Dosiye yihohotera ryakorewe abana: Inama yateranye huti huti ikayoborwa n’Umuyobozi w’uburezi none ku kigo cya Bukane yari igamije iki ?: Gusibangabanya ibimenyetso ku byaha bishinjwa umuyobozi w’ikigo
Nyuma yaho kuri uyu wa gatatu taliki ya 11/11/2026 ikinyamakuru Mama Urwagasabo gitangarije inkuru y’ihohotera rikorerwa abana bo ku kigo cy’ishuri cya Bukane giherereye mu murenge wa Musanze mu karere ka Musanze, byamenyekanye ko none kuwa 12/11/2026, abakozi bo mu ishami ry’uburezi mu karere ka Musanze bayobowe na madame Umutoni Alice bitabiriye inama yahuje ababyeyi barera muri iri shuri bafite abana biga mu mwaka wa 6 n’ubuyobozi bw’ikigo hari kandi n’aba bana.
Ni inkuru yashyizwe ku rukuta rwa X rw’akarere ka Musanze, nk’uko bivugwa muri iyi nkuru, ngo muri iyi nama hafatiwemo ingamba zo kwimikaza ubufatanye mu ireme ry’uburezi butangirwa muri iki kigo.
Mu mafoto yashyizwe kuri uru rukuta, hagaragaye Umuyobozi w’ikigo ari kumwe n’umwe mu barimu biyerekana mu cyumba cy’inama, abana ndetse n’ababyeyi wabonaga ko bakurikira ariko batishimiye ibivugirwa muri iyi nama.
