Politike

Mineduc: Hasojwe iperereza ku ikopera ryabaye mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye by’umwaka w’amashuri 2025-2026

Iby’iri sozwa ry’iri perereza byatangajwe ku rukuta rwa ministere y’uburezi ruboneka kuri X kuri uyu wa kane taliki ya 19/11/2026.

Mu itangazo ry’iyi ministere byavuzwe ko umubare wose w’abanyeshuri byemejwe ko bakopeye ari ari 1630 harimo abagera kuri 563 bari baramaze guhabwa impamyabushobozi bikaza kugaragara nyuma ko nabo bagaragaye mu bikorwa byo gukopera.

Iri tangazo kandi risobanura ko aba bahamwe no gukopera bazahitamo gusibira mu mwaka wa nyuma cyangwa kwiyandikisha gukora ibizamini bya leta mu bakandida bigenga.

Tubabwire ko abakekwa kugira uruhare muri iki gikorwa cyo gukopeza abana biganjemo abarimu, bakomeje gukuriranwa n’inzego z’ubutabera hirya no hino mu gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *