka Butare, ni mu masangano y’imirenge ya Gacaca na Cyuve yo mu Karere ka Musanze. Iyi mpanuka yahuriwemo n’ibinyabiziga byinshi, rugikubita ivatiri yagonze umunyamaguru wahise ahasiga ubuzima, ubwo abaturage bari mu gikorwa cy’ubutabazi nyuma y’iyi mpanuka, abandi bashungereye, ikamyo yavaga Cyanika yerekeza Musanze yananiwe kuringaniza umuvuduko, imaze igonga aba bantu ndetse ihita igongana n’indi kamyo na yari ivuye i Musanze habaha akavuyo gakomeye muri aka gasantere benshi mu bakomeje kugaruka kuri iyi mpanuka bakaba baremezaga ko yahitanye umubare munini w’abantu kubera imiterere y’iyi mpanuka.
