Musanze: Dosiye ku bwicanyi bwakorewe umukozi wo mu rugo: Abagera kuri 35 biganjemo abashumba b’inka bamaze gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano
Ni amakuru mashya kuri ubu bwicanyi bwabereye mu murenge wa Gacaca ku gicamunsi cyo kuri uyu a gatanu taliki ya 20/11/2026, Akarere ka Musanze Virunga Today ikesha igitangazamakuru Isango star. Nk’uko byemezwa muri iyi nkuru, ngo aba bagizi ba nabi basanze uyu mukozi wo mu rugo, baramusambanya, nyuma bamuzirikisha ikariso ye baramwica barangije bajya koga. Aya makuru yemeza kandi ko aba bagizi ba nabi barangije, bambaye imyenda ya nyir’urugo, iyabo bayisigaaho baragenda.
Aya makuru akomeza yemeza ko ubuyobozi bw’Umurenge wa Gacaca bwanabwiye Isango ko hamaze gufatwa abantu 35 bakekwaho kugira uruhare muri uru rupfu kandi ko iperereza rigikomeje hifashishijwe ibimenyetso aba bagizi ba nabi bakekwaho gusiga aho icyaha cyabereye harimo n’imyenda yavuzwe hejuru. Andi makuru Virunga Today ikesha abatuye ahabereye ubu bwicanyi, yemeza ko benshi mubatawe muri yombi, ari abashumba b’inka bakomeje kuyogoza kariya gace, ingamba zose zagiye zifatwa kuri iki kibazo zikaba kugeza ubu nta muti zatanze.
