Burera- Press Conference: Virunga Today yanyuzwe n’ibisobanuro byatanzwe, isezeranya kuzakomeza gukurikiranira hafi gahunda zinyuranye zo mu karere.
Kuri uyu wa kabiri taliki ya 03/06/2025 niho hashojwe urugendo abanyamakuru bakoreraga mu karere ka Burera ku butumire bw’ubuyobozi bw’akarere bwifuje kumurikira itangazamakuru ibimaze ndetse n’ibikomeje gukorwa hatezwa imbere imibereho y’umuturage w’akarere ka Burera.
Nk’uko bisanzwe bimenyerewe , uru ruzinduko rwashojwe n’ikiganiro n’abanyamakuru, ikiganiro cyayobowe na Madame Mukamana Solina hari n’abayobozi banyuranye ku rwego rw’akarere, abanyamakuru bakaba baragarutse ku byo biboneye muri uru ruzinduko, bashima ibyo biboneye cyangwa bagaragaza aho babonye ibitagenda neza. Aba baboneyeho kandi kubaza abayobozi b’akarere bimwe mu bibazo bari baragejejweho n’abaturage mu buryo bunyuranye basanzwe bakoresha batara inkuru.
By’umwihariko, iki kiganiro cyabaye umwanya mwiza kuri Virunga Today wo kubona amakuru y’inyongera yuzuza ayo yaragiye igeza ku basomyi bayo ku bibazo byakomeje kuvugwa mu karere ka Burera, dore ko n’uburyo bw’itumanaho hagati ya Virunga Today n’akarere bwakomeje kuzamo ibibazo.
Ibi bibazo ninabyo umunyamakuru wa Virunga Today yagarutseho, maze kimwe ku kindi Meya abitangaho ibisubizo, muri rusange ibi bisubizo bikaba byaranyuze uyu munyamakuru.
Na mbere yuko ikiganiro nyirizina gitangira abanyamakuru bakinigura, Meya Solina yabanje kugaragariza ishusho y’akarere muri iki gihe yibanda ku kugaragaza aho akarere kageze kesa imihigo yo muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2024-2025.
Nk’uko Meya yabigaragarije abanyamakuru, ngo imihigo yose y’akarere ka Burera yageraga kuri 112, muri iyo igera kuri 78 ingana na 69.6% yamaze kweswa, 32 ingana 28.5% iracyari mu rugendo naho 2 ni ukuvuga 1.8% iri mu mutuku. Iki akaba ari ikimenyetso kigaragaza ko akarere gahagaze neza mu rwego rw’igihugu ku bijyanye no kwesa imihigo muri uyu mwaka.
Ikibazo cy’imibereho y’abasigajwe inyuma n’amateka n’icy’abimuwe mu birwa byo mu kiyaga cya Burera
Umunyamakuru ahereye ku gikorwa bari bakubutsemo cyo gutaha ku mugaragaro umudugudu w’abasigajwe inyuma n’amateka ( kuva ubu basigaye bitwa abatejwe imbere n’imiyoborere myiza) mu kagari ka Nyamicucu,yabwiye Meya ko rimwe mu ikosa ryakozwe n’ubuyobozi bw’akarere abaturanyi ba bariya baturage bamubwiye, ari uko aba baturage batujwe bonyine kandi mu rwego rwo kubafasha kwibona muri gahunda z’iterambere bakagombye kuba baravanzwe n’abandi baturage.
Koko rero aba baturanyi babwiye umunyamakuru ko aba baturanyi babo badakozwa ibyo gufata isuka ngo bahinge kandi bafite imirima ahubwo bagahitamo gukora ibyo bita kujumbura mu mirima iba isaruwemo imyaka inyuranye ndetse bakaba badatinya konona imyaka yabo bayiba byongeye kandi igihe cyose bakangishijwe gufatirwa ibihano bahitamo kwambuka umupaka, bakazagaruka ibyo kubakurikirana byaribagiranye.
Uyu munyamakuru kandi yaboneyeho kwibutsa Meya ibibazo by’abandi baturage bahejejwe inyuma n’abo n’amateka baherereye mu nkengero za Pariki y’Igihugu y’ibirunga bakomeje kuba mu buzima bubi kandi hari imishinga inyuranye irimo n’iya RDB yakagombye kuba yarabitayeho.
Mu gusoza, iki kibazo, umunyamakuru yabajije Meya aho ibyo gushakira umuguzi abimuwe mu kirwa cya Birwa cyo mu kiyaga cya Burera bigeze, ikibazo cyabo kikaba cyaragarutsweho mu itangazamakuru mu minsi ishize.
Asubiza iki kibazo Meya yavuze ko ikibazo cy’aba baturage bahejejwe inyuma n’amateka bakizi kandi ko harimo gukorwa ibishoboka byose ngo aba baturage bafashwe kwibona muri gahunda zinyuranye zireba bagenzi babo, ko ku bw’ibyo, ubwo hari ubutaka buhagije hafi y’umudugudu watashywe, abandi baturage nabo bazubakirwa muri ubwo butaka kugira ngo bafashe aba bagenzi babo mu kwibona muri izi gahunda.
Ku kibazo cya bagenzi babo baturiye Pariki y’igihugu y’ibirunga, naho yavuze ko hazabaho ibikorwa byo kubakangurira gufatanya n’abandi,bagashinga amakoperative bahuriyemo bose, ibizabafasha kuzuza ibisabwa kugira ngo imishinga yabo izahabwe inkunga n’abarimo RDB.
Naho ku bijyanye n’abaturage bo mu birwa muri rusange no ku bw’abimuwe mu kirwa cya Birwa by’umwihariko mu kiyaga cya Burera, Meya yavuze ko bakomeje igikorwa cyo gushakira aba baturage umukiriya ko ndetse kuri ubu hari ikirwa cyamaze kubona ukigura, abatuye iki kirwa bakaba barishimiye amafranga bishyuwe.
Ku bijyanye n’abimuwe mu birwa bya Birwa, ibibazo byabo bikaba byarakomeje kugaruka mu itangazamakuru, Meya yavuze ko kugeza nubu hataraboneka umushoramari wabagurira ku giciro cyiza ko ariko ibibazo byabo bizakemurwa n’itegeko ririmo gutegurwa rizakomoza ku micungire y’ibirwa biri mu biyaga binyuranye biboneka mu gihugu cyacu, iri tegeko rikazatanga n’umurongo k’ukuntu hakemurwa ibibazo nk’ibi byavutse mu gushaka Rwiyemezamirimo wagura ubu butaka.
Kuba Umuhanda Musanze-Cyanika ukorerwamo na Rwiyemezamirimo umwe utwara abantu ntabwo ari impamvu yo gutanga service mbi ku bagenzi
Umunyamakuru wa Virunga Today yahereye ku kuba ibitaro bya Butaro bisigaye biganwa n’abatangira ingano bakeneye uburyo bwo gutwara abantu bunoze kugira ngo bagere kuri ibi bitaro, maze abaza Meya ikibazo cya service mbi zikomeje guhabwa abakoresha umuhanda Musanze Cyanika, hakaba hari n’impungenge ko ari nako byazagendekera abazakoresha umuhanda Musanze-Butaro, baramutse bawuhaye Rwiyemezamirimo umwe wenyine nk’uko bimeze ubu ku muhanda Musanze-Cyanika.
Asubiza iki kibazo Meya washyushye nugaragaza ko atari asanzwe azi byinshi ku mikorere y’izi modoka za RTFC, yashubije ko kuba wakwiharira isoko nk’uko bimeze kuri RTFC atari impamvu yo gutanga service mbi, ko ahubwo abayobozi ba RFTC bakagombye gukangurira abakozi babo gutanga service nziza kugira ngo bitazarangira batswe iri soko.
Meya yongeyeho ariko ko bagiye kuganira na RURA kugira ngo iki kibazo kibe cyabonerwa umuti kuko kibangamiye abakoresha uyu muhanda harimo n’abagana ibitaro bya Butaro muri iki gihe.

Akarere ntikigeze gatezuka kuri politiki z’ubuhinzi zashyizwe imbere na Guverinoma y’ U Rwanda.
Umunyamakuru wa Virunga Today yifashishije ihundo ry’ishyaka ringana n’igipfunsi yakuye mu mirima y’amasaka yiboneye hirya no hino muri uru rugendo, maze agaragaza ikibazo cy’ubuhinzi bukorerwa mu karere ka Burera bwongeye gufata ishusho y’ubuhinzi bwa gakondo, henshi muho abanyamakuru basuye, hakaba hagaragara igihingwa cy’amasaka kitari mu bihingwa byatoranijwe, bisobanuye ko habayeho ugucika intege mu gushyira mu bikorwa gahunda y’igihugu ishyira imbere guhuza ibice binini by’ubutaka, hagahingwa ibihingwa byatoranijwe, arinako hakoreshwa imbuto z’indobanure ndetse no hagakoreshwa n’inyongera musaruro.
Umunyamakuru kandi yaboneyeho kubaza Meya aho ibyo kurwanya udusimba twibasiye imyaka mu gace k’amakoro bigeze ndetse n’ikibazo cy’isoko ry’ibitunguru byeze ku bwinshi mu karere k’amakoro.
Kuri iki kibazo Meya yashubije ko ntacyahindutse mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya Leta mu bijyanye n’ubuhinzi mu karere ka Burera, ko henshi ubutaka bwahujwe hagahingwa ibishyimbo, ibirayi cyangwa ibigori muri iki gihembwe cy’ihinga. Yongeyeho ariko ko guhuza ubutaka bidakorerwa ku butaka bwose, ko hari site zatoranyijwe, ahatari muri izo sites abaturage bakaba bashobora guhingamo ibihingwa bishakiye birimo nk’imboga zibafasha kunoza imirire.
Ku kijyanye n’udusimba bita utw’umweru twibasiye cyane ibishyimbo henshi mu butaka bw’amakoro bakaba barabicitseho, Meya yavuze ko aho iki kibazo kimenyekaniye, impuguke zo muri RAB station ya Rwerere zihutiye kwegera abaturage ngo zibereke uburyo bwo gukoresha imiti irwanya utu dusimba ariko bikaba bizafata igihe ngo iyi miti ishobora guhasha burindu utu dukoko, byongeye kandi ngo izi mpuguke ngo zikomeje ubushakashatsi ku miti yindi yashobora guhangana ku buryo bwihuse n’utu dukoko.
Naho ku kibazo cy’isoko ry’ibitunguru, Meya yavuze ko kuri ubu nta kibazo cy’isoko kikiriho, ko ahubwo ku isoko ibi bitunguru ubu bikenewe, ko ariko nanone iki gihingwa kitagomba gushyirwa imbere ngo cyiharire ubuso bunini buhingwa kuko kitari mu bihingwa bifasha abaturage guhangana n’inzara.


Amazi ava mu birunga azahabwa inzira hirindwe ko umuvu wayo wakwangiza ibiyaga bya Burera na Ruhondo
Ku kibazo cy’amazi ava mu birunga imiyoboro arimo gutunganyirizwa ndetse na rigole zayagenewe mu nkengero z’umuhanda irimo kubakwa ikaba iyerekeza mu biyaga bya Burera na Ruhondo, ibishobora kubangamira urusobe rw’ibinyabuzima ndetse no kwangiza bikomeye ibi biyaga byombi, Meya yashubije ko bagiye gusuzuma iki kibazo, kugira ngo bakumire ibyo kuba aya mazi yaruhukira uko yakabaye mu kiyaga.
Meya kandi yavuze ko imirimo yo gutunganya umuzi wa Kidakama wo mu murenge wa Gahunga izakomeza, inzira yari asanzwe y’aya mazi ikaba ariyo izagurwa ibizatuma amazi atongera kurenga imkombe z’uyu muzi ngo atere ibiza mu baturage.
Meya yabwiye abanyamakuru ko nta mpungenge zakagombye kubaho kubijyanye n’ibikorwa byo gutunganya iyi myuzi, ko iyi mirimo idashobora gusondekwa kubera ko habanza gukorwa inyigo zitondewe ziba zakozwe n’abahanga muri bene ibi bikorwa.
Kanyanga izacika buri munyaburera wese namenya ingaruka zayo ku buzima agafatanya n’abandi kuburizamo inywa n’icuruzwa ryayo.
Ku kibazo cy’umunyamakuru wa Virunga Today wabajije ingamba z’akarere zo kurwanya ibiyobyabwenge harimo cyane cyane ikinyobwa cya Kanyanga cyane ko we abona ko iyi nzoga ikinyobwa ku bwinshi mu bice binyuranye by’akarere, ibi bikaba byarashimangiwe na mugenzi we w’umunyamakuru wemeje ko abaturage bakomeje kwambuka umupaka, bakanywa kanyanga ku bwinshi bakagaruka mu Rwanda bayibitse munda,Meya yavuze ko bakomeje ingamba zo gukangurira abaturage kwirinda ikiyobyabwenge cya kanyanga kandi ko inzego z’ibanze zifatanyije ni iz’umutekano zikomeje guhiga abo bose bishora muri ubu bucuruzi bw’iyi nzoga ibangamiye bikomeye ubuzima bw’abaturage.
Yongeyeho ko kanyanga nta kabuza izacika mu gihe abaturage bose bazamenya ububi bw’ayo kandi buri wese agakungurira mugenzi we gucika kuri iyi nzoga, abarenga kuri ibi bagakomeza kwishora muri ibi bikorwa byo kunywa no gucuruza kanyanga, bagatangirwa amakuru, ubutabera bukabakanira urubakwiye
Meya ushoboye ariko imbere ye hari byinshi bikimutegereje
Muri uruzindiko ruto abanyamakuru bagiriye muri aka karere, Virunga Today yiboneye ishusho nyayo y’ubuyobozi bw’akarere ka Burera.
Koko rero, umunyamakuru wa Virunga Today yabonye muri Meya Solina, umuntu ushize imbere iterambere ry’abaturage, ibi bikaba bigaragarira muri gahunda yagaragaje nk’izibandwaho n’akarere mu gihe kiri imbere harimo guteza imbere ubukerarugendo ku biyaga bya Burera na Ruhondo. Meya kandi nk’uko bigaragara muri gahunda z’icyumweru yeretse itangazamakuru, yimikaje ibyo gushyira umuturage ku isonga, kuko nk’uko bigaragara, igihe kinini muri gahunda y’icyumweru bakigeneye ibyo kwegera abaturage babafasha gukemura ibibazo byaba bibangamiye mu inzira iganisha ku iterambere ryabo.
Virunga Today kandi yabonye Perezida wa Njyama ya Burera nk’umuntu nawe uhora hafi Komite Nyobozi y’akarere, muri uru rugendo akaba nawe yaragaragaye yitabira gahunda zimwe zari zateguwe muri uru rugendo, mu ijambo yafashe akaba yarongeye kwizeza komite nyobozi ubufatanye hagamijjwe gushaka icyateza imbere umuturage wa Burera anashima igikorwa cyateguwe cyo kugaragariza itangazamakuru ibyo abanyaburera bamaze kugeraho.
Virunga Today kandi yabonye abayobozi bandi bafatanya na Meya Solina muri uru rugamba rw’iterambere nabo bakora batizigamye ngo abaturage bashinzwe kuyibora bamererwe neza. Urugero ni rw’umudame, Gitifu w’umurenge wa Kinoni wagaragaye ashishikaye agaragariza abanyamakuru ibyo abaturage be bagezeho, aba baturage bo ubwabo bakaba bari babukereye baje kwitangira ubuhamya ku miyoborere myiza ikomeje kuranga Gitifu wabo. Ibintu bakomeje guhagararaho kandi banatangiye ibimenyetso bijyanye niyo miyoborere myiza irangwa mu mu murenge wabo wa Kinoni.
Ku rundi ruhande ariko Virunga Today ibona hari akazi kanini kagitegereje uyu mudame, kuko nko kubijyanye n’ubuhinzi, nk’uko abanyamakuru babyiboneye mu mirenge basuye ya Kinoni, Cyanika, Kagogo na Butaro, igihingwa cy’amasaka cyifatiye hafi 90% by’ ubutaka buhingwa kandi nk’uko twabivuze iki gihingwa ntacyo kibafasha mu rwego rwo kunoza imirire kuko cyengwamo ibigage gusa, bitandukanye n’igihingwa cy’ibigori gikurwamo ibiribwa binyuranye.
Bamwe mu baturage baganiriye na Virunga Today bo muri iriya mirenge bakaba kandi badakozwa ibyo kureka guhinga amasaka kuko bemeza ko ari abayobozi bakuru mu rwego rw’igihugu babemereye guhinga amasaka nk’imbuto ya gakondo.
Iyi mihingire niyo benshi bemeza ko ari nyirabayazana y’ibura ry’ibiribwa ku masoko nk’irya Rusumo, aho byinshi mu biribwa biboneka kuri iri soko birimo n’imboga za dodo, biba byavuye mu isoko rya Musanze, kandi nyamara aka gace karimo ibishanga n’ubundi butaka buberanye n’ubuhinzi bw’imboga.
Ikindi kibazo bikigoranye kubonera umuti n’icy’inzoga ya Kanyanga. Mu nkuru ziheruka Virunga Today ikaba yaragaragaje ko bigoranye ko ubuyobozi bw’akarere kuba bwakemura bwonyine iki kibazo kuko iyi nzoga isa naho yinjiye mu mafunguro ya buri munsi y’abaturiye umupaka, imbaraga abayobozi barimo ba mudugudu bakoresha barwanya iyi nzoga, zikaba zicibwa intege n’ubwinshi by’ibyo twakwita kontwari za kanyanga ziboneka hirya no hino mu duce twegereye umupaka no kuba hari abambuka umupaka buri munsi bagiye kunywa iyi nzoga bumva ihendutse kandi itagira icyo itwara ubuzima bwabo.
Tubabwire kandi ko mu gihe twarimo dutegura iyi nkuru twamenye inkuru ibabaje y’umugabo utuye mu kagari ka Nyagahinga umurenge wa Cyanika, wivuganywe n’abarimo umugore we n’umukobwa w’uyu mugore, uyu muryango ukaba ngo wari urasanzwe uvugwamo amakimbirane, bene aya makimbirane bikaba bizwi ko yenyegezwa n’inyobwa ry’iyi kanyanga ikomeje kugarika ingogo nk’uko amakuru aturuka muri kariya gace abigaragaza.

Andi mafoto yaranze uru rugendo

Inkuru bifitanye isano:
Umwanditsi: Musengimana Emmanuel