EAR- Shyira: Itegurwa rya Stati nshya izagira Itorero Anglikani ry’ U Rwanda province nshya ya GAFCON, mu byatinjije ishyirwaho rya Bishop mushya
Mu nkuru yacu iheruka yakomoje ku aho igikorwa cyo gushaka Umwepiskopi wa Diyoseze Anglikani ya Shyira kigeze ,twababwiye ko sinode y’iyi Diocese yateranye ku wa 11 Gashyantare 2026 yemeje abakandinda 2 bagomba kuzatorwamo Musenyeri mushya, abo akaba ari Rev Manirakiza Vital na Rev. Dr Mugiraneza Emmanuel.
Nyuma y’iki gikorwa cyo guhitamo aba bakandida, icyagombaga gukurikiraho ni uko inzu Nkuru cyangwa House of bishops ( igizwe n’aba bishops bose b’itorero Anglikani mu Rwanda) yagombaga kwicara ikarobanuramo muri aba bakandida umwe ugomba gusimbura Sam Mugisha mwibuka wikuye mu nshingano nyuma akaza no gukurikiranwa n’ubutabera ku byaha binyuranye harimo icyo gucunga nabi umutungo wa rubanda, byemezwaga ko yakoze ubwo yari umushumba w’iyi Diyoseze.
Gusa magingo aya iki gikorwa ntikiraba, Diyoseze ya Shyira ikaba ikomeje kuyoborwa by’agateganyo na Bishop Augustin Nahimana usanzwe ari umushumba wa Diyoseze Anglikani ya Kivu.
Virunga Today yashatse kumenya impamvu iki gikorwa cyo guhitamo Umwepiskoi mushya gikomeje gutinda maze yegera umwe mu bakristo basengera kuri Paroisse Cathedrale Yohana Batista Wera utarashatse ko amazina ye atangazwa mu itangazamakuru.
1. Hari abagaragaje ko amatora aheruka yabayemo inenge
Nibyo ! Nk’uko byemejwe n’uyu mukristo, ngo aya matora akirangira hari abakristo bagaragarije, mu nyandiko, House of bishops, ko hari ibitaragenze neza ubwo hatoranywaga bariya bakandida babiri. Uyu mukristo yanahamirije umunyamakuru wa Virunga Today ko mu banditse iyo baruwa harimo n’abakristo basanzwe bafite izina rikomeye mu itorero Anglikani rya Shyira. Icyokora uwahaye amakuru Virunga Today ntiyigeze ayitangariza ibyari bikubiye muri iriya baruwa ngo habe hamenyekana n’inenge abayanditse bakomojeho.
1.Urugendo rwo kwikura kuri Canterbury no kwinjira muru GAFCON
Indi mpamvu uyu mukristo yagaragarije Virunga Today ni iy’urugendo Itorero Anglikani ry’U Rwanda rikomeje ryo kwikura kuri Canterbury ari nako yuzuza ibisabwa ngo yemererwe muri GAFCON, aya matora akaba yarategeje ko hashyirwaho stati nshya y’iri torero rizaba ribarizwa muri GAFCON.
Koko rero Itorero Angilikani ry’u Rwanda (EAR) riri mu nzira yo kwitandukanya burundu n’i Canterbury no kwinjira mu muryango wa GAFCON (Global Anglican Future Conference), umuryango mpuzamahanga w’Abangilikani uharanira gusubiza inyigisho ku murongo wa Bibiliya no kwanga imigenzo mishya itari mu Byanditswe.
Uru rugendo rwatangiye mu myaka ya 2000 ubwo impaka ku gushyingiranwa kw’abahuje ibitsina zatangiye gucamo ibice Itorero Angilikani ku isi. EAR kimwe n’ibindi bihugu bya Afurika byamaganye ibyo, bihita byifatanya mu gushaka umurongo mushya w’inyigisho.
Mu mwaka wa 2008, i Yeruzalemu, hashinzwe GAFCON, EAR ikaba yarabaye muri amwe mu matorero yemeye amahame y’uyu muryango.
Mu mwaka wa 2025, Canterbury yemeye burundu ibyo gushyingiranawa ku bahuje ibitsina ndetse yimika n’ Archbishop w’umugore, ibintu byatumye EAR itangaza ko itacyemera ubuyobozi bwa Canterbury, ihita inatangira inzira yo kwikura burundu kuri Canterbury.
Kuri ubu rero EAR iri mu bikorwa bya nyuma biyikura ku mugaragaro muri Counterbury, bikayigira Province nshya yemewe ya GAPCON, Stati nshya izagenga iri torero ikaba itegerejwe kwemezwa n’inzego z’igihugu zibishinzwe. Nyuma y’iki gikorwa akaba ariho abasenyeri bazashobora guterana bagahitamo Umwepiskopi mushya uzayobora Diyoseze ya Shyira nk’uko uyu mukristo yakomeje abibwira Virunga Today.
Tubabwire ko igihe aya matora azaba yabaye, House of Bishops ishobora kuzahitamo umwe muri bariya bakandida ngo abe Bishop wa Diyoseze ya Shyira cyangwa igasanga bombi batujuje ibisabwa, bagasubizwa Diyoseze ya Shyira ngo yongere itange abandi abakandida, icyaba ari igisubizo ku busabe bw’abasabye ko amatora asubirwamo.

Abakandida ku Buyobozi bwa EAR-Shyira, ibumoso, Rev Manirakiza Vital na Rev. Dr Mugiraneza Emmanuel i buryo

The Rt Revd Laurent Mbanda, Laurent Mbanda , Arkiyepiskopi w’Itorero Angilikani mu Rwanda, Umuyobozi Mukuru (Primate) w’Itorero ryose kuva mu 2018 na Chairman wa GAFCON kuva muri 2023.
Rt Rev Ahimana m. Augustin, Umushumba wa Diyoseze EAR- Kivu n’Umushumba w’umusigire wa EAR-Shyira

