Politike

Gakenke: Akarere kagejejweho amahamagara, hongera kugaragara ubuswa bukabije mu icungwa rya dosiye ya mwarimu wahanaguweho icyaha cy’ubujura

Inkuru y’uko ku karere ka Gakenke haba haragejejwe amahamagara avuye ku rukiko rwisumbuye rwa Musanze Virunga Today iyakesha umwe mu bakozi bo mu karere Gakenke, ku murongo wa telephone akaba yarabibwiye umunyamakuru wa Virunga Today muri aya magambo:

Ni byo koko icyumweru kirashyize tumenye ko hari umuheshawinkiko wazanye amahamagara ku karere,assignation, ni amahamagara yavuye mu rukiko rwisumbuye rwa Musanze kandi ntakubwiye byinshi, aya mahamagara afitanye isano na za rwaserera z’abarimu zakunze kuvugwa muri akarere, akarere barakareze da!”

Umunyamakuru utarashatse guhatiriza ngo abaze byinshi uyu mukozi yahise akubita agatima ku madosiye atabarika yakunze kwandikaho y’ihohotera ryagiye rikorerwa abarimu, arko bagakomeza gushinyiriza maze amahirwe menshi ayerekeza ku bibazo byakomeje kuvugwa ku kigo cya Munyana giherereye mu murenge cyaranzweho ibibazo bikomeye maze benshi mubayobozi bakangazwa kandi bamwe muribo bazira ubusa ndetse no kuri dosiye ya mwarimu waketsweho ubujura akaza kugirwa umwere ariko akarere kakamugimishirizaho ibihano ku mpamvu n’ubu zitaramenyekana.

Akarere kasabye umwarimu kwisobanura ku makosa akekwaho yaba yarakoreye mu kagari ka Buheta umurenge wa Gakenke, katanyuzwe, gasaba akanama gashinzwe gukurikirana amakosa yo mu rwego rw’akazi ko ku kigo cya GS Murambo gukora raporo y’amakosa uyu mwarimu yaba yarakoreye kuri iki kigo giherereye mu kagari ka Kidomo umurenge wa Kamubuga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *