Politike

Musanze-Gataraga:Hategekimana Norbert, Ruharwa m’ urunguze, akomeje kuyogoza umurenge yihesha akanagurisha ibintu by’abandi ku bw’uburiganya, ubuyobozi burebera

Ikinyamakuru Virunga Today gikomeje gucukumbura ibibazo byatewe na bank lambert, urunguze rukomeje kuyogoza imirenge ya Gataraga na Busogo mu Karere ka Musanze. Virunga Today ikaba yishimira ko imaze kubona inkunga z’abandi banyamakuru basanzwe bamenyerewe mu bikorwa byo gukorera ubuvugizi abaturage barimo uwitwa Setora Janvier umaze kuba kimenyabose mu Ntara y’Amajyaruguru.

Ni nkaho ikibazo gifite ubukana burenze uko bamwe bari basanzwe bakizi kugeza naho nk’uko twabibwiwe n’abaturage ba Gataraga, kuri ubu hari umuntu umwe utanga urunguze ufite imanza zirenga 60 yajyanye mu bunzi, yishyuza imyenda y’urunguze yatanze kandi ngo igice kinini cy’ubutaka bwo muri uriya murenge, ngo cyarangije kwigarurirwa n’agatsiko gato k’abatamga urunguze, abahoze ari bene yo bakaba benshi bararangije kwimukira mu bihugu bidukikije abandi barasigaye amara masa.

Ikindi kibabaje nuko ibi bikorwa byo kwishyuza bijyana n’akarengana gakorerwa abishyuzwa ndetse n’abatagira aho bahuriye n’abo bishyuzwa, ibi bikaba bigirwamo uruhare nanone n’abarimo ba noteri, b’avoka,abaheshabinkiko, ndetse n’abacamanza ku buryo ibi byafashe isura nk’iya mafia dukunze kumva mu bihugu byo hanze.

Ikindi kibabaje nanone nuko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bukomeje kurebera amahano abera muri kariya gace kandi nyamara uru runguze rubangamiye umutekano w’abaturage.

Koko rero ngo hari Umuyobozi ukomeye mu Ntara y’amajyaruguru uherutse gutangariza itangazamakuru ko ntacyo ubuyobozi bwakora kuri iki kibazo, ko abafata urunguze bitega imutego bakagirana amasezerana n’ababaha urunguze nyamara uyu muyobozi akirengagiza ko ibi bikorwa byo gutanga urunguze ubwanyo bibujijwe n’amategeko igihugu kigenderaho.

Hasi inkuru ivuga ku mugambi Hategekimana Norbert ahuriyemo na mwishywa we, wo guhuguza ku bw’uburiganya umutungo wa Sebageni Justin binyuze mu runguze.

Mu myaka itatu ishize, Hategekimana Norbert abinyujije kuri mwishywa we Ndabarinze Joseph, yahaye urunguze Sebageni Joseph,ananiwe kwishyura agombozwa n’umuhungu we Twubahimana Desire, birangira Norbert yitambitse umwanzuro w’abunzi wasabaga Joseph guhinduriza Desire

Iyi ni inkuru Virunga Today ikesha Sebageni Justin, umwarimu wigisha ku mashuri abanza ya Kampande, akagari ka Rungu nawe wahuye n’ibibazo bikomeye yatewe no kwitabira urunguze.

Nk’uko bitangira bivugwa na Sebageni, ngo mu mwaka wa 2022, Sebageni yafashe umwenda kwa Norbert maze ku mayeri asanzwe akoresha, amasezerano y’uyu mwenda wa 768.000 akorwa hagati ya Sebageni Justin na mwishywa wa Norbert witwa Ndabarinze Joseph.

Sebageni yatangiye kubahiriza ibikubiye mu masezerano, ariko amafaranga ajya ayishyura Norbert aho kwishyura Ndabarinze, byongeye kandi, nk’uko bisanzwe mu bucuruzi bw’urunguze, nta nyandiko yigeze ikorwa igihe cyose Sebageni yishyuraga Amafranga Norbert.

Igihe cyarageze Sebageni arangiza kwishyura ariko atungurwa nuko Ndabarinze yahise ajya kumurega mu bunzi ku mpamvu yo kutamwishyura wa mwenda we yemeje ko atigeze amwishyuraho n’urumiya, urubanza Sebageni yatsinzwe kuko nta bimenyetso byo kwishyura yigeze agaragaza, ategekwa kwishyura ya mafranga 768.000.

Aya mafranga Sebageni ntiyashoboye kuyabona ngo ahite ayishyura, ahubwo umuhungu we witwa Twubahimana Desire, yaramugomboye yemera kugura ubutaka ise yari yatanzeho ingwate kwa Ndabarinze, ubutaka bwari bugize igice kimwe cy’ubutaka bunini bufite no 4/03/05/04/600 Sebageni atuyeho.

