Politike

Burera: Ihuzagurika ry’abayobozi ritumye badukira ubushera n’ibigage baramena, inyobwa n’icuruzwa rya kanyanga bifata indi ntera

Muri iki gitondo cyo kuwa 25/03/2025, abanyamakuru kuri RC Musanze nanone babyutse barikoroza, bagaruka ku inyobwa n’icuruzwa ry’ikiyobyabwenge cya kanyanga bikomeje gufata intera mu ntara y’amajyaruguru ariko cyane cyane mu karere ka Burera, mu mirenge ihana imbibe n’igihugu cy’abaturanyi cya Uganda.

Muri icyo gihe abaturage biganjemo abo muri kariya karere bahishuriye abanyamakuru ko inyobwa rya kanyanga ryarushijeho gukaza umurego nyuma y’igikorwa ubuyobozi bwafashe cyo kumena ibinyobwa birimo ubushera n’ibigage mu rwego rwo kurwanya inzoga z’inkorano none ngo  n’abari basanzwe batanywa Kanyanga bakaba barahisemo kuyiyoboka kubera kubura andi mahitamo ku kinyobwa cyasimbura ibi bigage n’ubushera.

Mu nkuru y’umunyamakuru  Jean Claude Nirere wa Tv1 ukorera muri kariya karere aherutse gushyira hanze  naho humvikanamo abaturage bemeza ko kumenerwa inzoga bari basanzwe bakoresha mu kwica akanyota, byatumye abaturage bayoboka hirya y’umupaka, aho bagura ibyo binyobwa bari basanzwe biyengera ku giciro cyo hejuru, bakaba ngo baboneraho  kubona na kanyanga ku giciro cyo hasi.

Amakuru ateye ubwoba y’abanyamakuru ba RC Musanze ku ikwirakwizwa n’inyobwa rya kanyanga mu karere ka Burera

Ni ikiganiro abanyamakuru batangiye bagaruka ku ijambo Umukuru w’igihugu aheruka kugeza ku bari bitabiriye inama yahuje abayobozi b’inzego nkuru za Leta n’izo zegerejwe abaturage, inama yateranye kuri uyu wa 23/03/2026.  Muri iyi nama Umukuru w’igihugu akaba yarababwiye aba bayobozi ko bafite imico mibi irimo ubwirasi, gusubiramo amakosa buri munsi, abihanangiriza ko iyo mico ishobora gusenya igihugu niba idahinduwe.

Aha niho aba banyamakuru bahereye bemeza ko kudashobora kurandura ikinyobwa cya kanyanga mu karere ka Burera biterwa no kudakorera hamwe kw’inzego z’ubuyobozi mu karere cyane cyane hagati y’ubuyobozi bw’akarere ubwabwo ndetse no hagati yabwo n’ubuyobozi bw’imirenge.

Aba banyamakuru bakomeje berekana ishusho y’ikibazo cya kanyanga  kuri ubu mu karere. Bagize bati:” Kuri ubu mu mirenge ihana imbibi n’abaturanyi, nta mudugudu utasangamo ahacurizwa kanyanga, aha hantu kandi ba mudugudu baba  bahazi, ndetse na Gitifu w’akagari aba ahazi.”

Aba banyamakuru bongeyeho ko n’abakagombye gukumira iki kiyobwabwenge aribo bahindukira bakorohereza abagikwirakwiza. Bagize bati:” Mu rwego rwo gukumira kanyanga, akarere kashyizeho itsinda ryitwa Imboni mu mupaka ariko izi mboni nizo zijya mu byo bita kugurisha inzira, zigaha amakuru y’ingenzi abarembetsi y’inzira bakwifashisha, bamaze guhabwa inyoroshyo, ruswa.”

Andi makuru yatanzwe muri iki kiganiro nuko iyi business yo kwambutsa kanyanga ikomeje gutera imbere mu muhanda Cyanka-Musanze.
Abari mu kiganiro bakaba baremeje ko  hagati ya saa sita na saa cyenda z’ijoro,  moto zambutsa kanyanga aba ari urujya n’uruza mu muhanda Cyanika-Musanze, bibaza icyo inzego z’umutekano zikora kuri iki kibazo.

Batumeneye ubushera n’ibigage, barekera umudendezo abacuruza kanyanga

Ibi ni byavuzwe n’umudame wavuze ko atuye mu murenge wa Kinyababa wahamagaye kuri RC Musanze ababaye kandi asaba ko atavugwa mu mazina ( yiyibagiza ko byoroshye kumumenya hifashishijwe ijwi rye)

Yagize ati:”Kanyanga nta gihe itasibwe gucuruzwa hano hose mu baturanyi kandi iyo wihaye gutanga amakuru urabizira, ariko icyatubabaje nuko muri iyi minsi abayobozi bafashe ubushera n’ibigage twari dusanzwe twnywera bakamena ndetse n’ababicuruza bakajyanwa gufungirwa ngo za Nyamugali, hanyuma bagasiga abasanzwe bazwi ko bacuruza  kanyanga none ubu n’abari basanzwe binywera ubushera n’ibigage bakaba barimo kwinywera kanyanga.”

Ntabwo ari uyu mudame wo mu murenge wa Kinyababa wagaragaje ingaruka zakurikiye imenwa ry’ibinyobwa by’ikigage n’ubushera mu rwego rwo kurwanya inzoga z’inkorano kuko no mu nkuru ya TV1 yanyuze ku mbuga nkoranyambaga iki kibazo cyagarutsweho.

Muri iyi nkuru yakorewe ku gasozi ka Nyamicucu,  gaherereye mu murenge wa Butaro,  ahirengereye igihugu cya Uganda, umunyamakuru atangira,  yifashishije amashusho yerekana udusozi two mu gihugu cya Uganda maze yemeza  ko utwo  dusozi ari two abatuye aka gace barimo kwerekezaho bajya kunywa inzoga bari basanzwe biyengera ku giciro cyo hejuru  ndetse ngo bakanarenzaho na kanyanga ihaboneka ku bwinshi, ibi ngo bikaba byarabaye nyuma yuko akarere gahagaritse ibikorwa byo kwenga no gucuruza, inzagwa ubushera n’ibigage.

Muri iyi nkuru ya Jean Claude hagaragaramo kandi umudame wijujutura icyemezo cyafashwe akerekana n’ingaruka cyabagizeho.Yagize ati:” Inda ni mbi yagukoresha nibyo udashobora gukora,inyota , ubu n’abagore bagiye kwigira hariya hakurya, nawe inyota nikwica uhungire hariya hakurya ujye kunywa ibitanyobwa mu mpamvu zo kudukumirira agashera”.

Mugenzi we nawe yaramwakiriye agaragaza ikibazo muri aya magambo: ” Ibi bintu twese byatubereye imbogamizi, biratuma benshi bajya kunywa waragi mu buganda, aha hepfo hari itekero rya waragi.”

Meya yabuze ayo yacira nayo yamira

Muri iki kiganiro rwagati, Meya w’akarere ka Burera bisanzwe bizwi ko akurikirana ikiganiro umuti ukwiye umunsi ku wundi,  yafashe akanya maze yoherereza ubutumwa kuri Radiyo asaba abaturage be kumufasha mu gikorwa cyo kurwanya kanyanga ahita anabaha umurongo wa telefone bamuheraho amakuru . Yagize ati:’ Ati:”Impamvu nabyikurikiranira ni uko hari abaturage bagaragaje ko hari abayobozi bakingira ikibaba abinjiza n’abacuruza ibiyobyabwenge,kuko nibamenyekana tuzaba dufatanyije n’abaturage, abaturage bakomeze dufatanye, baduhe amakuru ariko banadufashe kwigisha bagenzi babo kwirinda no gukwirakwiza ibiyobyabwenge.”

Gusa abanyamakuru bari mu kiganiro bahise bibaza niba Meya wenyine ashobora guhangana n’iki kibazo mu gihe inzego zinyuranye bakorana nta mbaraga zishyira muri iki gikorwa ndetse ahubwo bamwe mubazigize bakaba bibera nabo muri ubu bucuruzi.

