Burera-Amatora 2026: Byamaze kumenyekana ko Komite Nyobozi y’akarere muri manda itaha izaba igizwe n’amasura mashya
Nibyo, ibyo kuba Komite Nyobozi y’akarere ka Burera muri manda itaha izaba irimo amasura mashya gusa byamenyekanye ejo hashize kuwa 21/11/2026, ubwo hasozwa igikorwa cyo kubarura amajwi yavuye mu matora y’abajyanama rusange 8 bagomba kuzaba bagize njyanama z’uturere.
Koko rero ibyavuye muri aya matora byagaragaje ko bwana Nshimiyimana Jean Baptiste wari usanzwe ari Vice mayor ushinzwe iterambere mu by’ubukungu ndetse na mugenzi we Mwanangu Theophile wari Vice mayor ushinzwe imibereho myiza batsinzwe aya matora bakaba batakibarizwa mu bagize njyanama y’akarere ka Burera, bityo ko batagishoboye guhatanira kwinjira muri Komite nyobozi y’aka karere.
Aba bombi kandi baje basanga Madame Solina Mukeshimana wahoze ari Mayor w’akarere muri manda ishize ariko akaba atarigeze agaragara ku rutonde rw’abiyamamariza kujya muri njyanama y’akarere, urutonde rwashyizwe ku mugaragaro mu mpera z’Ukwakira 2026.
Uko bimeze mu tundi turere tw’Intara y’amajyaruguru, mu karere ka Musanze, Kayiranga Theobald wahoze ari Vice mayor ushinzwe imibereho myiza aracyahatana, mu karere ka Gakenke uwahoze ari Mayor Madame Mukandayisenga Vestine nawe yatsindiye umwanya muri njyanama mu matora yabaye ku munsi w’ejo.
Naho mu karere ka Gicumbi, Uwera Parfaite wari ushinzwe iterambere mu by’ubukungu na Mbonyintwari JMV, wari ushinzwe imibereho myiza y’abaturage nabo baracyafite amahirwe yo kongera kugaragara muri Komite Nyobozi y’Akarere.
Ku bijyanye n’akarere ka Rulindo Rugerinyange Theoneste wari ushinzwe iterambere, niwe wenyine usigaranye amahirwe yo kongera kugaragara mu bagize komite Nyobozi ya Rulindo!
Tubabwire ko murimanda yarangiye, mu karere ka Burera hakomeje kuvugwa ibibazo biremereye Komite Nyobozi yakomeje guhangana nabyo, icy’ingenzi muri byo akaba ari icy ‘icuruzwa n’inyobwa ry’ikiyobyabwenenge cya Kanyanga.
