Dosiye ya Mwarimu Clement: Ministere y’uburezi yasabye Meya Nankunda kongera gusuzumana ubushishozi icyemezo uwo yasimbuye yasize afashe cyo kwirukana burundu mwarimu Clement ku kazi
Cya kibazo cy’umwarimu witwa Uwizagira Clement Marcel wigishaga ku kigo cya Gs Murambo cyo ku karere ka Gakenke, akaza guhagaraikwa by’agateganyo ku kazi nyuma yaho ashinjwe kugira uruhare mu bujura bw’amatungo cyongeye kugarukwaho mu itangazamakuru. Ni nyuma yaho akarere ka Gakenke gafatiye icyemezo cyo kumwirukana burundu mu kazi maze Mwarimu Clement agahitamo kujuririra iki cyemezo Ministere y’uburezi maze nayo igasaba akarere ka Gakenke kongera gusuzumana ubushishozi ikibazo cy’uyu mwarimu.
Meya yagiriwe inama yo kutivuguruza arinangira ahitamo guhanisha mwarimu igihano cyo mu rwego rwa discipline kandi ikosa ritarakorewe ku kazi.
Nk’uko twakomeje kubigarukaho mu nkuru zacu zavuze kuri iki kibazo, byose byatangiye ubwo mu rugo rwa mwarimu Clement hafatirwaga amatungo maze inzego z’umutekano zo mu gace atuyemo zigakekaho uyu mwarimu icyaha cy’ubujura dore ko uyu mwarimu atagaragazaga uburyo yabonyemo aya matungo, maze zihita zimushikiriza RIB birangira ariko ikibazo cye gifatiwe umwanzuro n’urukiko rw’ibanze rwa Gakenke, rwemeje ko nta bimenyetso rwabonye bihamya uyu mwarimu icyaha cy’ubujura ruhita rutegeka ko arekurwa.
Muri icyo gihe agitabwa muri yombi ariko, ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke nabwo bwahise bumuhagarika bwisunze ingingo ya 40 ya stati rusange igenga abakozi ba Leta ivuga ku mpanvu zo guhagarikwa ku murimo by’agateganyo.
Gusa nanone nk’uko bivugwa mu ngingo ya 41 y’iri tegeko, Ubuyobozi bw’akarere bwasezeranije mwarimu Clement kuzakomeza kumubarira umushahara no kuwumubikira, akazawuhabwa igihe yaramuka agizwe umwere.
Ibi ntabwo aribyo byakozwe igihe uyu mwarimu agizwe umwere, Akarere kahisemo ahubwo kwimurira idosiye ku kigo cya Gs Murambo yigishagaho, gategeka komite yo kuri iki kigo ishinzwe gukurikirana amakosa yo mu rwego rw’akazi guhamya mwarimu ikosa ryo kugira uruhare mu bujura bw’amatungo.
Ibi byakozwe kandi nyamara iyi komite nta bubasha yari ifite yo gukurikirana amakosa yabereye hanze y’akazi, byongeye kandi urukiko rukaba rwari rwarangije kugira umwere uyu mwarimu, ariko ikirenze ibyo byombi, ubuyobozi bw’akarere ntibwubahirije isezerano bwatanze ryo kuzamusubiza mwarimu Clement uburenganzira bwe igihe yazaba yagizwe umwere.
Kuri iyi raporo y’akanama ka discipline ? Murambo niho akarere kahereye gahanisha mwarimu Clement igihano cyo kwirukanwa burundu kandi nyamara na Komisiyo y’abakozi ba Leta yari yarasabye ko uyu mwarimu yasubizwa ku kazi ndetse n’itangazamakuru ( Indorerwamo, Virunga Today) rikaba ritarasibye kuburira Meya Vestine ko ibyo arimo gukora bishobora kuzakurura akarere mu manza.

Mineduc yagiriye inama ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke kongera gusuzumana ubwitonzi ikibazo cya mwarimu Clement, atari ibyo kakazabaga kakifasha.
Uku niko umuntu yavuga muri make ibikubiye mu ibaruwa Mineduc yandikiye Ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke ubwo yinjiraga mu kibazo cya mwarimu Clement nyuma yaho uyu mwarimu ahisemo kujuririra iyi ministere icyemezo cyafashwe n’akarere ka Gakenke cyo kumwirukana burundu mu bwarimu.
Iyi baruwa yo kuwa 28/10/2026 yashyizweho umukono n’umunyamabanga Uhoraho muri iyi ministere ibaruwa Virunga Today ifitiye na kopi.
Iyi ibaruwa ifite impamvu igira iti:” Gusaba gusuzuma ikibazo cya mwarimu Uwazigira Clement Marcel”, Umunyabanga Uhoraho muri Mineduc yahereye ku bikubiye mu bujurire bwa Clement, ahera no ku ngingo zo muri stati igenga abakozi ba Leta twavuze haruguru ( iya 40 n’iya 43 ) yongera no guhera ku cyemezo cy ‘urukiko rw’ibanze rwa Gakenke kigira umwere mwarimu Clement maze agira icyo asaba ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke, ubu buyoborwa na Meya w’agateganyo Madame Nankunda Jolly muri aya magambo,:” Maze gusesengura ibikubiye mu busabe bwa Bwana Uwazigira Marcel Clement, nkwandikiye ngusaba kongera gusuzumana ubushishozi icyemezo yafatiwe hakurikijwe ibyo amategeko ateganya.”
Abasanzwe bamenyereye ibijyanye no guhererekanya inyandiko mu rwego rw’ubutegetsi ( correspondance) bakaba bemeza ko nubwo bisa naho byumvikana nkaho Umunyamabanga Uhoraho akoresha imvugo yoroheje asaba akarere kongera gusuzuma ikibazo cy’uyu mwarimu, ku rundi ruhande ngo bikwiye kumvikana ko uyu muyobozi ahamya amakosa Meya Vestine warenze ku ngingo z’amategeko zumvikana, agahohotera uyu mwarimu kuri ubu umaze amezi 7 atazi icyitwa umushahara.

Amasinde hagati y’uwahoze ari Meya na Mwarimu Clement
Nubwo uwari Meya wa Gakenke aheruka gutangaza ko nta hangana rishobora kuba hagati ye nka Meya na mwarimu wigisha iyo mu biturage bya Kamubuga, hari bamwe mu barimu bakorera mu karere ka Gakenke bazi neza ibibera mu rwego rw’uburezi muri aka karere bemeje ko byanze bikunze iri hangana ryabayeho ndetse ritazabura gukomeza na nyuma y’aya matora turimo dore ko urubanza Clement yarezemo akarere ku rindi hohoterwa yakorewe ( reba inkuru yacu kuri iki kibazo) ruzaba muri uku kwezi gutaha kwa 12.
Umwe muri aba barimu yagize ati:” Meya azi neza nawe ubwe ko yahaye mwarimu Clement ibaruwa imwimura ashingiye ku busabe bwiswe ubwa Clement kandi ari buhimbano ku kagambane n’abakozi b’akarere. Icyatunguye Meya nuko mu buryo atari yiteze Clement yahisemo kugeza ikibazo cye mu nkiko bityo atangira kumugabaho ibitero amubeshyera ko yibye amatungo maze urukiko rwabisuzuma rugasanga ntaho yigeze ahurira n’ubwo bujura bw’amatungo rumugira umwere”’.
Aba bongeraho ko ikigaragara nuko uyu wahoze ari Meya yananiwe kwakira icyemezo cy’urukiko kubera ukuntu yari yaramaze gutangariza ibitangazamakuru binyuranye ko byanze bikunze mwarimu Clement agomba gusezererwa.
Andi makuru Virunga Today yamenye nuko haba harabayeho ibikorwa byo guhisha no gutinza ibaruwa yirukana Clement, ababikoze bakaba bari bagamije kuburizamo ubujurire bwa Clement mu gihe byari kubaho ko iminsi 15 ntarengwa yo kujurira irenga. Ibi byo kuba yaratinze kugera kuri nyirubwite bikaba bigaragazwa no kuba iyi baruwa imwirukana yaranditswe kuwa 10/09/2026, ikaza kwakirwa ku ya 02/10/2026, ukibaza uko byaba byaragenze ngo iyi baruwa yari yafatiwemo icyemezo gikomeye itinde mu nzira hafi ukwezi.
Tubabwire ko hagati aho, niba nta gihindutse ku italiki ya 03/12/2026 hazaba integura rubanza ku rubanza Clement na mugenzi we baregamo akarere ka Gakenke ku kuba karabimuye hatubahirijwe amategeko naho Meya Nankunda Jolly uyobora kuri ubu akarere mu nzibacyuho, agomba kugira icyo avuga ku busabe yagejejweho n’umunyabanga uhoraho muri Ministere y’Uburezi, akaba yasubiza Clement uburenganzira yatswe cyangwa se agahitamo gukomeza kurwana inkundura idafite igisobanuro yatangijwe n’uwo yasimbuye.
Fungura mu bururu usome neza ibaruwa mineduc yandikiye akarere ka Gakenke
