Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri: Hatangajwe aho abapadiri bazakorera ubutumwa ( nominations des prêtres) muri uyu mwaka wa 2026-2027
Kuva mu mpera z’ukwezi gushyize kwa gatandatu, abakristu ba Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri bakomeje gutegerezanya igishyika cyinshi ishyirwa mu mwanya ry’abapadiri babarizwa muri iyi Diyoseze, ibyo bakunze kwita nominations des pretres mu rurimi rw’igifransa, kera kabaye bikaba byaje gukorwa kuri uyu wa 03/7/2026, mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umwepiskopi wa Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri.
Impinduka zidakabanije
Umunyamakuru wa Virunga Today wasomye iri tangazo rikimara gusohoka nyuma y’ubusesenguzi yabonye ko nk’uko benshi bari babyiteze, nta mpinduka zikomeye zabaye muri iyi nominations ya 2026-2027, amazina menshi akomeye yari yagaragaye umwaka turangije akaba yongeye kugaruka.
Dore rero iby’ingenzi bigaragara muri iyi nominations
I. Serivises Rusange za Diyoseze
- Ubuyobozi bwa Centre Pastorale Notre Dame de Fatima: Umuyobozi mushya ni Padiri Janvier Siborurema wari usanzwe ari umucungamutungo wa Seminari nto ya Nkumba. Yasimbuye Nsengiyumva Felicien woherejwe kuba Padiri Mukuru wa Paruwase ya Busengo. Uyu niwo mwanya ukomeye umuntu yakwemeza ko wahinduriwe umuyobozi kuko iyi Centre bivugwa ko iza ku mwanya wa mbere mu bigo byinjiriza Diyoseze agatubutse.
- Ushinzwe umutungo wa Diyoseze no kwishakamo amikoro: Padiri Pie Nteziyaremye wari usanzwe ari Econome wa Paruwase Katedrale ya Ruhengeri. Ni umwanya wari usanzwemo Padiri Hagabimana Ferdinand, byitezwe ko mu nshingano azaba afite hazaba harimo no gucunga inzu y’ubucuruzi igeretse kane yujujwe mu mujyi wa Musanze.
- Ushinzwe Service za litujiya n’imihango byo kwa Musenyeri: Padiri Theogene Nzuwonemeye
- Umucungamutungo wa Seminari nto ya Nkumba: Padiri Janvier Mberabagabo
II. Ku buyobozi bwa za Paruwase
- Paruwase Janja: Yahawe Padiri Emmanuel Ndagijimana ( wahoze kuri Paruwase katedrale ya Ruhengeri), asimbura Padiri Bonaventure Twambazimana woherejwe mu butumwa muri Zambiya
- Paruwase ya Busengo; Yahawe Padiri Felicien Nsengiyumva wari usanzwe muri Centre Pastorale Notre Dame de Fatima.
- Paruwase ya Gahunga: Yahawe Padiri Jean Francois Nkuzimana wasimbuye Padiri Audace Ishimwe
- Paruwase Bumara: Padiri Providence Idukomeze yahimuriwe avuye Paruwase Kanaba;
- Paruwase Kanaba: Yahawe Padiri Eugene Twizereyezu avuye Bumara
- Paruwawase nshya Musanze : Yahawe Padiri Festus Nzeyimana wari usanzwe akorera kuri Eveche
III. Izindi mpinduka
- –Padiri Evariste Nshimyimana yoherejwe kuba ushinzwe amasomo ( Prefet des etudes) muri Seminari nto ya Nkumba avuye muri Seminari nkuru ya Kabgayi;
- Padiri Ferdinand Hagabimana wamenyekanye mu mupira w’amaguru w’abagore, yoherejwe muri Paruwase ya Kanaba avuye muri Paruwase ya Busogo, yari asanzwe ashinzwe gucunga imitungo ya Diyoseze.
III. Abashya bagiye kwiga hanze
- Padiri Jean Francois Regis Bagerageza yoherejwe kwiga muri Universite ya Padoua mu Butaliyani
- Padiri Gratien Kwihangana yoherejwe kwiga muri Boston College ( USA)
Baracyari inkingi za mwamba za Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri
Nk’uko twabivuze hejuru, nta mpinduka zikomeye zabaye muri iyi nominations ya 2026-2027 ugereranije n’iyayibanjirije ya 2025-2027. Koko rero imyanya ikomeye harimo n’ibigo bisanzwe bifatiye runini Diyoseze byakomeje gucungwa n’abari basanzwe babaiyobora. Muri ibyo twavuga:
- Econome Generale : Padiri Jean Claude Mbonimpa;
- Econome wa Diyoseze wungirije ushinzwe ateliye za Economa Generale: Padiri Evariste Ndabagoragora
- Seminari ntoya ya Nkumba: Padiri Dieudonne Maniraguha
- Paruwase Katedrale ya Ruhengeri: Visenti Twizeyimana
- Hotel Fatima: Padiri Celestin Nizeyimana
- Ibigo by’amashuri bya Ecoles des Sciences de Musanze, EFOTEC, Lycee St Jerome Janja na Groupe Scolaire Marie Reine Rwaza.
Tubabwire ko muri iyi nomination hagaragaye umupadiri woherejwe mu byiswe année sabbatique, uwo akaba ari Padiri Bonaventure Twambazimana (wari usanzwe ayobora Paruwase ya Janja), akazayikorera muri Diyoseze ya Ndola mu gihugu cya Zambiya.
Nk’uko bigaragara ku rubuga www.reddit.r/catholicism, mu rwego rwa Kiliziya Gatolika , année sabbatique ni igihe kirekire (akenshi umwaka) Padiri cyangwa Umubikira afatamo ikiruhuko mu mirimo ye isanzwe ya paruwasi cyangwa ya kongregasiyo. Intego akaba ari :
– Kuruhuka no kongera imbaraga mu buzima bwa Roho n’ubusanzwe–Gukora inyigisho cyangwa ubushakashatsi- Kwiga ibindi bigendanye n’ubuzima bwa Kiliziya cyangwa ubuzima bwe ku giti cye-Gukora ingendo cyangwa kwita ku mishinga bwite. Bikaba bivugwa ko, ku bijyanye na Padiri Bonaventure, kuva hambere yifuje kuba yahindura congregasiyo ye, akaba padiri wo mu ba religieux aho gukomeza kuba padiri bwite wa Diyoseze, umu diocesain.
Tubabwire ko mbere gato y’ishyirwa mu myanya ry’aba bihayimana, ikinyamakuru Karibu Media cyashyize hanze inkuru ifite umutwe ugira uti : ”Umugambi mubisha wa ‘NDUMUJURA’, uravugwa no mu bihayimana’; Muri iyi nkuru umunyamakuru wa Karibu Media akaba yaremezaga ko yahawe amakuru n’abantu banyuranye avuga ku bujura bukomeje gukorwa na bamwe mu bihayimana bo muri Dioseze Gatolika ya Ruhengeri, kandi ko iby’ubwo bujura byagarutsweho n’abagenzi be b’abanyamakuru mu ibauruwa y’ibanga bandikiye Nyiricyubahiro Mgr Visenti Harolimana Umushumba wa Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri.


Soma uko abapadiri ba Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri bashyizwe mu myanya
https://www.virungatoday.rw/wp-content/uploads/2026/07/NOMINATIONS-DES-PRETRES-DE-RUHENGERI.pdf