Desire yahise agirana amasezerano na Ndabarinze yemeza ko amugurishije ubwo butaka kandi ko azamufasha kugira ngo abwandikweho, ariko nanone biyibagiza ku ubu butaka bwari bukibaruwe kuri Sebageni.

Ibikubiye muri aya masezerano Ndabarinze ntiyigeze ashaka kubyubahiriza ngo ahindurize Desire icyatumye Desire yitabaza abunzi ku rwego rw’akagari ngo bategeke Ndabarinze kumuhinduriza nubwo nabo bari bazi ko bitoroshye gukora ibyo kuko ubu butaka ntibwigeze bukurwaho igipande cyahawe Ndabarinze ngo kibe cyarakorewe n’ihererekanya cyonyine.

Abunzi ku rwego rw’akagari bemeje ko Ndabarinze atsinzwe, ko ku bw’ibyo agomba guhinduriza Desire, iki cyemezo Ndabarinze akaba yarahise akijuririra ku rwego rw’abunzi b’umurenge.

Ubujururire bwarabaye ariko mu buryo butunguranye, hagobokwamo Hategekimana Norbert wasabye inteko y’abunzi ko yatesha agaciro amasezerano Desire yagiranye na Ndabarinze kubera ko ubu butaka bwose buri kuri UPI 4/03/05/04/600 ( aho kuba igice kimwe) yabuguze na mwishywa we Ndabarinze Joseph, anagaragaza amasezerano y’ubugure yagiranye na mwishywa ariko bigaragara ko yakozwe nyuma y’aya Desire na Ndabarinze.

Ibi ariko ntibyabujije abunzi ku rwego rw’umurenge kwemeza ko ubujurire bwa Ndabarinze n’itambamira rya Hategekimana nta gaciro bifite, ko ku bw’ibyo Ndabarinze ategetswe guhinduriza Desire.

Gusa amakuru Virunga Today ifitiye gihamya akaba ari uko, nkuko asanzwe abigenza muri bene izi manza,Norbert yarangije kujuririra m’urukiko rw’ibanze rwa Muhoza icyemezo cy’abunzi, aho ashobora kuba yizeye abazafata ibyemezo bimuhesha ububasha kuri ubu butaka buriho urugo rwose rwa Ndabarinze n’urw’umuhungu we Desire kuko uyu ukora akazi k’ubwarimu yamaze kubakamo nawe inzu ye.

Imanza zirenga 100 zagizwemo uruhare na Norbert mu bitabo by’abunzi ba Rungu

Nk’uko abaturage bo mu kagari ka Rungu babibwiye umunyamakuru wa Virunga Today, uburiganya bukorwa na Norbert atanga urunguze buri mu rwego rwo hejuru ku buryo iyo urebye mu gitabo cyakirirwamo ibirego cy’abunzi ba Rungu, ngo muri iki gitabo harimo ibirego birenga 100 bifitanye isano n’uru runguze rutangwa na Norbert.

Byinshi mu birego biri muri kiriya gitabo, ngo byagiye bitangwa na Norbert arega abo yemeza ko banze kumwishyura, ibi akabikora baragiye bamwishyura nyamara nk’uko twabivuze haruguru akaba nta nyemezabwishyu yigeze abaha.

Abandi ni abaturage baba baje gutanga ibirego basaba abunzi ko bategeka Norbert cyangwa uyu mwishywa we ko yabahinduriza ubutaka baguze na Norbert, ubutaka yagiye ahabwa nk’ingwate y’urunguze ariko butigeze bukorerwa ihererekanya rikorewe imbere ya noteri w’ubutaka, bikaba byumvikana ko Norbert ntaho aba agihuriye n’iri hererekanya nubwo abunzi bamusaba kubikora.

Bisa naho rero aba batanga urunguze bahinduye aka kagari ka Rungu ndetse n’umurenge wa Gataraga wose akarima kabo bakoreramo ibyo bishakiye, bagacuza abaturage utwabo, bamaze kubasinyisha amasezerano yuzuyemo uburiganya, ubuyobozi bugakomeza kurebara ibi bikorwa bibuza umutekano abaturage ari nako bibashora mu manza bagakomeza no koreka imitungo yabo, ikigarurirwa n’agatsiko gato k’abatanga urunguze.

Tubabwire ko ingingo ya 174 y’itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange igira iti:

Umuntu wese wihesha umutungo w’undi,
imari ye yose cyangwa igice cyayo mu
buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari
ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha
cyangwa akizeza icyiza cyangwa
agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze
icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa
igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2)
ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu
y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya
miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko
atarenze miliyoni eshanu (5.000.000)
.
Ibi bikaba byumvikanisha ko ibi bikorwa by’abatanga urunguze, byambura abaturage utwabo, bishobora guhagarikwa hisunzwe iyi ngingo, ababikora bose bamaze kugezwa imbere y’ubutabera.



Ndabarinze yagurishije ubutaka Desire, Norbert aza gutambamira ubu bugure m’ubunzi yemeza ko ari wabuguze mbere.

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *