Politike

Amajyaruguru: Urujijo ku madosiye yihererekanya ry’imitungo itimukanwa yuzuyemo inyandiko mpimbano, akomeje guca mu rihumye abakozi b’ibiro by’umubitsi w’inyandiko mpamo z’ubutaka

Muri iyi minsi, mu nkuru zinyuranye zumvikana mu itangazamakuru haravugwa ibikorwa by’abatekamutwe bakoresha amayeri bagakora ihererekanya ry’ubutaka butari ubwabo, ibi bakaba babifashwamo n’abanoteri b’ubutaka baba ubusanzwe bafite inshingano zo gucunga no kwemeza buri gikorwa cyose kigendanye n’iyandikisha n’ihererekanya ry’umutungo utimukanwa uri ku butaka.
By’umwihariko ariko mu Ntara y’amajyaruguru hagaragaye ibikorwa byihariye byo gukora ubu buriganya ku mitungo y’ubutaka iba yatanzweho ingwate mu byo bita urunguze, ibikorwa byagizwemo uruhare n’abanoteri kugeza ubu bazwi ariko nanone hakibazwa impamvu abakozi bo mu biro by’umubitsi w’inyandiko mpamo, aya madosiye yagiye abaca murihumye, ntihatahurwe ubu butiganya, ihererekanya rigakorwa nta nkomyi, kandi ibyo bikaba ku madosiye 1, 2 mu turere dutandukanye tw’intara.
Iby’aya madosiye yagiye aca murihumye aba bakozi b’ibiro by’umubitsi w’ubutaka muri zone y’amajyaruguru niyo Virunga Today igarukaho muri iyi nkuru.

Umutungo w’ubutaka wa Nteziyaremye na Nyirabashyitsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *