Politike

Dosiye yihohotera ryakorewe abana: Ni iki cyihishe inyuma y’itumizwa ry’inama y’ikitaraganya yayobowe n’umuyobozi ushinzwe uburezi ku karere ikabera ku kigo cy’amashuri cya Bukane ?

Nyuma yaho kuri uyu wa gatatu taliki ya 11/11/2026 ikinyamakuru Mama Urwagasabo gitangarije inkuru y’ihohotera rikorerwa abana bo ku kigo cy’ishuri ribanza cya Bukane giherereye mu murenge wa Musanze mu karere ka Musanze, byamenyekanye ko none kuwa 12/11/2026, abakozi bo mu ishami ry’uburezi mu karere ka Musanze bayobowe na madame Umutoni Alice Umuyobozi waryo,  bitabiriye inama yahuje ababyeyi barerera muri iri shuri bafite abana biga mu mwaka wa 6 n’ubuyobozi bw’ikigo hari kandi n’aba bana.

Ni inkuru yashyizwe ku rukuta rwa X rw’akarere ka Musanze, nk’uko bivugwa muri iyi nkuru, ngo muri iyi nama hafatiwemo ingamba zo kwimikaza ubufatanye mu ireme ry’uburezi butangirwa muri iki kigo.

Ku rundi ruhande ariko kuri uru rubuga hashyizweho indi nkuru iherekejwe n’amashusho arimo imwe igaragaza directeur ufatanye urunana n’umwe mu barimu, inkuru ubwayo ikaba yagiraga iti:” Abayobozi b’ishuri ribanza rya Bukane ryo mu murenge wa Musanze, abana baharererwa ndetse n’ababyeyi babo biyemeje kurangwa n’ubwitange ; buri wese mu nshingano ze, agaharanira ko iri shuri rikomeza kuba ku isonga mu gutanga ubumenyi bufite ireme no kurera umwana ushoboye kandi ushobotse.”

Ubwoba ku nkuru y’umunyamakuru umaze kwandika izina ukorera ikinyamakuru cyubashywe mu gihugu cyose

Uretse kandi amakuru y’ibyabereye ku kigo cy’amashuri cya Bukane, kuri ruriya rubuga rw’akarere ka Musanze hagaragaye n’ubundi butumwa bwasubizaga  ubw’uwitwa Sam Kabera wari wkomoje ku bana bo kuri iki kigo cya Bukane ngo bari birukanywe kubera ababyeyi babo bavugishije itangazamakuru.

Ubwo butumwa bw’akarere bugira buri:”Mwiriwe neza Sam Kabera ? Nyuma yo gukurikirana, twasanze ibivugwa muri iyi nkuru nta shingiro bifite. Turashimira ubuyobozi n’abarezi ba EP Bukane bakomeje kwitanga kugira ngo bazamure ibipimo by’imitsindire muri iki kigo. turasaba ababyeyi baharerera kurushaho gufatanya nabo.”

Nubwo Virunga Today itashoboye kumenya ibyavugiwe mu nama zavuzwe haruguru., ngo imenye n’impamvu y’itumizwa ry’izo nama rikoreweho,  ikurikije n’ubu butumwa bw’akarere bwashyizwe kuri Twitter, biragaragara ko inkuru y’umunyamakuru JeanClaude Ndayambaje ukorera igitangazamakuru Mama Urwagasabo, yaciye igikuba mu buyobozi bw’akarere ka Musanze. Bityo rero , icyo bwihutiye gukora akaba ari ugukora uko bushoboye ngo basibanganye ibimenyetso byazaha ukuri kose ibyavuzwe muri iyi nkuru. Atari ibyo, nta mpamvu yatuma hatumizwa iyi nama itari iteganijwe no muri gahunda z’icyumweru z’abakozi bo ku karere, ngo inatumizwemo ababyeyi n’abana ibintu, bitari bisanzwe bimenyerewe.

Naho ku bijyanye na buriya butumwa bw’akarere, ubanza uwanditse buriya butumwa  aribwo bwa mbere yari yumvise inkuru z’uyu munyamakuru Jean Claude ngo anamenye ikinyamakuru akorera cyitwa Mama Urwagasabo, uvuze iri zina akaba ahita yumva Madame Scovia, abantu bose basigaye bitabaza ngo abakorere ubuvugizi.

Koko rero uyu Jean Claude yamenyekanye kubera inkuru nyinshi akomeje kwandika zigatera impinduka mu mukorere isanzwe mu karere ka Musanze. Muri zo harimo nk’iyo yakoze ku myitwarire y’abanyeshuri b’abanyamahanga biga muri Ines bari barigize akari aha kajya he, iy’umwana wafashwe ku ngufu wo mu murenge wa Kingi, ntakurikiranwe n’akarere akagezaho aborera mu rugo, iy’ikibazo cyabaye hagati y’ishuri rya INES n’umuturage witwa Tharcile n’izindi…

Igikomeje kwibazwa rero ni aho ubuyobozi bw’akarere bwaba bwarahereye bwemeza ko ibyavuzwe muri iriya nkuru byose nta shingiro bifite kandi nyamara inkuru ubwayo ikozwe mu buryo bwa gihanga, kinyamwuga,  bwuzuje ibisabwa, hakaba hagaragaramo impande zombi zivugwa muri iki kibazo.

Umwe mubamenyereye ibijyanye n’imikorere y’itangazamakuru anenga ibyakozwe n’akarere yagize ati:” Ntabwo ari kuriya bakora dementi ( kunyomoza ibyakuvuzweho, uwayikoze nawe yakagombye kugaragaza ibimenyetso simusiga  bivuguruza ibyavuzwe n’umunyamakuru kandi wanumvise ko  mu nkuru  ko yaba umuyobozi w’ikigo, yaba umuyobozi ku karere, ntabwo bigeze bisobanura bihagije ku byakomeje gushinjwa directeur, ahubwo nk’uriya madame yemeje ko bagiye gukurikirana iki kibazo, ibyo gusa”.

Uyu yongeyeho kandi ko iriya mvugo y’akarere ubwayo  isa nishyigikira directeur mu makosa yakomeje gushinjwa.  Yagize ati:” Akarere karimo gushimira ubuyobozi bw’ikigo n’abarezi kubera ubwitange bakomeje kugaragaza ngo bazamure ibipimo by’imitsindire y’ikigo, bivuze ko abavuga ibi  batitaye ku nzira izo ari zose zanyurwamo ngo bagere kuri iyi ntego, kabone niyo yaba harimo no guhutaza abana bakorerwa ihohotera, ntabwo ari byo, ibikorwa byose bigomba gushyingira ku  kubahiriza mbere na mbere uburenganzira bw’umwana”

Itangazamakuru mu nkundura yo kugondoza uturere

Bamwe mu barimu baheruka kuganira na Virunga Today bayibwiye ko bagifite impungenge ku byababaho igihe batinyuka kugaragaza akarengane bakomeje gukorerwa n’abayobozi, banongeraho kandi ko batizeye ubushobozi bw’iri tanagazamkuru mu kuba bashobora guhangana n’aba babahoza ku nkeke.

Umwe muri bo wigisha ku kigo cy’amashuri aherereye mu mujyi wa Musanze yagize ati:” Duhozwa ku nkeke n’uyu muyobozi kandi ntawatinyuka kumuvugaho kuko ashyigikwe n’abihayimana, ikindi kandi namwe muratubeshya ngo muri abanyamakuru, muhora mwandika ariko ntacyo  bitanga nk’ubu mbyuka saa kumi ngiye muri coaching, ko twakomeje kubivuga hari icyo mwatumariye.”

Ibi byemejwe n’uyu mwarimu bisa naho ari ukuri kwamabaye ubusa kuko mu nkuru nyinshi Virunga Today yakomeje gukora yagiye itabariza abarimu n’abanyeshuri ariko bikarangira ntacyo bitanze kubera ahari ijwi rimwe ritari rihagije ngo rikore impinduka.

Igishimishije muri iki gihe ariko nuko, kuri ubu ibitanagazamkuru bikorera mu Ntara y’amajyaruguru bimaze kumva uburemere bw’ibibazo bikomeje kubera mu burezi, hakaba hari icyizere ko impinduka zazakomeje gusabwa bizarangira zibonetse.

Muri ibyo bitangazamakuru byafashe uyu murongo twavugamo nka Karibu Media, Gasabo.net, Mama Urwagasabo ndeste n’umukuzi.com giheruka gushingwa n’umunyamakuru w’icyamamare mu gukora ubuvugizi Setora Janvier.

Intego kuri ibi binyamakuru byose nuko abana bahabwa uburere hakurikijwe amategeko n’amabwiriza yatanzwe na Ministere ifite uburezi mu nshingano, hatabayeho guhutaza abana n’ababyeyi ku nyungu z’abayobozi bo mu nzego runaka. Abo bose bakomeje kubura uburenganzira bemererwa n’amategeko, bagahutazwa mu kazi kabo, twababwira tuti mutwitege, ntabwo tuzatinda.

Ababyeyi batumijwe mu nama ikuba gahu, biragaragara ko hari ibyo batumvikanaho n’abakoresheje inama

Header photo of @ndayambaje_123

Abo ku karere ka Musanze batesheje agaciro inkuru y’umunyamakuru Jean Clause, inkuru yakoze ku mutima abatabarika y’umuyobozi uhohotera abo ashinzwe kurera.

Umunyamakuru Mutesi Scovia mu rubanza rutamenyerewe mu Rwanda - Ikinyamakuru Intego

Umunyamakuru Jean Claude akorera igitangazamakuru Mama Urwagasabo cya Madame Mutesi Scovia

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *