Politike

Musanze: Ibibazo bikomoka ku nkongi ya Goico ku mwanya wa mbere mubitegereje Mayor Berwa na bagenzi be.

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 24/11/2026 niho hamenyekanye abagiye kuyobora uturere mu ntara zose z’igihugu,  ni nyuma yaho hamenyekaniye ibyavuye mu matora yabaye uyu munsi yagombaga gusiga hamenyekanye abagize biro ya za njyanama z’uturere ndetse n’abagize komite Nyobozi z’utwo turere.

Mu karere ka Musanze, aya matora yasize agaragage ko Madame B.Marie Grace ariwe Mayor mushya w’akarere ka Musanze, akaza yungirijwe  na Bwana Nishimwe Dedan, vice mayor ushinzwe iterambere mu by’ubukungu na Kayiranga Theobald wakomeje inshingano zo kuba Vice mayor ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Dosiye ya Goico mu mpera za manda no mu nzibacyuho.

Italiki ya 10/10/2026 izaguma kugaruka mu mitwe y’abatuye umujyi wa Musanze, kuko kuri uwo munsi ahagana mu ma saha ya cyenda y’igicamunsi niho umunsi wari wabyutse ntaho utaniye n’indi waje guhinduka  umunsi wavumwe ku bari bafite inyungu kuri uyu muturindwa wiswe Goico  ubwo hatongoraga umuriro ikibasira iyi nyubako igasiga igisa n’amatongo.  Iyi ni inkongi yatewe n’inkokobotsi  z’abasudizi zihaye kujya gukorera ibikorwa bitemewe hejuru y’iyi nyubako y’amagorofa 5, maze bikaza kurangira iyi nkongi ikwiriye mu nyubako hose uretse mu igorofa rya 1.

Ibyakurikiye ni ibihombo biremereye  ku bari bafite ibicuruzwa binyuranye muri iyi nyubako kuko ibyarimo byose byahinduwe umuyonga, ibarura ry’imitungo yatikiriyemo ryakozwe nyuma gato  rikaba ryaragaragaje ko ibicuruzwa byahiriyemo byari bifite agaciro ka miliyari 24.5 inyubako ubwayo ifite agaciro ka miliyari 17.

Iri barura kandi ryagaragaje ko 98.1% by’abakoreraga muri Goico nta kandi kazi kari kabatunze bari bafite  byongeye kandi  ko 95.5% muri bo nta bwishingzi bari bafite. Ibi bivuze ko kuri ubu uretse kuba hari ubundi buryo babonye bwo kwirwanaho, aba babayeho mu buzima bubi, nta nurwo kwishimisha bafite.

Ikindi giteye impunge mu byagaragajwe n’iyi mibare nuko abacuruzi 605 muri 1607, ni ukuvuga 37%  bakoreraga muri Goico bari bafite inguzanyo za banki kandi inyungu kuri izi nguzanyo birumvikana zikaba zakomokaga ku bucuruzi barimo . Iki ni  ikibazo gikomeye kuri aba bacuruzi bagurijwe ndetse no kuri banki ubwazo, igishobora gukorwa kuri ubu akaba ari uko aba bacuruzi bahabwa ikindi gihe gihagije cyo kuba bakwishyura iyi nguzanyo niba muri icyo gihe bashoboye kubyutsa umutwe.

Iyi niyo mpamvu byari byitezwe ko abayobozi mu nzego zinyuranye ku isonga hari ubuyobozi bw’akarere ka Musanze, bagombaga gutabariza abahuye n’iki kiza cyangwa se n’akarere kakishakamo ubushobozi kugira ngo kabe katabara nibura ababaye kurusha abandi.

Icyabayeho gusa nkuko twabigarutseho mu nkuru yacu iheruka ivuga kuri Goico, nuko abayobozi bari hafi gusoza manda,  bijeje abahuye n’iki kiza kuzababa hafi cyane cyane babafasha kubona andi maseta bakoreraho ariko bikarangira nabyo bitagenze neza kuko abacuruzi bari basanzwe bafite inyubako zashoboraga kwakira abifuje kubyutsa umutwe, bafatikanyije n’aba komisiyoneri maze bazamura ibiciro by’ubukode mu buryo bitari byarigeze bibaho muri uyu mujyi wa Musanze.

Ikindi kibazo abatakarije ibyabo muri iyi nyubako bakomeje kwibaza ni ukuntu bangiwe kujya kureba amatongo yabo kandi barakomeje kubyizezwa abakurikiranira hafi ibyakomeje kubera kuri iyi nyubako yahindutse amatongo bakaba bemeza ko impamvu bangiwe kwinjiramo ari uko bigaragara ko nta na kimwe cyarokotse byose byabaye umuyonga.

Muri ibi byose ariko hari abemeza ko kuba ikibazo cya Goico kitaritaweho ari uko abayobozi b’akarere bari muri rwinshi, basoza manda ndetse hakaba hari yenda na bamwe muri aba bayobozi bari bararangije kwitakariza icyizere cyo kuzakora manda itaha, bityo abahuye n’ibi byago  ntibakorerwe ubuvugizi vuba cyangwa ngo babe bafashwa no mu zindi gahunda zatuma basubira mu buzima busanzwe.

Byongeye kandi iri soza rya manda ryakurikiwe n’igihe cy’inzibacyuho kingana n’ukwezi, bivuze ko nta muntu wari uhari wo gukurikirana ku buryo bwimbitse iyi dosiye, bakaba bari bahugiye mu by’amatora.

Hari n’abakomeje kandi kwibaza icyatinjije raporo ya komisiyo yashyiriweho kumenya impamvu y’inkongi ya Goico n’igikwiye gukorwa nyuma y’ibyabaye cyane cyane ku bijyanye n’akazoza k’iyi nyubako, niba izashyirwa hasi cyangwa ikaba yasanwa gusa. Abavuga ibi bemeza ko aya makuru aba yaratangiwe ku gihe, hakemezwa yenda ko iyi nyubako itangiritse ku buryo yashyirwa hasi, abahoze bakorera muri Goico ntibaba baratanze amafranga y’ikirenga ku bukode ndetse no gukora ibyo bita kugura amaseta, byagiye bibasaba amamiliyoni menshi, bahendwa kandi batazi neza ko aya maseta azabahira.

Bakeneye guhumurizwa no kwizezwa ko bazahabwa ubutabera

Bamwe mu baburiye ibyabo muri Goico bakaba bari bategereje ko hajyaho komite nyobozi y’akarere ivuye mu matora baganira na Virunga Today nyuma yaho iyi komite ibonekeye, bavuze ko icyo bategereje kuri komite yatowe ari ugukurwa mu rujijo bakabwirishwa ukuri ku birimo gukorwa kandi n’abagize uruhare mu bihombo bagize bakaba babiryozwa.

Umwe muri bo yagize ati:’’ Tumaze igihe cy’ukwezi turi mu gihirahiro, hari ababonye aho bapfunda imitwe ariko nka njye ntaho nari buhere, natikirjemo ibifite agaciro karenga miliyoni 30, ni amafranga nari nakuye muri banki, kandi kuva ibi byaba banze ko twinjiramo ngo turebe niba nta byacu byaba byaracitse inkongi y’umuriro, bakomeje kutwizeza ko tuzamenyeshwa niba Goico izasanwa cyangwa niba izashyirwa hasi, twaheze  mu gihirahiro kandi abatugushije mu gihombo barazwi, nibakurikiranwe duhabwe ubutabera iki gihugu ni igihugi cyizewe ku bijyanye n’ubutabera.

Mugenzi we wemeje ko nubwo yari yashoboye kubona make yo gutangiza n’aba naya Kigali yararanguragaho bakaba bari bemeye kumutera ingabo mu bitugu bakamukopa ibicuruzwa yahuye n’ikibazo gikomeye cy’iseta ribi.

Yagize ati: ‘’ Aba bene aya mazu batubaniye nabi, njyewe ubwanjye nari nashoboye kubona make yo gutangiza kuko n’aho turangurira i Kigali bari bashoboye kutwizera baradukopa, ariko ikibazo najye kugira, iseta yanjye uyu nyiri nzu yaje kuzamuraho icyo nakwita inyubako imbere yaryo, ngo arashaka kuhashyira undi mukiriya maze nsigara rwagati, ubu icyumweru gishyira nta muntu ukandagiye hano, ntabwo hagaragara, bikomeje gutya bizasaba ko mfunga burundu, nta yandi mikoro nabona.

Uyu yongeyeho ko icyo abona abayobozi bashya babakorera ari ukubaha amakuru yizewe ya Goico, kandi ku bashoboye gukomeza kwihangana, bakarindwa uburiganya bw’aba ba nyiri amazu.

Yagize ati:’’ Meya mushya tumwitezeho kutubwirisha ukuri tugahabwa amakuru y’ibyacu byatikiriye hariya, tukamenya niba Goico izasenywa burundu cyangwa tugahabwa icyizere ko mu gihe gito yazaba yasanywe atari ibyo twaribagiranye, batwizeza ubufasha, turabubura ahubwo dushumurizwa ibisambo byubatse aya mazu n’abakomisiyoneri b’abatekamutwe, njye mvanyemo akanjye akarenge ariko ndasaba Meya mushya abagikakanya nibarindwe ubu bujura,a amategeko ahari yubahirizwe, tuba twabahaye amafranga yacu ngo turebe ko twava muri ibi bihe bibi twashowemo, barangiza bakadufatirana.’’

Icyokora amakuru yizewe Virunga Today iheruka guhabwa na bamwe mu bafite imigabane muri uyu mushinga wa Goico, aremeza ko iyi nyubako yari ifite ibyo bita ‘’ Tout risque incendie’’, bivuze ko kuba inkongi y’umuriro yaraturutse ku barangare bwa ba nyiri iyi nzu cyangwa abakozi babo, bitabuza ko assurance yishyura. Uyu yongeyeho kandi ko ibyo gusenya Goico yose bitarimo, ko ahubwo hazakorwa ibikorwa byo gusana inkuta kuko igikanka cyayo ntacyo cyigeze kiba.

Tubabwire ko ku munsi wa none taliki ya 25/11/2026 byari biteganijwe ko Umuyobozi mushya w’akarere ayobora inama y’umutekano yaguye, yagombaga kwitabirwa na Komite Nyobozi y’Akarere, abanyamabanganshingwabikorwa b’imirenge n’inzego z’umutekano, abakurikiranira hafi ibibera muri aka karere bakaba bemeza ko byanze bikunze abari muri iyi nama batabura gukomoza ku bibazo byatewe n’inkongi ya Goico.

 

Uva ibumoso ujya iburyo, Bwana Nishimwe Dedan, Visi Meya watowe ushinzwe iterambere mu by’ubkungu, Bwana Guveneri w’Intara y’Amajyaruguru  Mugabowagahunde Maurice, Madame Berwa Marie Grace, Meya w’akarere ka Musanze watowe na Bwana Kayiranga Theobald Visi Meya watowe  usinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Komite nshya mu matongo ya Goico: Ntiharamenyekana niba Goico izashyirwa hasi yose  cyangwa niba izasanwa igikanka cyayo kibaye ari kizima.

Inkuru bifitanye isano:

Musanze: Dore dosiye zifite uburemere Komite Nyobozi isigiye Gitifu Munyaneza Jean Maurice

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *