Politike

Musanze-Bukane: Gitifu Clément yihanangirije bwa nyuma itorero Zion ku bw’urusaku ruva mu rusengero rukabangamira umudendezo w’abaturage.

Ikibazo cy’urusaku ruva mu nsengero rukabangamira umudendezo w’abaturiye izo nsengero cyari kimaze igihe kitavugwa mu karere ka Musanze. Nii nyuma yaho nyinshi muri izi nsengero zifungiwe imiryango kubera kutuzuza ibisabwa , n’izisigaye zigasabwa kubahiriza amabwiriza y’umutekano harimo kudasohora amajwi aremereye yabangamira umudendezo w’abaturanyi barwo.

Gusa uko iminsi yagiye yicuma, bamwe mu bayobozi b’amatorero bagiye baregeza,  bakongera bakarekura urusaku ruremereye mu gihe cy’amateraniro,  baciye murihumye inzego zishinzwe umutekano, zakagombye kugenzura buri gihe niba amabwiriza yatanzwe akumira urusaku rubuza umudendezo abaturage yubahirizwa.

Ibi byo kuregeza nibyo bimaza iminsi bigaragara mu rusengero rwa  Zion Temple ruherereye mu mudugudu wa Bukane, akagari ka Cyabagarura, umurenge wa Musanze, aho kuva hambere, ubuyobozi bw’itorero bwatangiye gutegura ibitaramo cyangwa se amateraniro arikesha, muri icyo gihe ibyo gucunga uburemere bw’urusaku ntibabyiteho, maze ijoro ryose bakarara baririmba bakoresheje n’ibyuma by’imiziki bidatuma abaruturiye babona agatotsi.

Aya ni amateraniro yari asanzwe ategurwa  na Zion mbere y’icyemezo twavuze haruguru gifatwa, akaba mu ijoro ryo ku wagatanu rishyira iryo kuwa gatandatu wa buri cyumweru.  Nyuma rero  y’igihe kinini iyi gahunda yarahagaritswe,  mu ntangiriro z’ukwezi kwa cyenda uyu mwaka niho muri iri itorero basubukuye iki gikorwa, batangiza aya materaniro, ku buryo no mu ijoro ryo kuri uyu wa  30 rishyira uwa 31/10/2026, aya materaniro  yabaye maze ku buryo budasanzwe amajwi n’uruvange rw’indirimbo biremerera abaturiye uru rusengero.

Biyambaje Gitifu Clement ngo abafashe guhagarika ibikorwa bigayitse by’itorero Zion

Iby’uko uru rusaku rwo mu ijoro ryo kuwa 30 rishyira iryo kuwa 31/10/2026 rwari ku gipimo cyo hejuru byemezwa n’umuturanyi w’uru rusengero utarashatse ko amazina ye avugwa mu itangazamakuru, watangariye agasuzuguro k’iri torero ryatinyutse gukora ibibujijwe kandi bibangamira bikomeye umudendezo w’abaturanyi.

Yagize ati: ” Iri torero ibyo rikomeje kudukorera ni ihohotera ririmo n’agasuzuguro kenshi, iyi week end ibaye iya kabiri barikesha, njye sinigeze ngoheka, naraye nkanuye, biriya bigoma bavuza byonyine biherekejwe n’akaruru, ntibyatuma usinzira, mwe b’abanyamakuru mwadukorera ubuvugizi, ibi twumva batubwira ko bitemewe‘.

Umunyamakuru wa Virunga Today nawe uturiye uru rusengero akaba yarahuye nawe n’iki kibazo muri rirya joro,  yahisemo guhamagara ahagana mu ma saa sita z’ijoro ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Bukane, ngo agire icyo akora kuri iki kibazo maze nawe amuhamiriza ko atigeze asinzira kandi ko agiye kureba ukuntu yahagarika uru rusaku nk’umuntu ushinzwe umutekano. Ibi ni ibintu ariko atashoboye kugeraho kuko urusaku ntirwigeze rucogora iri joro ryose kugeza mu gitondo.

Kuri uyu wa gatandatu mu gitondo, ubwo abaturiye uru rusengero basubiraga mu byaraye bibabayeho, umwe muri bo yagaragaje bagenzi be ko we atashoboye kubyihanganira akaba yahisemo kohereza ubutumwa Gitifu w’Umurenge wa Musanze Clement , amusaba kugira icyo yakora kuri iki kibazo.

Yagize ati: ” Ibyabaye Zion igatuma ntagoheka sinashoboye kubyihanganira ahubwo niyambaje Gitifu w’umurenge ngo agire icyo akora kuri iki kibazo, kuko no mu gihe gishize ubwo byari bimeze kuriya nabwo naramwiyambaje, ambwira ko yabihanangirije, ko yizera ko batazongera, gusa nanone, ubutumwa bwamugezeho butinze ntiyashobora kugira icyo akora muri kiriya gicuku, gusa muri iki gitondo anyijeje aza kubihanangiriza bwa nyuma, reka twizere ko we bamwumvira.”

Tubabwire ko nubwo muri uru rusengero harimo bya bikoresho bikumira urusaku ( sound proff), bivugwa ko kenshi iyo babishatse  barenga ku mabwiriza akumira urusaku , bagakoresha indangururamajwi ziherereye inyuma y’urusengero cyangwa bakongeza volume y’ibi bikoresho maze  urusaku rugasohoka ari rwinshi binyuze mu madirishya cyangwa se   n’inzugi biba byakinguwe impande zose.

Tubabwire ko nanone mu ngingo ya 5 y’amabwiriza ya Ministre w’ibidukikije  n0 001 yo kuwa 19/072023 akumira urusaku rubangamira umudendezo w’abaturarwanda, ingingo  ivuga ku bice, amasaha n’urugero ntarengwa rw’amajwi muri zone, bemeza ko urugero  ntarengwa  cy’amajwi mu gice cyagenewe imiturire ari decibel 55 (urusaku rw’abantu baganira bisanzwe mu biro, mu rugo) ) naho  ku manywa na decibel 45 mu ijoro (urusaku rw’ahantu hatuje cyane, nko mu isomero)

Urusengero rwa Zion Temple mu mujyi wa Musanze, ruherereye mu mudugudu wa Bukane, akagari ka Cyabagrura, umurenge wa Musanze, rwagati mu ngo z’abaturage.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *