Politike

Iby’ingenzi wamenya kuri AI ubwenge buhangano

Mu myaka mike ishize, ijambo Artificial Intelligence (AI) cyangwa ubwenge buhangano ryakomeje kumvikana henshi mu biganiro by’ikoranabuhanga, uburezi, ubuvuzi n’ubucuruzi.

Abahanga bavuga ko iri koranabuhanga rigiye kuba kimwe mu bizahindura cyane imibereho y’abaturage n’uburyo hakorwa akazi kurusha uko byigeze bigenda ku zindi mpinduramatwara z’ikoranabuhanga zabanjirije iri.

AI irateganyirizwa koroshya imirimo myinshi, kongera umusaruro no gutanga ibisubizo byihuse ku bibazo bitandukanye.

Nubwo hari impungenge z’ingaruka ishobora kugira ku mirimo imwe n’imwe no ku mutekano w’amakuru, benshi bemera ko ishobora kuzana impinduka zikomeye mu buzima bwa muntu.

Uko ikoreshwa ryayo rikomeza kwaguka, ni nako isi ikomeje kwitegura ibihe bishya bishobora guhindura uburyo abantu biga, bakora ndetse nuko  babaho.

Virunga Today nk’ikinyamakuru cyafashe umurongo wo gushyira imbere ubumenyi hagamijwe iterambere, yahisemo kugaragaza abasomyi bayo  iby’ingenzi abantu bakwiye kumenya ku bwenge buhangano (AI), birimo icyo ari cyo, uburyo bukoreshwa muri iki gihe mu nzego zitandukanye, ndetse n’imbogamizi mu mikoreshereze yaryo.

Ubwenge buhangano  AI ni iki ?

Ubwenge Buhangano (Artificial Intelligence – AI) ni ikoranabuhanga rituma imashini n’amakompuyuta bibasha gutekereza, kwiga, no gukora ibikorwa ubusanzwe bisaba ubwenge bw’abantu. 

AI rero ibarizwa mu  ishami ry’ubumenyi bwa mudasobwa (Computer Science) ryibanda ku gukora porogaramu n’imashini zishobora kwigana ubushobozi bw’ubwonko bw’umuntu.

Izi mashini ziba zifite ubushobozi bwo: 1.Kumva amagambo n’amajwi y’abantu-2.Kubona no gusobanukirwa amashusho-3.Gusesengura amakuru menshi mu gihe gito, 4-Gufata ibyemezo no gukemura ibibazo bitandukanye.

Mu buryo bworoshye bisobanuye ko , aho kugira ngo umuntu ahe mudasobwa amabwiriza ya buri kantu kose igomba gukora, AI yo ihabwa ubushobozi bwo “kwiga” ubwayo igendeye ku makuru ihawe.

AI ikora ite?

Imikorere ya AI ishingiye ku bintu bitatu by’ingenzi: Amakuru (Data), Imibare yihariye (Algorithms), n’Ubushobozi bwa mudasobwa bwo gukora vuba ( computing power). Dore uko bikorana:
1.Gukusanya Amakuru (Data)

Data rero ni nk’ibiryo AI irya cyangwa yigaho. Kugira ngo AI imenye gusubiza, gutandukanya mashusho cyangwa kuvuga ururimi, ibanza guhabwa amakuru menshi cyane: inyandiko, amajwi, amashusho yigiraho

2.Kwiga kw’Imashini (Machine Learning):

Iki ni cyo gice cy’ingenzi gituma AI ikora. Imashini ikoresha imibare yihariye (algorithms) kugira ngo isesengure ya makuru, ishake ibintu bihuriweho, maze yige gutahura ibintu bishya. Urugero: Gutahura ubutumwa bw’uburiganya  cyangwa bw’ubucuruzi butifuzwa mu butumwa bwa email, ku binyabiziga byitwara: Gufasha imodoka kumenya ibimenyetso byo kumuhanda, abanyamaguru, n’izindi modoka kugira ngo igende neza.

3.Kwiga byimbitse (Deep Learning):

Deep Learning ni igice cyihariye cya Machine Learning gikoresha uburyo bwitwa Neural Networks (imiyoboro yigana imikorere y’ubwonko bw’umuntu) kugira ngo mudasobwa zishobore kwiga no gusesengura amakuru menshi cyane kandi agoye.
Itandukaniro rinini riri hagati ya Machine Learning isanzwe na Deep Learning ni uko Deep Learning yo ubwayo ishobora kwivumburira ibimenyetso (patterns) mu makuru atatunganijwe neza (nk’amafoto, amajwi, cyangwa amashusho) idakeneye ko umuntu ayibwira buri gihe icyo igomba kureba.

AI mu Isi ya none

Uyu munsi, ubwenge bw’ubukorano (AI) bumaze kuba igikoresho cy’ingenzi mu buzima bwa buri munsi no mu mirimo itandukanye,aho bwifashishwa mu kwihutisha akazi, gusesengura amakuru menshi, no guhanga udushya.
Dore ibice by’ingenzi AI imaze kwigaragazamo cyane ku rwego rw’isi ndetse no mu Rwanda:

1. Ubuzima n’Ubuvuzi (Healthcare)

• Gusuzuma indwara: AI ifasha abaganga gusoma ibizamini (nka X-ray na MRI) no gutahura indwara hakiri kare (urugero nka kanseri) kurusha uko ijisho ry’umuntu ryabikora.
• Gukora imiti mishya: Yihutisha ubushakashatsi bwo kuvumbura imiti mishya igabanya igihe n’amafaranga byatakaraga.

2. Uburezi (Education)

• Kwiga ku giti cyawe: Porogaramu za AI zifasha abanyeshuri kwiga ku muvuduko wabo, zikabasobanurira amasomo abagoye nk’umwarimu wihariye.
• Gufasha abarimu: Zifasha abarimu gutegura amasomo, gukosora ibizamini, no kumenya aho buri munyeshuri akeneye ubufasha bwihariye.

3. Imari n’Amabanki (Finance & Banking)

• Kurwanya uburiganya: Banki zikoresha AI mu kugenzura ihererekanya ry’amafaranga mu buryo bwihuse, zigahita zitahura ibikorwa by’ubujura cyangwa uburiganya.
• Gutanga inguzanyo: AI isuzuma amakuru y’umukiriya ikagaragaza niba afite ubushobozi bwo kwishyura inguzanyo mu masegonda make.

5. Kurema Ibintu Bishya n’Itumanaho (Content Creation & Communication)

• Kwandika no gukora amashusho: Porogaramu nka Gemini, ChatGPT, na Midjourney zifasha abantu kwandika inyandiko, gukora amashusho, amajwi, na za videwo mu minota mike.
• Guhindura indimi: AI yateje imbere ubuhinduzi bw’indimi (harimo n’Ikinyarwanda mu mishinga nk’iya Digital Umuganda), bituma abantu bavuga indimi zitandukanye bumvikana byoroshye.

6. Ubwikorezi n’Inganda (Transportation & Manufacturing)

• Imodoka zitwara ubwazo: AI niyo ituma imodoka zibasha kubona ibiri mu muhanda, zikubahiriza amategeko, kandi zikagera aho zijya nta mushoferi.
• Gukora mu nganda: Robo zifite ubwenge bwa AI zikora akazi gasaba ingufu nyinshi cyangwa ubwitonde bwo ku rwego rwo hejuru mu nganda zikora imodoka n’ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Impungenge ku ikoreshwa rya AI

Icyizere n’impungenge ku mikoreshereze ya AI (Ubwenge bw’Ubukorano) bigenda byiyongera uko ikoranabuhanga ritera imbere. Impungenge nyamukuru ziriho kuri ubu zishingiye ku itakara ry’akazi, umutekano w’amakuru bwite, ikwirakwizwa ry’ibihuha (deepfakes), ndetse n’ubusumbane mu ikoreshwa ry’iri koranabuhanga.
Dore incamake y’impungenge z’ingenzi zihangayikishije isi muri iki gihe, harimo n’uko bigaragara mu Rwanda no muri Afurika:

1. Gutakaza Akazi n’Impinduka mu Bukungu

• Gusimbura abakozi: AI irimo gusimbura abantu mu mirimo imwe n’imwe ikorwa mu buryo busanzwe (nko kwandika, gusubiza abakiriya, gusesengura imibare, n’ibindi).
• Gukenera ubumenyi bushya: Abakozi badafite ubumenyi mu gukoresha AI bashobora gusigara inyuma ku isoko ry’umurimo.

2. Amakuru y’Ibinyoma n’Ubutekamutwe (Deepfakes)

• Ikwirakwizwa ry’ibihuha: AI irakoreshwa mu gukora amashusho n’amajwi by’ibihimbano (deepfakes) bigaragara nk’ukuri, bikaba byakoreshwa mu gusebanya, kuyobya rubanda cyangwa mu gihe cy’amatora.
• Uburiganya mu mari: Abatekamutwe barimo kwifashisha AI mu kwigana amajwi y’abayobozi cyangwa abavandimwe kugira ngo bibe amafaranga.

3. Umutekano w’Amakuru Bwite n’Umutekano mu by’Ikoranabuhanga

• Kuvogera ubuzima bwite: Porogaramu za AI zikenera amakuru menshi cyane kugira ngo zikore neza, ibyo bigatera impungenge z’uko amakuru y’abantu ku giti cyabo ashobora gukoreshwa nta burenganzira.
• Ibitero by’ikoranabuhanga (Cyberattacks): Abagizi ba nabi bakoresha AI mu gutegura ibitero byihuse kandi bigoye gutahura ku bigo bya leta n’iby’abikorera.

4. Ubusumbane n’Imbogamizi z’Umuco n’Ururimi

• Kubogama (Bias): Kubera ko AI yigishwa hifashishijwe amakuru asanzwe kuri interineti, ishobora kwigana no kongera ubusumbane bushingiye ku gitsina, ubwoko cyangwa umuco.
• Kutagira indimi zose: Indimi nyinshi zo muri Afurika, harimo n’Ikinyarwanda, zifite amakuru make kuri interineti ugereranyije n’Icyongereza. Ibi bituma AI itabasha kumva cyangwa gukoresha neza izi ndimi, bigatera ubusumbane mu kubona amakuru n’iterambere.

5. Uburezi n’Ubushakashatsi

• Ubunebwe mu banyeshuri: Hari impungenge z’uko abanyeshuri bakoresha AI mu gukora imikoro yabo aho gutekereza no kwiga ubwabo, bigatuma ireme ry’uburezi n’ubushobozi bwo gusesengura bigabanuka.
• Uburenganzira bw’umutungo mu by’ubwenge (Copyright): AI ikoresha ibihangano by’abandi (inyandiko, amafoto, indirimbo) mu kwihugura, ibyo bigateza impaka ku burenganzira bwa ba nyirabyo.

6. Amategeko n’Amabwiriza Agenga AI

• Kuba amategeko asigara inyuma: Ikoranabuhanga rya AI ririhuta cyane kurusha uko ibihugu bishyiraho amategeko arigenga. Nubwo ibihugu nk’u Rwanda byatangiye gushyiraho politiki z’igihugu zigenga AI (National AI Policy), ku rwego rw’isi haracyari icyuho mu kugenzura imikoreshereze mibi yayo.

Ubwenge bwa muntu na AI

Mu gihe ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano (Artificial Intelligence, AI) rikomeje gutera imbere ku isi hose, rikaba rishobora gusesengura amakuru, gukora imibare no gutanga ibisubizo mu gihe gito cyane, ntirisimbura burundu ubwenge bwa muntu. Ubwenge bwa muntu bugira ubushobozi bwo gutekereza byimbitse, kugira amarangamutima, guhanga udushya no gufata imyanzuro ishingiye ku ndangagaciro n’ubunararibonye. AI ni igikoresho gifasha umuntu gukora vuba kandi neza imirimo imwe n’imwe, ariko gikenera kuyoborwa no kugenzurwa n’umuntu.

Muri make AI yihuta cyane mu gusesengura amakuru mesnhi no mu gukora imirimo yisubiramo,mu gihe ubwenge bw’umuntu bursuha AI guhanga udushya, kugira amarangamutima no gusobanukirwa ibintu ku buryo bwimbitse.

Bimwe mu bibazo bikunze kwibazwa kuri AI

Q1: Ese AI izasimbura abantu ku kazi ?

R1 : Ishobora guhindura uburyo akazi gakorwa no gusimbura imirimo imwe n’imwe isubiramo, ariko abantu baracyakenewe mu kugenzura, guhanga udushya no gufata ibyemezo bifite aho bihurira n’imibereho n’imyitwarire y’abantu.

Q2: Ese AI ishobora kwibeshya ?

R2: Yego, mu gihe idasobanukiwe neza, icyo gihe ihimba amakuru adahari cyangwa oaranga ibisubizo bidafite ishingiro kugira ngo gusa igire icyo isubiza. Bibaho kandi igihe yigishijwe hifashihsjijwe amakuru yakuwe kuri murandasi. Iyo ayo makuru adahagije cyangwa arimo amakosa nayo ikora ayo makosa. AI ishobora kwibeshya kandi kubera kugira amakuru ashaje: Zimwe muri za AI ntizizba zifite amakuru yako kanya  ( real-time), bityo zikaba zitanga ibisubizo bishingiye ku bihe byashize.

Q3: Ni mu buhe buryo wafasha AI kuguha ibisubizo byiza ? /

R3; Baza mu buryo busobanutse kandi butaziguye, utange ingero n’amakuru y’ibanze ( conexte), uyisabe kwishyira mu mwanya w’inzobere, kandi uyibwire uburyo wifuza ko iguhamo igisubizo ( igika kigufi cyangwa urutonde).

Q3:Ni irihe tandukaniro hagati ya AI na robots?

R4: AI ni ubwenge cyangwa porogaramu, naho robot ni imashini ishobora gukoresha ubwo bwenge mu gukora ibikorwa bifatika.

Q4:Abanyamadini babaona bate AI?

R4: Muri rusange, abanyamadini benshi babona AI nk’ikoranabuhanga rishobora gufasha abantu gukora neza, ariko bakavuga ko rigomba gukoreshwa mu buryo bubahiriza indangagaciro, ukuri n’icyubahiro cya muntu. Bahangayikishwa n’uko AI ishobora gukoreshwa mu gukwirakwiza ibinyoma, gutesha abantu agaciro cyangwa gusimbura ubushishozi n’uburenganzira bwa muntu.

Ifoto AI Ya pariki y’ibirunga
Ifoto ya Yezu yatanzwe na AI
Ishusho ya AI y’isanzure Univers

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *