Intara y’Amajyaruguru-Amatora 2026: Babiri mu bahoze ari ba Vice mayor ntibagishoboye kongera guhatanira umwanya muri Nyobozi z’uturere
Iby’uko aba bombi ni ukuvuga Uwanyirigira Clarisse na Uwamahoro Marie Therese, bahoze ari ba Vice Mayor mu turere twa Musanze na Gakenke batagishoboye kwiyamamariza kuzajya muri Komite Nyobozi z’uturere bahoze mbere byamenyekanye kuri uyu mugoroba w’uwa 17/011/2026 nyuma yaho hatangarijwe ibyavuye mu matora yagaragaje abagore batanu bazajya mu nama njyanama z’uturere muri turiya turere.
Koko rero Madame Uwanyirigira Clarisse wari usanzwe Vice Mayor ushinzwe iterambere ry’ubukungu ntiyagaragaye muri batanu bagize 30% y’abagore bazajya muri njyanama y’akarere ka Musanze kuko kuri uru rutonde hagaragaraho gusa:
- Umuhoza Diane, 2. Nyiramugisha Denyse, 3. Mubirunyoye Eugenie, 4. Ishimwe Aline na 5. Kyitsei Juliette
Muri icyo giha kandi Madame Uwamahoro Marie Therese nawe ntiyabonetse muri batanu bagize 30% y’abagore bazaba bagize inama njyanama ya Gakenke kuko kuri uru rutonde hariho gusa:
- Ndacyayisenga Scholastique, 2. Mutuyimana Liliane, 3. Akimpaye Beatha, 4. Nyiramana Felicite, na 5. Mukagaju Odette.
Icyokora Ibi ntabwo ari uko byagenze mu karere ka Gicumbi, kuko uwari usanzwe ari Vice Mayor ushinzwe iterambere Madame Uwera Parfaite, aza muri batanu b’abagore bazaba bagize 30% z’abagore muri Njyanama ya Gicumbi.
Aya matora azakurikirwa n’ayo kuwa 21/11/2026, aho hazatorwa abagize Abajyanama rusange muri Njyanama z’uturere, hanyuma kuwa 24/11/2026, hakazamenyekana abagize Biro ya Njyanama n’abagize Komite Nyobozi z’Uturere.
Tubibutse ko ubwo hatagazwaga urutonde rwa nyuma rw’abakandida biyamamariza kuzajya muri njyanama z’uturere, abahoze ari abayobozi b’uturere twa Musanze, aka Burera, aka Gicumbi ndetse n’aka Rulindo, ntibigeze bagaragara kuri uru rutonde.

