Musanze: Birakwiye ko Mayor mushya yiyereka itangazamakuru muri press conference
Kuri uyu wa kabiri taliki ya 24/11/2026, ubwo hari hamaze kumenyekana abagize Komite Nyobozi z’uturere nyuma y’amatora yabereye mu turere twose, bamwe mu bayobozi b’uturere bari bamaze gutorwa bagize icyo batangariza itangazamakuru ku bw’imigabo n’imigambi bihaye muri iyi mada y’imyaka itanu ngo bageze ku baturage babatoye ku iterambere rihamye.
Ibi byakozwe n’aba ba Meya, bagaha akanya gato itangazamakuru umuntu yabiha inyito ya none yo ‘’ Kubipa’’, kubera ko aka kanya ntikaba gahagije ngo itangazamakuru ryinigure ribaze cyangwa se ritange ibitekerezo ku bibazo biba bitegereje abo bayobozi bashya.
Uretse aba bayobozi byamenyekanye mu itangazamakuru ko bashoboye kubona akanya bakiyereka bwa mbere itangazamakuru muri manda, hari n’abandi byamenyekanye ko kuri uriya munsi ako kanya katabonetse ku mpamvu yenda zumvikana zijyanye n’ukuntu gahunda zari zapanzwe, itangazamakuru rikibagirane, ntiryibone kuri izo gahunda.
Uku niko byagenze mu karere ka Musanze kuko amakuru Virunga Today yahawe na bamwe mu banyamakuru bari bitabiriye igikorwa cy’amatora, ni uko ngo ubwo biteguraga kugira icyo babaza Mayor mushya, protocole yababwiye ko bitari buze gushoboka, bikaba ibi byakumvikana yenda ko protocole yaba yarasabye aba banyamakuru kwihangana bakazashakirwa akandi kanya.
Press conference ngo tugire ibyo twibariza Mayor cyangwa se tugire n’ibindi tumubwira ku nyungu z’umuturage
Uretse iki kiganiro gito ( brief interview) gisanzwe gitangwa n’abayobozi bagiye cyangwa bavuye mu gikorwa runaka ( kurahira, mu ruzinduko….), kikibanda gusa kuri icyo gikorwa cyabaye, mu itangazamakuru habamo n’ubundi bwoko bw’ikiganiro ‘’ Press conference’’, mu busanzwe kikitwa ikiganiro ni itangazamakuru.
Press conference ubwayo ni urubuga mu itangazamakuru aho umuyobozi cyangwa urwego rwa Leta rutumira abahagarariye ibitangazamakuru bitandukanye, kugira ngo rubagezeho ku mugaragaro gahunda, imigambi cyangwa ibyemezo byafashwe kandi rubahe umwanya wo kubaza ibibazo mu izina ry’abaturage.
Ibyiza byo gukora iki kiganiro ku muyobozi nka Meya winjiye mu nshingano ni nyinshi umuntu akaba yavugamo:
- Kugaragaza icyerekezo n’imigabo n’imigambi: Ni umwanya mwiza wo gusobanurira abaturage ibyo uyu muyobozi ashyize imbere n’ibyo yiteguye gukora mu gihe cye cyo kuyobora, bikarinda abanyamakuru n’abaturage muri rusange gukekeranya ku ntego uyu muyobozi yihaye;
- Kubaka icyizere n’umucyo ( transparency): Iyo umuyobozi nka Meya atangiye yegera abaturage binyuze mu itangazamakuru, bigaragaza ko yiteguye gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano ( accountability);
- Gushyiraho no gushyigikira umubano mwiza n’itangazamakuru: Abanyamakuru ni ikiraro gihuza abayobozi n’abaturage. kumenyana nabo hakiri kare byoroshya itumanaho mu bihe biri mbere, haba kumenyekanisha gahunda za Leta cyangwa mu gihe havutse ibibazo byihutirwa.
- . Kumva ibibazo n’ibyifuzo by’abaturage: Binyuze mu bibazo abanyamakuru babaza, umuyobozi mushya ahita abona ishusho y’ibibazo bihangayikishije abaturage mu karere ( ibikorwaremezo, imitangire ya service, n’ibindi) maze akabigira iby’ibanze agomba gukemura;
- Kugaragaza ubushobozi nuko yiteguye kuzuza inshingano: Uburyo umuyobozi asubiza ibibazo bitunguranye muri press conference biha abaturage n’abafatanyabikorwa ishusho y’ubushobozi bwe, imyumvire ye ku bibazo by’akarere n’uburyo yiteguye kubikemura.
Reka tubabwire ko bimwe mu bibazo bikomeje kuvugwa mu karere ka Musanze bitegereje abatangiye inshingano harimo ikibazo gikomeye cy’abasizwe iheruheru n’inkongi yibasiye isoko rya Goico, ikibazo cy’ubukene bukomeje kugariza abaturage hirya no hino, ubuhinzi nabwo bucyugarijwe n’ibibazo binyuranye harimo icy’ubutaka bwagundutse n’icy’ibura ry’imbuto zifite ubuziranenge, ibibazo mu miturire y’akajagari ikomeje kubona hirya no hino mu karere cyane cyane mu mujyi wa Musanze, icy’ibinyobwa byabujijwe harimo na kanyanga bikomeje gucuruzwa mu masoko ya magendu hirya no hino mu karere, n’ibindi itangazamakuru ryiteguye kunguranaho ibitekerezo na Meya mushya n’abo bafatanije mu murimo wo kureberera abaturage b’aka karere ka Musanze.
Inkuru bifitanye isano:
