Musanze-Bukane: Wa Muyobozi uheruka guhabwa igikombe arashinjwa n’ababayeyi gukorera abana babo ihohotera n’iyicarubozo
Mu bihugu byinshi ku Isi harimo n’U Rwanda, hakunze gukoreshwa uyu mugani ugira uti:” Uko inkende izamuka igiti, niko irushaho kugaragaza ubwambure ( ubuzutu) bwayo.”
Uyu ni umugani ukoreshwa bashaka kubwira umuntu wihaye kwishongora no kwiyemera nyuma yo kugira icyo ageraho, ko uko akomeza kwishyira hejuru ari ko aseba kurushaho.
Uyu niwo mugani wacirwa Umuyobozi w’ikigo cy’Ishuri ribanza rya Bukane giherereye mu murenge wa Musanze ho mu karere ka Musanze, wakomeje kuyobora uko ashatse iki kigo kugeza naho agihindura nk’ishuri ryigenga ngo ngaho arashaka kwesa umuhigo wo gutsindisha benshi, ku bw’amahirwe cyangwa ku bwo guhuza na bushike akaza kubigeraho, akagirwa igihangage mu karere kose none bikaba birangiye yigaragaje nk’umuyobozi mubi ubangamira bikomeye uburenganzira bw’abo ashinzwe kurera.
Nyamara ikinyamakuru Virunga Today cyo cyari cyarateye imboni iby’iyi mikorere idahwitse y’uwagizwe icyitegererezo mu karere kose, ibyatumye mu nkuru nyinshi yakoze ku byakomeje kubera kuri iki kigo, yaragaraje bimwe mu bikorwa bitemewe by’uyu muyobozi, Virunga Today ikaba yaraboneragaho gusaba abo bireba ko bahagarika ibi bikorwa bihohotera abana ariko ikimwa amatwi.
Muri ibyo bikorwa bibi byakomeje kuranga ubuyobozi bwa Directeur Musemakweli harimo kuzamura ingano y’amafranga y’ishuri asanzwe yaremejwe na ministere y’uburezi, gushyiraho coaching zibyutsa abana amajoro zikabacura mu gicuku ariko by’umwihariko agashyiraho amabwiriza ye bwite yerekeye kwimura abana, ibi bikaba byaratumye hari abana bavutswa kwiga kandi ari uburenganzira bwabo bw’ibanze.
Akarere kamutegetse gusubiza abana uburenganzira yabavukije, akangisha ababyeyi babo kuzabakorera iyicarubuzo, buca abishyira mu bikorwa
Ni inkuru yanyujijwe mu gitangazamakuru Mama Urwa Gasabo iteguwe na J Claude Ndayambaje umunyamakuru wacyo ukorera mu Ntara y’Amajyaruguru, washyize ku karubanda ibikorwa by’ihohotera bikorerwa abana biga ku kigo cya Bukane, rikozwe na Directeur ubwe.
Ni ibikorwa ubwabyo bigaragaramo ihohotera rikorerwa ku mubiri ndetse n’ivangura naryo rikorerwa aba bana, ibyashobora kubagiraho ingaruka zirimo n’uburwayi bwo mu mutwe.
Inkuru ya Jean Claude ubwayo itangira humvikana ijwi ry’umubyeyi w’umugore uvuga ababaye kandi agaruka ku bugome bwakorewe abana babo, agira ati:”Ahubwo abana bacu bagiye kwicwa na directeur barahahamutse inkoni ku kibuno, imigiribyimba, ibibuno byabaye umutuku ubu noneho aho bagiye bakubita habaye umukara kuko inkoni zimaze gusibika habaye umukara.”
Nk’uko bikomeza bivugwa n’umunyamakuru J Claude, ngo intandaro y’amakimbirane hagati y’ababyeyi n’ubuyobozi bw’ikigo yatangiye ubwo mu ntangiriro z’igihembwe umuyobozi w’ikigo yarashatse gusibiza aba banyeshuri kandi bafite amanota yagenwe umwana yimukiraho, ngo hanyuma abashinzwe uburezi mu karere ka Musanze bategeka ko aba bana bimurwa . Cyakoze ngo nyuma nta gahenge aba bana bigeze babona kubera ko Umuyobozi yakomeje ibikorwa byo kubatoteza harimo no kubakubita.
Jean Claude akomeza avuga kandi ko aba babyeyi bamubwiye ko babangamiwe bikomeye n’uburyo umuyobozi w’iri shuri akomeje gutoteza abana babo ngo harimo nuko abana batacyigana n’abandi ndetse ngo bashyizwe mu ishuri ryabo ku buryo banahabwa ibizamini byabo byihariye.
Ni inkuru ibabaje, abasomyi ba Virunga Today barashobora kwiyumviramo amajwi y’ababyeyi bagaragaraza ihohoterwa rikomeye uyu muyobozi yakomeje gukorera aba bana harimo kubiriza hanze bicaye ku ibuye bwakwira bagataha kandi abandi barimo kwiga, kubavangura abaha ishuri ryabo ryihariye ndetse no kubakubita nk’uko byavuzwe haruguru.
Amagambo yashyize ivuga kuri Directeur wakubiswe ahababaza, umuyobozi w’uburezi ku karere arya iminwa yumvikana muri ya mvugo imenyerewe ya turaza gukurikirana iki kibazo.
Inkuru ya Jean Claude isa naho yatunguye Directeur wari umaze igihe mu kwezi kwa buki yishimira igikombe aheruka guhabwa n’akarere ngo kubera umusaruro yatanze mu mwaka twarangije w’amashuri. Ni inkuru kandi yatunguye na benshi kuko ibivugwamo byakorewe aba bana bigize icyaha cy’ubugome kitakagombye gukekerwa ahantu nk’aha hatangirwa uburere, benshi mu bumvise iyi nkuru bakaba bibaza ukuntu ibintu byageze aha kandi hari inzego mu karere zishinzwe gukurikirana ibibera mu rwego rw’uburezi.
Nyirubwite muri iyi nkuru we yumvikanye atanga ibisobanuro bidafashije umuntu yakwita ibitabapfu ku buryo imivugire ubwayo igaragaza umuntu warangije kwiheba, utagsohoboye kubona uko yakwisobanura.
Nk’ubwo yagize ati:”Iyo umubyeyi avuga ati, urumva, abana barimo gukubitwa ese bari gukubitwa kubera iki ? Ese koko uyu mubyeyi araharerera, yavuga ngo nitwa kanaka, umwana wanjye yitwa kananaka, yiga muri uyu mwaka urumva, nubwo njye atabimbwira akavuga ati genda usure ishuri kugira ngo se bigende bite, njye ndi umurezi w’umwuga, ndi umurezi uzi icyo nkora, ndi umurezi ugomba gusohora umwana wajya ku isoko.’‘. Byumvikane rero ko ibi bisobanuro yatanze ntaho bihuriye n’ibyaha yakomeje gushinjwa by’ihohotera yakoreye aba bana.
Umunyamakuru wa Mama Urwagasabo kandi yashatse kumenya icyo ubuyobozi bw’akarere buvuga kuri ibi bikorwa bya directeur Musemakweli maze Umuyobozi ushinzwe uburezi yumvikana ahakanira directeur ariko muri ya mvugo imenyerewe y’abayobozi arangiza yemeza ko bagiye gukurikirana ikibazo.
Directrice Umutoni Alice Yagize ati;” Abana bose bimurirwa muri system ya CAMUS, umuntu wese ufite amanota 50 arimurwa kandi nta nubwo wamusibiza ngo bishoboke kuko system irahari ntibimura naho gukubita umwana byo ntibyemewe kuko ibihano bibabaza umwana ntibyemewe.
Uyu muyobozi yingijije nkana yemeza ko ibyo gusibiza abana bidashoboka kandi azi neza ko aba babyeyi bagejeje iki kibazo ku karere. aka karere ubwako akaba ariko kaza guhatira Directeur kubimura nubwo nabyo ntacyo byatanze ahubwo byarangiye bakorewe ivangura, iki kibazo cy’ivangura akaba ntacyo uyu muyobozi yigeze ashaka kivugaho.
Uyu mudame kandi yigiza nkana no ku kibazo cyo gukubita abana kandi azi neza ko mu karere kose, ibyo gukubita abana byahawe intebe. iki kibazo Virunga Today ikaba yarakomeje kukigaragaza yerekana ko hari abana bakomeje guta amashuri kubera gutinya ibiboko by’abarimu.
icyaha cy’ivangura, n’cyiyica rubozo
Imwe mu mpamvu ituma hari abakomeje kwishora mu bikorwa bo bemeza ko bishobora kubagira ibirangirire kandi nyamara bishobora kubakururira ibibazo bikomeye byazabakurikirana mu buzima bwabo, ni ukutamenya ingingo z’amategeko akurikizwa mu gihugu cyacu zihana zihanukiriye bene ibi bikorwa biba bigize ibyaha.
Nk’ubwo niba ibivugwa n’ababyeyi barerera ku kigo cya Bukane, ari ukuri kwambyae ubusa, abana babo bakaba barakubitwaga bikomeye, bakirizwa bicaye hanze abandi barimo kwiga, isaha yagera bagataha, ibi baba barskorewe ni iyica rubozo nk’uko bisobanurwa muri iyi ngingo ya 112 y’itegeko no 68/2028 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Koko rero muri iriya ngingo bemeza ko , iyicarubozo risobanura igikorwa icyo ari cyo cyose gitera uburibwe cyangwa ububabare haba ku mubiri cyangwa ku bwenge, gikorewe umuntu ku bushake hagamijwe kumushakaho amakuru cyangwa kuyashaka ku wundi muntu cyangwa ukwemera icyaha, kumuryoza igikorwa yakoze cyangwa cyakozwe n’undi muntu cyangwa akekwaho kuba yarakoze, cyangwa kumukangisha cyangwa kumuhatira we ubwe cyangwa undi muntu, cyangwa kubera impamvu iyo ariyo yose ishingiye ku ivangura iryo ari ryo ryose.
Naho niba aba bana barakorewe ivangura bagahabwa ishuri ryabo bakanagenerwa abarimu ndeste n’ibizamini bitandukanye n’iby’abandi, bakorewe ivangura nk’uko bivugwa mu ngingo ya 163 ya ririrya tegeko.
Koko rero muri iyi ngingo bavuga ko ivangura ari:
Igikorwa kibangamira umuntu umwe cyangwa abantu benshi cyangwa gitandukanya umuntu cyangwa abantu benshi hashingiwe ku isano muzi, ubwoko, inkomoko, umuryango, inzu, ibara ry’uruhu, igitsina, akarere, ubwenegihugu, idini, ibitekerezo bya politiki, ibyiciro by’ubukungu, umuco, ururimi, imibereho muri sosiyete, ubumuga bw’umubiri cyangwa bwo mu mutwe cyangwa isura y’umubiri;
Ibi byaha byombi ni ibyaha biremereye kuko nk’ikiyacarubozo, uwo urukiko rugimajie ahanishwa igihano kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenga imyaka 25. Naho icyaha cy’ivangura cyo ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenga imyaka 7.

Umva inkuru ya Jean Claude umunyamakuru wa Mama Urwagasabo
Inkuru bifitanye isano:
