Burera-Kagogo: Haketswe ubwenge buke, ubugome se, bya Huissier wanshenye inyubako zari mu bizungurwa, none abazungura bari bazicumbitsemo bakaba batagira aho bikinga
Mu karere ka Burera haravugwa ibibazo by’umuryango w’abantu babiri basenyeweho inzu bari batuyemo, hagatikiriramo n’ibyo bari batunze byose none ubu bakaba ntaho bagira ho gukinga umusaya. Ni nyuma yaho umuheshawinkiko wari witabajwe ngo afashe mu izungura ry’imitungo aba babiri hamwe n’abandi bavandimwe babo bari barasigiwe n’umubyeyi wabo, afashe icyemezo cyo guherereza inyubako aba bari batuyemo kuri umwe mu bavandimwe babo wari usanzwe afite inzu atuyemo, agahita anategeka ko n’izi nzu zihita zisenywa, bigahita bikorwa kandi nyamara hari haramaze gutangwa ikirego kitishimira uko izungura ryakozwe.
Irangiza ry’urubanza no Rc00115/2020/TB/GAH ryakozwe, ntirivugweho rumwe, bigatangirwa ikirego mu rukiko rwisumbuye rwa Musanze
Mu mwaka wa 2022, urukiko rw’ibanze rwa Gahunga ruherereye mu karere ka Burera rwakiriye ikirego cya bamwe mu bagize umuryango wa Kazarugira Suzane, gisaba ko hakorwa izungura ryemewe rya nyakwigendera wari umaze kwitabimana.
Iki kirego cyahawe no 00115/2020/TB/GAH maze imirimo y’iburanisha irangira mu mwaka wa 2025, mu mwanzuro warwo,uru rukiko rwemeza ko hagabanywa umutungo wasizwe na nyakwigendera abazungura 8 harimo babiri bari bakiri ingaragu ubwo umubyeyi wabo yitabagimana: Nyirabera Phoebe na musaza we Sinarwakuye Jean Baptiste.
Aba bazungura bakaba urebye barimo ibice 2, bishingiye ku mubyeyi ubabyara kuko, aho umugabo wa mbere wa Suzana apfiriye, yinjiwe n’undi mugabo ari nawe se wa za ngaragu, bivuze ko izi mpande zombi zari zisangiye nyina ubabyara ariko badasangiye se ubabyara.
Uru rubanza rwari rumaze kuba itegeko , abazungura bahisemo gushaka umuheshawinkiko wo kubafasha kururangiza kuko basanze ubwabo bitaborohera kwigabanya iyi mitungo yari igizwe n’imirima itanu harimo n’umwe warimo inzu 2 zacumbikwagamo na za ngaragu 2 mukecuru yari yarasize.
Aka kazi kaje guhabwa umuheshawinkiko witwa Nyirandayambaje Mediatrice utuye mu mujyi wa Musanze, wahise atangira igikorwa cyo kugabanya abazungura imitungo yavuzwe haruguru.
Nk’uko byemezwa na bamwe mu bazungura baganiriye na Virunga Today, ngo iki gikorwa cyarangiye abazungura batavuze rumwe ku byavuye muri irigabanya maze abarimo za ngaragu biyemeza kugana urukiko rwisumbuye rwa Musanze batanga ikirego ko hari amakosa akomeye yakozwe n’Umuheshawinkiko ubwo yagabanyaga abazungura uyu mutungo.
Muri ayo makosa yagaragajwe mu kirego , nk’uko bikomeza bivugwa n’abazungura, ngo nuko iri gabanya ritakozwe mu buryo bungana ku bazungura bose, izi ngaragu n’undi muvandimwe wabo umwe basangiye nyina na se, ngo bakaba barahawe ubuso buto ugereranije n’abavandimwe babo basigaye.
Iki kirego kikaba cyarakiriwe n’urukiko rwisumbuye rwa Musanze kuwa 18/02/2026 bikaba byumvikana ko uregwa ariwe Nyirandayambaje yamenyeshejwe iby’iki kirego kuko byanze bikunze yari yaramaze kwihuza n’urubanza muri systeme ya IECMS.
Ubwenge buke cyangwa ubugome
Mu yandi makosa uyu muheshawinkiko yakoze ubwo yarangizaga uru rubanza, harimo kuba yarafashe bwa butaka bwarimo za nzu zari zisanzwe zicumbikwamo na za ngaragu akabuha umuzungura usanzwe afite inzu abamo, ahita anategeka ko izi nzu zasenywa ibikiresho byariho bikagabanywa n’abazungura bose.
Ibi byo gusenya iyi nzu kandi ngo byaba binyuranije n’itegeko nk’uko byavuzwe n’aba bazungura bikanemezwa na zimwe mu nzobere mu mategeko zaganiriye na Virunga Today. Koko rero ngo mu myanzuro y’uru rubanza, iyi nzu ntiyigeze ikomozwaho n’umucamanza, bityo ngo kugira ngo hagire icyemezo ifatirwa , hagombaga gutangwa ikirego gisobanuza mu rikiko rwa Gahunga, umucamanza akaba ari we ugena igikwiye gukoreshwa uyu mutungo.
Aha niho hari bamwe mu baganiriye na Virunga Today bemeje ko ibyakozwe n’uyu muheshawinkiko bitumvikana hakaba hibazwa ukuntu umuntu muzima ushyira mu gaciro yasenyesha inzu azi ko abari bayicumbitsemo nta handi bakwerekeza mu gihe nta n’integuza bahawe, kandi azi ko hari uburyo bwari bworoshye bwo kurangiza urubanza, abari basanzwe batuye muri iyi nzu akaba aribo bagenerwa ubu butaka buriho izi nzu . Bongeyeho kandi ko mu gihe agaciro kazo kari bube kari kari hejuru y’ibyo buri wese yakagenewe, abazungura bahawe izi nzu bagasabwa kwishyura arenga ku gaciro k’mugabane wa buri muzingura.
Kuba kandi yarabikoze azi neza ko umucamanza ntacyo yigeze avuga kuri izi , azi neza nanone ko umuheshawinkiko abujijwe gukora ikintu cyose kitakomojweho mu myanzuro y’urubanza, ibi bituma hakomeza kwibazwa ku bushobozi bw’uyu muheshawinkiko bivugwa ko amaze imyaka irenga 20 muri aka kazi.
Ibintu byose byari mu nzu byatikiriyemo, imva y’umubyeyi wabo yangizwa ku buryo bukomeye
Baganira n’umunyamakuru wa Virunga Today, aba bazungura basenyeweho inzu bamubwiye ko isenya ry’inzu bari batuyemo ryakozwe bibatunguye ku buryo nta mwanya bahawe ngo babe bakuramo bimwe mu bikoresho ndetse n’ibiibwa byarimo.
Nyirabera Phoibe yagize: “Badusenyeyeho inzu badutunguye kuko twizeraga ko ubwo dutanze ikirego ibyo kudusenyera bizahagarara none baje barasenya, ibikiresho byacu byose harimo n’imyenda yacu yose, amafranga yari abitse mu nzu, amatungo yari mu rugo, byose twasanze nta na kimwe gihari, bishobora kuba hari n’ibyasahuwe!’‘
Musaza we yagize ati:” Ibyakomeje kuba aha, byabaga ndi mu rupakazo hirya y’umupaka ariko aho ngereye ino aha, nasanze ibintu ari bibi, abavandimwe bacu dusangiye umubyeyi bakomeje kutubanira nabi, none birangiye badusenyeyoho inzu, nanjye ubu ntacyo kwambara mfite, ibyari bidutunze byose bishobora kuba birunze munsi y’ibi bitaka, ikibabaje kurushaho n’imva iruhukiyemo umubyeyi wacu twaherukaga gushyingura yangijwe, ibintu dufata nko kudushinyagurira.”
PBA ishyirahamwe ku izina gusa
Igikorwa cy’urukozasoni cya Me Nyirandayambaje Mediatrice cyabaye nyuma y’umunsi umwe gusa Umukuru w’igihugu ahaye ubutumwa bukomeye abari bitabiriye inama y’abayobozi banyuranye yabereye mu kigo cya Gako. Mu ijambo rye Umukuru w’igihugu w’igihugu adaciye iruhande akaba yarise aba bayobozi abantu barangwa n’imico mibi harimo n’ubwirasi, imikorere nk’iyo ngo ikaba yazasiga ahantu habi iki gihugu cyacyu.
Biratangaje rero kuba iki gikorwa kandi cyarahawe umugisha n’ubuyobozi bw’umurenge wa Kagogo nk’uko byivugirwa n’abahobotewe bikaba binagaragazwa kandi n’inyandiko yasinyweho na Gitifu Aloys, yemerera Me gukoresha ingufu ngo harangizwe uru rubanza.
Ni Gitifu kandi wimye amatwi abari bamaze guhohoterwa ubwo bazaga kumutakambira ngo abafashe kubona aho baba bakinze umusaya.
Igikorwa cya Me Mediatrice kandi cyaje gisanga ibindi bikorwa nabyo by’urukozasoni ibinyamakuru Virunga Today na Karibu Media bitasibye gushyira ahagaragara, ibikorwa byagiye biboneka hirya no hino mu ntara y’amajyaruguru, ibikorwa byaranzwe n’uburiganya bwo mu rwego rwo hejuru kugeza naho umuheshawinkiko atinyuka guteza cyamunara umutungo utagira aho uhuriye n’ufite uruhare mu rubanza.
Hari abakomeje kwibaza rero impamvu ishyirahamwe PBA (Professional Bailiffs Association) rikomeje kurebera amakosa atabarika abanyamuryango bayo bakomeje kwishoramo nyamara imwe mu ntego zayo ari uguteza imbere ubunyamwuga n’imyitwarire y’abaheshabinkiko.
Nk’ubwo muri Virunga Today twamenye ko mu nteko rusange ya PBA yateranye inyuma gato y’amahano ya Kagogo, abari bayiteraniyemo basanze hari amakosa akomeye yakozwe na mugenzi wabo ariko ntihagira icyo batangaza ku mugaragaro ngo bitandukanye nawe bityo babe bagira n’icyo bakora mu buryo bwihuse kuri iki kibazo yateje.
Tubabwire ko kuri ubu abahohotewe barangije kugeza ikibazo cyabo kuri RIB, kubera ko ibyo bakorewe bemeza ko bigize icyaha, iyi idosiye ndetse ngo ikaba yarangije gushyikirizwa ubushinjacyaha.
Ku bireba ikinyamakuru Virunga Today gisanzwe cyibanda ku buvugizi, twababwira ko iki kibazo Virunga Today yarangije kukimenyesha ubuyobozi bw’akarere ka Burera n’ubw’Intara y’Amajyaruguru, ibasaba by’umwihariko gushak abasenyewe uburyo babonerwa icumbi muri ibi bihe by’imvura hategerejwe icyemezo cy’ubutabera kuri ibi byabaye.










