Gakenke: Akarere kagejejweho amahamagara, hongera kugaragara ubuswa bukabije mu icungwa rya dosiye ya mwarimu wahanaguweho icyaha cy’ubujura
Inkuru y’uko ku karere ka Gakenke haba haragejejwe amahamagara avuye ku rukiko rwisumbuye rwa Musanze Virunga Today iyakesha umwe mu bakozi bo mu karere Gakenke, ku murongo wa telephone akaba yarabibwiye umunyamakuru wa Virunga Today muri aya magambo:
“Ni byo koko icyumweru kirashyize tumenye ko hari umuheshawinkiko wazanye amahamagara ku karere,assignation, ni amahamagara yavuye mu rukiko rwisumbuye rwa Musanze kandi ntakubwiye byinshi, aya mahamagara afitanye isano na za rwaserera z’abarimu zakunze kuvugwa muri akarere, akarere barakareze da!”
Umunyamakuru utarashatse guhatiriza ngo abaze byinshi uyu mukozi yahise akubita agatima ku madosiye atabarika yakunze kwandikaho y’ihohotera ryagiye rikorerwa abarimu, arko bagakomeza gushinyiriza maze amahirwe menshi ayerekeza ku bibazo byakomeje kuvugwa ku kigo cya Munyana giherereye mu murenge cyaranzweho ibibazo bikomeye maze benshi mubayobozi bakangazwa kandi bamwe muribo bazira ubusa ndetse no kuri dosiye ya mwarimu waketsweho ubujura akaza kugirwa umwere ariko akarere kakamugumishirizaho ibihano ku mpamvu n’ubu zitaramenyekana.
Urujijo ku mabaruwa 2 Meya aheruka kwandika ajyanye na dosiye ya mwarimu uheruka kugirwa umwere ku cyaha cy’ubujura
Uru rujijo rwauutse nyuma yaho ikinyamakuru indorerwamo gishyiriye ahagarara aya mabaruwa mu nkuru yacyo ifite umutwe ugira uti:” Gakenke: Umwarimu yahejejwe mu gihirahiro n’Akarere yimwa imishara ye n’akazi nyuma yo kuba umwere kubyo ya cyekwagaho.“.
Muri iyi nkuru ye, umunyamakuru yavuye imuzi ikibazo uwitwa Clement yahuye nacyo ubwo akarere kamugarikaga mu kazi kugira ngo hakorwe iperereza ku cyaha cy’ubujura yakekwagaho, kamusezeranya ariko kuzamusubiza imishara ye igihe yaramuka agizwe umwere.
Ntabwo ariko byajye kugenda kuko nyuma yaho urukiko rw’ibanze rwa Gakenke rumugiriye umwere, akarere kisubiyeho maze aho kumusubiza uburenganzira, gatangiza izindi nzira zidasobanutse zo kumukurikiranaho icyaha yagizweho umwere kandi byemezwaga ko cyabereye hanze y’ikigo.
Ni ku bw’ibyo muri iyi nkuru ye, uyu munyamakuru agaragaza ibaruwa yandikiwe uriya mwarimu imusaba kwisobanura ku ikosa Meya we yemeza ko ryakorewe mu kagari ka Buheta, umurenge wa Gakenke.
Meya Mukandayisenga yagize ati:”


Akarere kasabye umwarimu kwisobanura ku makosa akekwaho yaba yarakoreye mu kagari ka Buheta umurenge wa Gakenke, katanyuzwe, gasaba akanama gashinzwe gukurikirana amakosa yo mu rwego rw’akazi ko ku kigo cya GS Murambo gukora raporo y’amakosa uyu mwarimu yaba yarakoreye kuri iki kigo giherereye mu kagari ka Kidomo umurenge wa Kamubuga.