Uyu Meya kandi ku kibazo cy’iinzoga zakumiriwe bikaba bikomeje kugira ingaruka mbi ku buzima bw’abaturage, yumvikanye agira icyo akivugaho kuri mikro z’umunyamakuru wa TV1. Yagize ati:” Ntabwo twabujije abaturage bacu kunywa ibigage no kunywa ubushera, nacyenga mu rugo we agaha abana n’umugore cyangwa umugabo mbese umuryango wo mu rugo, urumva twebwe tuzaba twizeye ko yenda yacenze neza, kubera ko ataha ibikorano abagize umuryango we, ariko kuvuga ngo arajya kugicuruza ku bantu benshi tutazi uko yacyenze,dufite amakenga,  cyangwa kukijyana mu bukwe, turacyabakangurira rero ko bitemewe.

Meya yakomeje abwira uyu munyamakuru ko icyakabaye cyiza ari uko abaturage bafasha mukumenya abenga ibinyobwa bidafite ubuziranenge yongeraho ko ariko ko  n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge cyafasha muri iki gikorwa.

Ntiwaba warananiwe guhagarika ikiyobyabwenge cya kanyanga, ngo ushobore guhagarika ikigage n’ubushera gakondo z’abanyarwanda

Bamwe mu bumvise imvugo ya Meya wumvikanye ahagarara ku kuba ikigage n’ubushera bitazongera kwengwa ukundi uretse mu gihe haboneka icyemezo cy’ubuziranenge cyatangwa n’abaturage cyangwa se na RSB, bibajije ubushobozi ubuyobozi bw’akarere bufite bwo guhagarika iyenga ry’ibi binyobwa gakondo mu gihe no kuburizamo icuruzwa rya kanyanga kugeza ubu byananiranye.

Umwe mu bashoboye kuvugana na Virunga Today muri iki gitondo uherereye mu murenge wa Rugarama yagize ati:” Ibi ni ibintu tumenyereye no muri Covid twagiye twinywera ibigage n’inzagwa kandi ariho byari bikomeye ! Ariko ubundi wabuza abaturage kunywa ikigage cyangwa ubushera ukibwira ko atari abantu, harya Meya aravuga ngo buri rugo nirwiyengere ikigage n’ubushera, hahahaha, njye numiwe, abayobozi rimwe na rimwe bajya batwisekereza.”

Nubwo aba baturage batigeze bahishurira umunyamakuru amayere bateganya gukoresha ngo bibonere ibyo binyobwa bya gakondo nk’uko byari bisanzwe, birazwi ko bitakorohera ubuyobozi kugenzura ahashobora gucururizwa izi nzoga, ikizabaho akaba ari ukudacururiza ahari hasanzwe ku mugaragaro, bikazaba bihaye umwanya abasanzwe bacuruza kanyanga umwanya wo kongera business yabo izakomeza kubongerera n’inyungu nta n’imisoro batanga cyangwa ngo bakodeshe inzu zo gukoreramo, bakazanakomeza gukorera ahantu hadafite isuku yizewe.

Tubabwire ko ikigage n’ubushera byinjiye mu mafunguro ya buri munsi y’abaturage b’akarere ka Burera. Nibyo biherekeza ibyo kurya urebye buri munsi, babitwara nk’impamba bagiye mu mirimo ya buri munsi, ikirenzeho ninabyo byifashishwa  mu birori binyuranye dore ko bitakoroha kubona inzoga za kizungu zo gukoresha muri ibi birori. Ikigage n’ubushera  kandi nta alcool nyinshi bigira  ababinywa bakaba bakunze kubigereranya  n’ibiryo  ndetse no kuba cyakwengwa nk’inzoga z’inkorano bikaba bidakunze kubaho.

Inkuru bifitanye isano:

https://www.virungatoday.rw/wp-content/uploads/2026/03/Burera_-Bamwe-mu-bayobozi-baravugwaho-kugira-inda-nini-ituma-kanyanga-yinjizwa-nkamazi-Green-Africa.html

 

Burera: Nta muti nyawo uraboneka ku kibazo cy’icuruzwa n’inyobwa by’ikiyobyabwenge cya Kanyanga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *