Politike

Musanze: REG irashinjwa kuba nyirabayazana ya court -circuit yangije ibikoresho by’abafatabuguzi harimo na byinshi byo mu kigo cya Gs Cyabagarura.

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 20/11/2026,  mu mudugudu wa Bukane, akagari ka Cyabagarura, umurenge wa Musanze, habaye impanuka y’umuriro ( court circuit) yangije ibokoresho by’abafatabuguzi muri icyo gihe byari bicometse ku muriro, umufatabuguzi wahatikirije byinshi akaba ari ikigo cy’amashuri cya Gs Cyabagarura nk’uko byemejwe n’umuyobozi w’iki kigo Bwana Ruhamyamirindi.

Amakosa akomeye y’abakozi ba REG bagiye gukora depannage batakuyemo umuririo

Nk’uko tubivuze hambere, iby’iyi mpanuka byavuzwe bwa mbere n’umuyobozi w’ikigo cya Gs Cyabagarura ubwo yatangaga amakuru ku rubuga rwa whatsapp ruhurirwaho n’abafatabuguzi ari nako ashimangira amakosa yakozwe ubwo hakorwaga depannage,

Yagize ati:’’ Cyabagarura kubera ikibazo cy’umuriro uje nabi mu kanya, hari ibintu bimaze guhita byangirika harimo amatara, adapter za computers, adapter kuri machine iduha internet ,….no mu baturanyi amatara hamwe yaturaguritse!!! Byaba byiza REG muteguje abantu hari ibigiye gukorwa kuko byose bibaye ubwo abakozi ba REG bazamuraga urutsinga rwari rwaguye , kimwe n’urundi rwari rutangiye gushya hirya ku ipoto.’’

Ibi bivugwa na directeur byumvikanisha neza ko iyi depannage yakozwe umuriro ukiri mu nsinga, iyi court circuit ikaba yarabayeho igihe izi nsinga zakoranagaho zirimo umuriro nk’uko bisanzwe bizwi  mu bijyanye n’amashanyarazi.

Iby’uko iyi depannage yakozwe harimo umuriro byari byabonywe na mbere  n’umunyamakuru wa Virunga Today ubwo aba bakozi ba REG bakoreraga hafi yiwe maze akababaza impamvu bahisemo ibyo ntahabwe igisubizo. Uyu munyamakuruyababajije agira  ati:’’ Ko hano iwanjye mbona hari umuriro, bishoboka bite ko mwazamuka izi poto mutakuyemo umuriro, ese nta mfunguzo za transfo mufite ko itari kure,  hano munsi y’umuhanda,’’

Icyakurikiyeho nuko aba bakozi bimye amatwi ibyo uyu munyamakuru yababwiraga, bikomereza akazi nk’uko bisanzwe, aho bakomereje ku yandi maputo yari kuri uyu muhanda uva kuri station Olympique werekeza mu gasanteri ka Gaturo.

Byarangiye rero  bamwe mubaturiye uyu murongo batangiye gutaka ishya ry’ibikoresho byabo, bamwe batangira kwitabaza inzobere mu mashanyarazi ngo babarebere nyirabayazana y’iri shya.

Nyuma niho  byaje kumenyekana ko nyirabayazana y’iyi court circuit ari iki gikorwa kibujijwe cyo gukorera imirimo ya depannage ku muyoboro urimo amashanyarazi, hibazwa uko byagenze ngo ibi bintu byafatwa n’ubwiyahuzi cyangwa kwigerezaho bibe byabayeho kandi bigaragaraga ko iki gikorwa cyari gihagarariwe n’abakozi ba REG bari batwawe mu modoka ifite ibirango bya REG.

Bamwe mu bafatabuguzi bahishije ibintu byabo babwiye umunyamakuru wa Virunga Today ko babona REG yari ikwiye kubishyura indishyi ku byabo byangijwe n’iyi court circuit. Yagize ati:’’ Twamaze kumenya ko nyirabayazana y’ibyabaye ari aba bakozi ba REG batakupye umuriro ugihe bari baje muri depannage, njye laptop  yanjye yahangirikiye ndetse n’amatara yo mu nzu yose yahiye, nta kabuza rero REG igomba kunyishyura kuko igikorwa kibujijwe yakoze nicyo cyatumye byangirika.’’

Umunyamakuru wa Virunga Today yaburiye ubuyobozi bwa REG ahembwa kwirukanwa ku rubuga

Na mbere yuko haba iyi mpanuka ya court circuit kuri uyu muyoboro, umunyamakuru wa Virunga Today usanzwe atuye kuri uyu muyoboro yari yagejeje ku buyobozi bwa REG impungenge afite ku miterere y’uyu muyoboro. Ni ubutumwa yagejeje kuri aba bayobozi yifashishije message ya whatsapp yanyujije ku rubuga REG-Musanze Customers.

Yagize ati:’’ Njye ndimo kubaza branch manager, hano iwacu Yaounde, bakoze imiyoboro mishya bashyiraho poto zisimbura izishaje, ariko nanubu imiyoboro yombi iracyakora ushaje n’umushya! Ko uyu muyoboro ushaje isaha n’isaha poto zishobora kugwa hasi, kuki batimurira insiga zose ku mapoto mashya akomeye, habuze iki ?

Mu kumusubiza brancher manager yamubwiye ko iki kibazo bakizi ko ariko bagifite imbogamizi. Yagize ati:’’ Thank you, biragaragara ko iyo miyoboro irimo gukora yombi, gusa turi gukorana n’abafatanyabikorwa bacu bafite ibya fiber mu nshingano ngo duhuze umunsi wo gusimbura iyo miyoboro ishaje. Mutwihanganire iminsi birakemuka.’’

Nubwo branch manager yatanze iki cyizere, hari abakomeje kwibaza ukuntu iyi miyoboro yakomeje guturana imyaka ikaba irenze 2 kandi REG izi neza ko umuyoboro ushaje ushobora gutera impanuka zikomeye kuko amapoto ubwayo arashaje yamazwe n’imiswa byongeye kandi uyu muyoboro ugizwe n’insinga za aluminium zidatwikiye ibishobora gutera impanuka ku baturiye uyu muyoboro dore ko ahari naho izi nsinga zambukiranya mu ngo z’abaturage.

Si ibyo gusa umunyamakuru wa Virunga Today yatanzeho inama ku bijyanye n’ubusugire bw’ibikorwaremezo bya REG, kuko yanagaragaje ko n’ibiti by’inganzamarumbo bikomeje kuboneka mu mujyi wa Musanze hafi n’imiyoboro y’mashanyarazi bishobora gutera ibibazo mu itangwa ry’umuriro.

Yagize ati:’’ Ibi biti bishaje bizakomeza gutera ibibazo! Ku muhanda wa kaburimbo uva Regina werekeza Yaounde, hafi no kwa Gouverneri hari igiti cy’avoka, amashami ari hafi gukora hasi, insinga z’amashanyarazi zibereye rwagati mu mashami! Kuki ibiti bishaje byose bitavanwa ku mihanda ngo hirindwe impanuka ?’’

Nubwo byari bimeze gutyo uyu munyamakuru agakomeza gusobanuza ndetse no gutanga inyunganizi aho bibaye ngombwa, byarangiye hari abatishimiye iyi mikorere yo gusa n’uwiharira urubuga ndetse rimwe na rimwe hakabaho guterana amagambo hagati ye n’abandi bari ku rubuga ( ibintu bisanzwe ku hantu habera impaka) maze boshya admin w’uru rubuga ( Jado) ngo asibe, yirukane kuri uru rubuga umunyamakuru bo bemeza ko yatezaga ibibazo ku rubuga.

Tubabwire kandi ko nubwo byari byitezwe ko branch manager manager azakemura byinshi mu bibazo byakomeje kugariza abafatabuguzi bo mu mujyi wa Musanze no mu nkengero, bimaze kugaragara ko ibibazo bikiri urusobe ku bafatabugozi, umuriro ukaba ukomeje kubura cyangwa gucagagurika mu gihe cy’umugoroba, ibibazo byari byitezwe ko bizakemurwa hamaze kuvugurwa  imiyoboro yo muri uyu mujyi ariko akaba atari ko kugeza ubu byagenze.

Turacyagerageza kureba uko twavugana n’ubuyobozi bwa REG Musanze ngo hamenyekane impamvu y’iki gikorwa cyateje impanuka bigizwemo uruhare n’abatekinisiye ba REG nk’uko byemezwa n’abangirijwe ibyabo n’igisubizo ku bifuje guhabwa indishyi.

Abakozi ba REG bagiye gukora depannage ku nsinga zirimo umuriro batera court circuit yangije ibikoresho by’abafatabuguzi
Umunyamakuru yagaragaje impungenge z’imiyoboro ibiri: ushaje n’umushya bikomeje gukoreshwa icyarimwe
Kuki ibiti by’inganzamarumbo rwagati mu miyoboro y’amashanyarazi kandi bishobora gutera impanuka ?

 

Nta mpamvu zumvikana zaba zarateye abakozi ba REG kwishora mu muyoboro w’amashanyarazi batabanje gukupa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *